Umugabo w’imyaka 45 y’amavuko yafatiwe mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, nyuma yo kwiba moto yari iparitswe n’umumotari kuri alimentation, agiye kugura icyo ashyira mu nda.
Uyu mugabo witwa Ndagijimana Felecien, yafatiwe mu cyuho nyuma yo kwiba moto yo mu bwoko bwa TVS 125 y’umumotari witwa Nsengiyumva Severien w’imyaka 24 y’amavuko.
Uyu mugabo yacunze uyu mumotari aparitse moto ku iguriro (Alimentation) riherereye mu Mudugudu wa Rebero, Akagali ka Gako agiye kugura icyo kurya, ahita ayisunika arayitwara, umumotari asohotse arayibura.
Uyu mumotari akimara kubura ikinyabiziga cye, yahise atabaza inzego z’umutekano, hatangira ibikorwa byo gushakisha iyo moto.
Uyu ukekwaho kwiba moto, yabonye inzego z’umutekano ari gusunika moto mu muhanda ayikubita hasi ariruka, zimwirukaho ziramufata, akimara gifatwa yemera ko yari yibye iki kinyabiziga.
Iyi modoka yahise isubizwa nyirayo, naho uwari uyibye afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Masaka mu Karere ka Kicukiro.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali CIP Wellars Gahonzire, yavuze ko hakunze gukorwa ubujura nk’ubu bwa moto, asaba abamotari na bo kuba maso, bakajya baparika ahantu hagaragara, kandi hafite umutekano, kuko hari ubwo umumotari aparika moto aho abonye akigira mu zindi gahunda bityo bigaha icyuho umujura ushaka kuyiba.
Yavuze ko ariko abijanditse mu bikorwa by’ubujura, na bo bakwiye kubireka, kuko inzego zabahagurukiye. Ati “Abajura nibashake ibindi bakora kuko uyu mwuga mubi ntuzabahira.”
CIP Gahonzire yaboneyeho kandi gusaba abamotari kurushaho gukorana n’inzego z’umutekano mu gutahura abanyabyaha cyane cyane abajura, abacuruza ibiyobyabwenjye, ndetse n’abakora ibikorwa bihungubanya umutekano n’ituza by’abaturage.
Abamotari kandi barasabwa kujya bitondera bamwe mu bo batwara kuko hari igihe bamwe baba ari abajura cyanwa inkozi z’ibibi, bityo ko mu gihe hari ugize amakenga ku wo atwaye, yajya amenyesha polisi cyangwa izindi nzego z’umutekano zikabikurikirana.
RADIOTV10








