Monday, January 26, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Korali yumvikanyemo inkuru y’incamugongo yavuze iyerekwa rimaze iminsi riyibamo ryabicagaho amarenga

radiotv10by radiotv10
21/06/2024
in IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Korali yumvikanyemo inkuru y’incamugongo yavuze iyerekwa rimaze iminsi riyibamo ryabicagaho amarenga
Share on FacebookShare on Twitter

Korali Siloam ibarizwa mu Itorero ADEPR Kumukenke mu Karere ka Gasobo, yapfushije umwe mu baririmbyi bayo, inavuga ko Imana yari yabahaye iyerekwa ko hari umwe muri bo igiye kwisubiza.

Christine Mukashyaka wari umuririmbyi muri Korali Siloam, yitabye Imana ku wa Gatatu tariki 19 Kamena 2024, ndetse akaba yasezeweho bwa nyuma anashyingurwa kuri uyu 20 Kamena 2024.

Iby’urupfu rwa nyakwigendera, ngo ntibyatunguye abaririmbyi baririmbanaga, kuko Imana yari yarabibabwiye, nk’uko umuyobozi wa Siloam, Irahari Gilbert yabitangarije RADIOTV10

Ati “Ntabwo byadutunguye, twari tumaze iminsi tubibwirwa n’Imana inyuze mu bakozi bayo yatubwiye ko muri twe harimo umugeni wihuse, ndetse mu masengesho duherutse gukora, Imana yatubwiye ko bitarenze ukwezi kwa Gatandatu umugeni azataha.”

Gusa avuga ko nubwo iri yerekwa ryabagaho, ariko Imana itahitaga ibereka ugiye gutabaruka, ariko ko bahise bitegura gufasha uwari wese wagira ikibazo.

Ati “Nubwo abantu batavuga ngo ni uriya ugiye gupfa, Imana yatubwiye ariko tukimara kubona ko arembye, twarushijeho kumuba hafi ndetse turemeza ko yagiye mu ijuru kuko yagiye anezerewe ndetse mu buhamya dufite mu minsi ye ya nyuma yasabye korali ko iza kumureba tujyayo akatubwira indirimbo tumuririmbira akagenda akongera akagaruka azanye indi, gutyo gutyo, rero yasinziriye neza tuzamubona ku muzuko w’abera.”

Mukashyaka Christine wavutse mu mwaka 1978 asize abana bane, akaba yari amaze imyaka 28 muri korali Siloam, kuko yayigiyemo mu 1996.

Nyakwigendera witabye Imana
Korali Siloam iri mu kababaro

Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two + nineteen =

Previous Post

Hagaragajwe ko mu mezi atatu abarenga ibihumbi 500 mu Gihugu kimaranye igihe imvururu bagizweho ingaruka

Next Post

Perezida Kagame yakiriwe anagirana ibiganiro byihariye na Macron w’u Bufaransa (AMAFOTO)

Related Posts

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

by radiotv10
26/01/2026
0

Uwamamaye nka PK mu gusobanura filimi mu Rwanda, wari uherutse kwambika impeta y’urukundo umukunzi we, bamaze gukora ubukwe nk’umugore n’umugabo....

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

by radiotv10
24/01/2026
0

Abanyamakuru bazwi mu Rwanda, Aissa Cyiza, Cyuzuzo Jeanne d’Arc, Michèle Iradukunda uzwi nka Michou, na Mucyo Christella, bazwi mu kiganiro...

Bruce Melodie nyuma y’amasaha macye yerecyeje muri Kenya yahise atangira gukora icyamujyanye

Bruce Melodie nyuma y’amasaha macye yerecyeje muri Kenya yahise atangira gukora icyamujyanye

by radiotv10
23/01/2026
0

Umuhanzi Bruce Melodie ukunze kwiyita ‘Munyakazi’, nyuma y’amasaha macye ahagurutse i Kigali akerecyeza i Nairobi muri Kenya mu bikorwa byo...

Why Hobbies Can Make You Happier (and Which Ones Are Trending)

Why Hobbies Can Make You Happier (and Which Ones Are Trending)

by radiotv10
23/01/2026
0

Life can be stressful. School, work, social life, and responsibilities can make anyone feel tired or overwhelmed. One simple way...

Did you know that hugging can help heal sadness? Here are the benefits of hugging

Did you know that hugging can help heal sadness? Here are the benefits of hugging

by radiotv10
22/01/2026
0

There are moments when someone feels sad, lonely, or stressed, and words are not enough to make them feel better....

IZIHERUKA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja
MU RWANDA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

26/01/2026
Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

26/01/2026
Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

26/01/2026
Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

26/01/2026
Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

26/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame yakiriwe anagirana ibiganiro byihariye na Macron w’u Bufaransa (AMAFOTO)

Perezida Kagame yakiriwe anagirana ibiganiro byihariye na Macron w’u Bufaransa (AMAFOTO)

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.