AMAFOTO: Perezida Kagame yakiranywe urugwiro iwabo wa mugenzi we Nguesso

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kabiri yajyanye na mugenzi we wa Repubulika ya Congo, Denis Sassou Nguesso mu gace akomokamo, bakiranwa ubwuzu n’abahatuye.

Perezida Kagame Paul wari mu ruzinduko rw’iminsi itatu muri Repubulika ya Congo, kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Mata 2022, yajyanye na Denis Sassou Nguesso mu gace ka Oyo aho uyu mukuru wa Congo akomoka.

Izindi Nkuru

Ubwo abakuru b’Ibihugu bombi bageraga muri aka gace ka Oyo, basanze abaturage benshi baje kubakira, bagaragaza ubwuzu bwo kuba bakiriye umukuru w’u Rwanda.

Aha i Oyo, Perezida Kagame na Sassou Nguesso banatemereye mu bice binyuranye birimo urwuri, uruganda rutunganya amata n’inzu ndangamateka.

Abakuru b’Ibihugu kandi banagiranye ikiganiro kihariye ndetse banayobora umuhango w’isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye mu nzego zinyuranye.

Perezida Kagame Paul yasoje uruzinduko rwe muri Repubulika ya Congo kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Mata 2022, aho anategerejwe mu rundi ruzinduko muri Jamaica.

Perezida Kagame na Nguesso ubwo bageraga i Oyo

Byari ibyishimo ku baturage bo muri aka gace

Basuye ibice binyuranye

Banasuye inzu ndangamateka

Basuye n’uruganda rutunganya amata

Perezida Kagame yasoje uruzinduko rwe uyu munsi ku wa Gatatu

Photos © Village Urugwiro

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru