Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kiriya gihe twari kumwe buri wese namuvugaho-Perezida wa Sena avuga ku Banyapolitiki bishwe

radiotv10by radiotv10
13/04/2022
in MU RWANDA
0
Kiriya gihe twari kumwe buri wese namuvugaho-Perezida wa Sena avuga ku Banyapolitiki bishwe
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr Iyamuremye Augustin yavuze ko Abanyapolitiki benshi bishwe bazira ibitekerezo byabo byo kurwanya umugambi wa Jenoside, bari baziranye ndetse anavuga bimwe mu byo abibukiraho.

Dr Iyamuremye Augustin yabivuze kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Mata 2022 mu muhango wo gusoza icyumweru cy’icyunamo wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero rushyinguyemo abarenga ibihumbi 14 barimo abanyapolitiki 12 bishwe bazira ibitekerezo byabo byo kwamagana ikibi.

Perezida wa Sena wagarutse kuri aba banyapolitiki bashyinguye i Rebero, yavuze ko bose bari baziranye.

Ati “Ntabwo mbavuga nka Perezida wa Sena, nabatangaho ubuhamya kuko muri biriya bihe twari kumwe, buri wese nagira icyo namuvugaho ku buryo bw’umwihariko.”

Yagarutse kuri bamwe muri aba banyapolitiki bazize ibitekerezo byabo byiza nka Dr Gafaranga Theoneste wari umuyoboke w’ishyaka rya PSD.

Dr Iyamuremye yagize ati “Yahoraga abwira bagenzi be ati “nimureke twohereze urubyiruko mu Nkotanyi batazapfa nk’ibimonyo’, ibyo ni byo yazize yicwa urw’agashinyaguro hariya mu Kiyovu .”

Yavuze undi witwaga Maharangari Augustin wayoboraga BRD ariko ubwo Inkotanyi zateraga, Perezida Habyarimana Juvenal yashatse kumwohereza i Burayi ngo ajye gusobanura iby’Inkotanyi.

Ati “Uyu ndamwibuka ku itariki ya 05 Mata 1994 tuganira kugeza mu masaha akuze ambwira iyo mitego yose bashaka kumushyiramo ariko ageza aho arambwira ati “inzira zabyaye amarari, nanze kubyemera.”

Yanagarutse kuri Ntazinda Charles wari umujyanama muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane akaba n’umurwanashyaka wa MDR, avuga ko bari kumwe tariki 06 Mata 1994 ubwo bari bagiye mu butumwa bari boherejwemo na Ministiri w’Intebe Agathe Uwiringiyimana [na we wishwe azira ibitekerezo byiza].

Ato “Saa mbiri n’igice aho yari mu cyumba cye yamanutse avuza induru ati ‘Ikinani [Habyarimana] baragihanuye. Twese dukubitwa n’inkuba tugira ubwoba.”

Dr Iyamuremye yavuze ko uyu Ntazinda bagarukanye i Kigali bakahamara iminsi itatu ubundi bakajya i Butare ubwo bavagayo bakamusiga i Nyanza ari na ho yiciwe urw’agashinyaguro.

Yanavuze ko uyu Ntazinda ari we wamugiriye inama ubwo yahamagaraga Minisitiri w’Intebe Agathe Uwiringiyimana ariko ntiyitabe Telefone, akamubwira ko yabaza uwitwaga Magorane Ignace na we wahoraga atotezwa kuko yari yarashakanye n’Umututsikazi ariko ko na we yishwe ataragera kwa Agathe Uwiringiyimana.

Ati “Ni we muntu wa mbere namenye ko yishwe muri Kigali. Magorane Ignace na we ni intwari muri benshi tugenda twibuka.”

Dr Iyamuremye yakomeje agira ati “Ndibuka nanone umugabo w’imfura w’umunyabwenge Baguta Jean Marie Vianney wakomeje gukomakoma ngo ishyaka rya PSD ridacikamo ibice ariko atubwira ati ‘na bariya b’intege nke bashaka kuba aba-CDR mubagarure na we bamwishe urubozo hariya iwe muri Nyarugenge.”

Dr Iyamurenye yavuze ko kwibuka abanyapolitiki bishwe bazira ibitekerezo byabo byiza byo kwitandukanya n’umugambi wo kwica Abatutsi, ari igikorwa cy’ingenzi mu rwego rwo kunyomoza abakomeje kugoreka amateka.

Ati “Kwibuka aba banyapolitiki bazima bigomba kutubera umwanya wo kuzirikana amateka yacu mabi n’uburyo yatugejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, n’uburyo yashyizwe mu bikorwa kandi tukamenya impamvu amahanga yatereranye Abanyarwanda.”

Yavuze ko ibi byose bikwiye kubera Abanyarwanda impamba yo gukomeza Kwibuka kandi biyubaka no guharanira kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri n’indi ngengabitekerezo mbi yose.

Uyu muhango wabimburiwe no guha icyubahiro abashyinguye ku Rwibuto rwa Rebero

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen + 9 =

Previous Post

AMAFOTO: Perezida Kagame yakiranywe urugwiro iwabo wa mugenzi we Nguesso

Next Post

Umugabo wa Mukaperezida yongeye gufungwa akekwaho nanone gusambanya umwana

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umugabo wa Mukaperezida yongeye gufungwa akekwaho nanone gusambanya umwana

Umugabo wa Mukaperezida yongeye gufungwa akekwaho nanone gusambanya umwana

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.