Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr Iyamuremye Augustin yavuze ko Abanyapolitiki benshi bishwe bazira ibitekerezo byabo byo kurwanya umugambi wa Jenoside, bari baziranye ndetse anavuga bimwe mu byo abibukiraho.
Dr Iyamuremye Augustin yabivuze kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Mata 2022 mu muhango wo gusoza icyumweru cy’icyunamo wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero rushyinguyemo abarenga ibihumbi 14 barimo abanyapolitiki 12 bishwe bazira ibitekerezo byabo byo kwamagana ikibi.
Perezida wa Sena wagarutse kuri aba banyapolitiki bashyinguye i Rebero, yavuze ko bose bari baziranye.
Ati “Ntabwo mbavuga nka Perezida wa Sena, nabatangaho ubuhamya kuko muri biriya bihe twari kumwe, buri wese nagira icyo namuvugaho ku buryo bw’umwihariko.”
Yagarutse kuri bamwe muri aba banyapolitiki bazize ibitekerezo byabo byiza nka Dr Gafaranga Theoneste wari umuyoboke w’ishyaka rya PSD.
Dr Iyamuremye yagize ati “Yahoraga abwira bagenzi be ati “nimureke twohereze urubyiruko mu Nkotanyi batazapfa nk’ibimonyo’, ibyo ni byo yazize yicwa urw’agashinyaguro hariya mu Kiyovu .”
Yavuze undi witwaga Maharangari Augustin wayoboraga BRD ariko ubwo Inkotanyi zateraga, Perezida Habyarimana Juvenal yashatse kumwohereza i Burayi ngo ajye gusobanura iby’Inkotanyi.
Ati “Uyu ndamwibuka ku itariki ya 05 Mata 1994 tuganira kugeza mu masaha akuze ambwira iyo mitego yose bashaka kumushyiramo ariko ageza aho arambwira ati “inzira zabyaye amarari, nanze kubyemera.”
Yanagarutse kuri Ntazinda Charles wari umujyanama muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane akaba n’umurwanashyaka wa MDR, avuga ko bari kumwe tariki 06 Mata 1994 ubwo bari bagiye mu butumwa bari boherejwemo na Ministiri w’Intebe Agathe Uwiringiyimana [na we wishwe azira ibitekerezo byiza].
Ato “Saa mbiri n’igice aho yari mu cyumba cye yamanutse avuza induru ati ‘Ikinani [Habyarimana] baragihanuye. Twese dukubitwa n’inkuba tugira ubwoba.”
Dr Iyamuremye yavuze ko uyu Ntazinda bagarukanye i Kigali bakahamara iminsi itatu ubundi bakajya i Butare ubwo bavagayo bakamusiga i Nyanza ari na ho yiciwe urw’agashinyaguro.
Yanavuze ko uyu Ntazinda ari we wamugiriye inama ubwo yahamagaraga Minisitiri w’Intebe Agathe Uwiringiyimana ariko ntiyitabe Telefone, akamubwira ko yabaza uwitwaga Magorane Ignace na we wahoraga atotezwa kuko yari yarashakanye n’Umututsikazi ariko ko na we yishwe ataragera kwa Agathe Uwiringiyimana.
Ati “Ni we muntu wa mbere namenye ko yishwe muri Kigali. Magorane Ignace na we ni intwari muri benshi tugenda twibuka.”
Dr Iyamuremye yakomeje agira ati “Ndibuka nanone umugabo w’imfura w’umunyabwenge Baguta Jean Marie Vianney wakomeje gukomakoma ngo ishyaka rya PSD ridacikamo ibice ariko atubwira ati ‘na bariya b’intege nke bashaka kuba aba-CDR mubagarure na we bamwishe urubozo hariya iwe muri Nyarugenge.”
Dr Iyamurenye yavuze ko kwibuka abanyapolitiki bishwe bazira ibitekerezo byabo byiza byo kwitandukanya n’umugambi wo kwica Abatutsi, ari igikorwa cy’ingenzi mu rwego rwo kunyomoza abakomeje kugoreka amateka.
Ati “Kwibuka aba banyapolitiki bazima bigomba kutubera umwanya wo kuzirikana amateka yacu mabi n’uburyo yatugejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, n’uburyo yashyizwe mu bikorwa kandi tukamenya impamvu amahanga yatereranye Abanyarwanda.”
Yavuze ko ibi byose bikwiye kubera Abanyarwanda impamba yo gukomeza Kwibuka kandi biyubaka no guharanira kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri n’indi ngengabitekerezo mbi yose.
RADIOTV10