Ubuyozi bw’Umujyi wa Kigali, bugiye gukuraho inkunga bwahaga andi makipe azwi muri ruhago nyarwanda nka Kiyovu Sports na Gasogi United, busigarane As Kigali y’Abagabo gusa.
Umuyobozi w’ikipe ya As Kigali y’Abagabo, Shema Fabrice, aheruka kugaragariza Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali ko niba nta gikozwe, iyi kipe agiye kongera guhagarika kuba Umuyobozi wayo bitewe n’uko asa n’uwatereranywe mu gihe iri mu nshingano z’umujyi wa Kigali.
Iyi kipe, imaze iminsi ivugwamo ibibazo by’imishahara y’abakinnyi n’abatoza ndetse hagati mu kwezi kwa Mata bahagaritse imyitozo icyumweru kirenga bitewe n’ibi bibazo.
Ubwo Umuyobozi w’iyi kipe yagaragarizaga Umujyi wa Kigali iki kibazo, Mayor w’Umujyi wa Kigali Samuel Dusengiyumva yamubwiye ko yakwihangana bakarwana n’ukwezi kwa 5 n’ukwa 6, hanyuma ubwo ingengo y’imari izaba isohotse tariki 01 Nyakanga 2025, As Kigali ikazaba ari yo kipe yonyine bazajya bafasha, ku buryo ibyo bibazo bitazongera kubaho.
Ubusanzwe Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bufasha amakipe arimo AS Kigali zombi (iy’abagabo n’abagore), Kiyovu Sports, Gasogi United ndetse na KVC muri Volleyball.
Muri uyu mwaka w’imikino, ikipe ya As Kigali yari yemerewe n’Ubuyobozi bw’Umujyi Miliyoni 257 Frw, mu gihe iyi kipe itangira umwaka yari yagaragaje ko izakoresha ingengo y’imari irengaho Miliyoni 700 Frw.
Ikipe ya As Kigali ubu iri ku mwanya wa gatatu muri shampiyona y’u Rwanda ibura imikino ine ngo irangire, mu gihe iyi kipe imaze gutwara ibikombe bine by’amahoro (harimo n’icyo yegukanye 2001 ubwo yitwaga Les Citadins), gusa ikaba itaregukana igikombe cya shampiyona mu mateka yayo.





Jean Claude HITIMANA
RADIOTV10