Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Kiyovu na Gasogi mu nzira yo gucutswa, As Kigali igasigara ku ibere yonyine

radiotv10by radiotv10
08/05/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Kiyovu na Gasogi mu nzira yo gucutswa, As Kigali igasigara ku ibere yonyine
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyozi bw’Umujyi wa Kigali, bugiye gukuraho inkunga bwahaga andi makipe azwi muri ruhago nyarwanda nka Kiyovu Sports na Gasogi United, busigarane As Kigali y’Abagabo gusa.

Umuyobozi w’ikipe ya As Kigali y’Abagabo, Shema Fabrice, aheruka kugaragariza Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali ko niba nta gikozwe, iyi kipe agiye kongera guhagarika kuba Umuyobozi wayo bitewe n’uko asa n’uwatereranywe mu gihe iri mu nshingano z’umujyi wa Kigali.

Iyi kipe, imaze iminsi ivugwamo ibibazo by’imishahara y’abakinnyi n’abatoza ndetse hagati mu kwezi kwa Mata bahagaritse imyitozo icyumweru kirenga bitewe n’ibi bibazo.

Ubwo Umuyobozi w’iyi kipe yagaragarizaga Umujyi wa Kigali iki kibazo, Mayor w’Umujyi wa Kigali Samuel Dusengiyumva yamubwiye ko yakwihangana bakarwana n’ukwezi kwa 5 n’ukwa 6, hanyuma ubwo ingengo y’imari izaba isohotse tariki 01 Nyakanga 2025, As Kigali ikazaba ari yo kipe yonyine bazajya bafasha, ku buryo ibyo bibazo bitazongera kubaho.

Ubusanzwe Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bufasha amakipe arimo AS Kigali zombi (iy’abagabo n’abagore), Kiyovu Sports, Gasogi United ndetse na KVC muri Volleyball.

Muri uyu mwaka w’imikino, ikipe ya As Kigali yari yemerewe n’Ubuyobozi bw’Umujyi Miliyoni 257 Frw, mu gihe iyi kipe itangira umwaka yari yagaragaje ko izakoresha ingengo y’imari irengaho Miliyoni 700 Frw.

Ikipe ya As Kigali ubu iri ku mwanya wa gatatu muri shampiyona y’u Rwanda ibura imikino ine ngo irangire, mu gihe iyi kipe imaze gutwara ibikombe bine by’amahoro (harimo n’icyo yegukanye 2001 ubwo yitwaga Les Citadins), gusa ikaba itaregukana igikombe cya shampiyona mu mateka yayo.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali aherutse guca amarenga ko bazasigarana As Kigali gusa
Ni nyuma yo gutakirwa na Perezida w’iyi kipe
As Kigali ishobora gusigarana imbehe

Kiyovu ishobora gucutswa
Na Gasogi United bikajyanirana

Jean Claude HITIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen − ten =

Previous Post

Ishyaka rya Kabila ryafashe icyemezo nyuma yo kubona ko icyo ryafatiwe n’ubutegetsi kitagifite agaciro

Next Post

Hatangajwe igikekwa kuri ‘Bishop Gafaranga’ watawe muri yombi

Related Posts

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

by radiotv10
28/01/2026
0

Nyuma y'iminsi ari mu biruhuko iwabo mu Gihugu cya Cameroun yagiyemo nyuma y'imvune, Aziz Bassané Koulagna yagarutse mu ikipe ye...

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

by radiotv10
26/01/2026
0

Rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, uheruka gutandukana n’ikipe ya Rayon Sports, yerekeje mu ikipe ya AS Kigali, aho yasinye amasezerano y’amezi...

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

by radiotv10
25/01/2026
0

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball yerekeje amaso ku gikombe kiswe 'President Cup' mu mikino y'Igikombe cya Afurika, itangira itsinda...

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

by radiotv10
23/01/2026
0

Rayon Sports yatangaje ko yatandukanye na rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, wari umwe mu bakinnyi bafatwaga nk’ahazaza ha Gikundiro, nyuma y’imyaka...

Ikipe iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana Shampiyona y’u Rwanda yasinyishije abakinnyi bane barimo uw’izina rikomeye

Ikipe iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana Shampiyona y’u Rwanda yasinyishije abakinnyi bane barimo uw’izina rikomeye

by radiotv10
23/01/2026
0

Ikipe ya Police FC yemeje ko yasinyishije abakinnyi bane, barimo Rudasingwa Prince na Nshimirimana Ismail Pitchou wanyuze mu makipe ya...

IZIHERUKA

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka
AMAHANGA

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hatangajwe igikekwa kuri ‘Bishop Gafaranga’ watawe muri yombi

Hatangajwe igikekwa kuri 'Bishop Gafaranga' watawe muri yombi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.