Polisi y’u Rwanda iratangaza ko kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Kane, yafashe abashoferi 273 bakoreshaga telefone batwaye imodoka barimo 246 bafatiwe mu Mujyi wa Kigali.
Polisi y’u Rwanda ivuga ko impanuka 12 zatwaye ubuzima bw’abantu zabaye muri iki cyumweru, harimo esheshatu zatewe no kuba abashoferi bariho bakoresha Telefone.
Umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Senior Superintendent of Police (SSP) Rene Irere, yavuze ko ibi byatumye Polisi yongera ibikorwa byo kurwanya iyi myitwarire idahwitse ya bamwe mu bashoferi yatumye ubuzima bwa bamwe buhatakarira.
Yavuze ko muri iri genzura ryakozwe kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Kane, “mu gihugu hose, abashoferi 273 bafashwe bakoresha telefone batwaye ibinyabiziga.”
Muri aba bantu harimo 246 bafatiwe mu Mujyi wa Kigali, hakaba 11 bafatiwe mu Ntara y’Iburasirazuba, mu Ntara y’Amajyepfo hafatwa abashoferi 7, mu Ntara y’Iburengerazuba hafatwa abashoferi 6, naho mu Ntara y’Amajyaruguru hafatwa batatu.
SSP Irere yongeye kwibutsa abashoferi ko gukoresha telefone batwaye ari ikizira ndetse ko hari n’abajijisha bakazikoresha batazishyize ku matwi nko kuzivugiraho zirangurura (haut parleur) cyangwa bagakoresha Ecouteur.
Yagize ati “Telefone uko wayivugiraho kose waba wayirambitse mu modoka cyangwa wakoresheje bimwe mu bikoresho bigufasha kuyivugiraho utayifashe, ntibyemewe kuko bituma umushoferi arangara bityo bikaba byamuviramo gukora impanuka yahitana ubuzima bwe cyangwa ubw’abandi bakoresha umuhanda.”
Polisi y’u Rwanda kandi ivuga ko iri genzura rizakomeza gukorwa ku buryo abazafatwa babirenzeho bazajya bahanwa hagendewe ku biteganywa n’amategeko.
RADIOTV10