Korali Siloam ibarizwa mu Itorero ADEPR Kumukenke mu Karere ka Gasobo, yapfushije umwe mu baririmbyi bayo, inavuga ko Imana yari yabahaye iyerekwa ko hari umwe muri bo igiye kwisubiza.
Christine Mukashyaka wari umuririmbyi muri Korali Siloam, yitabye Imana ku wa Gatatu tariki 19 Kamena 2024, ndetse akaba yasezeweho bwa nyuma anashyingurwa kuri uyu 20 Kamena 2024.
Iby’urupfu rwa nyakwigendera, ngo ntibyatunguye abaririmbyi baririmbanaga, kuko Imana yari yarabibabwiye, nk’uko umuyobozi wa Siloam, Irahari Gilbert yabitangarije RADIOTV10
Ati “Ntabwo byadutunguye, twari tumaze iminsi tubibwirwa n’Imana inyuze mu bakozi bayo yatubwiye ko muri twe harimo umugeni wihuse, ndetse mu masengesho duherutse gukora, Imana yatubwiye ko bitarenze ukwezi kwa Gatandatu umugeni azataha.”
Gusa avuga ko nubwo iri yerekwa ryabagaho, ariko Imana itahitaga ibereka ugiye gutabaruka, ariko ko bahise bitegura gufasha uwari wese wagira ikibazo.
Ati “Nubwo abantu batavuga ngo ni uriya ugiye gupfa, Imana yatubwiye ariko tukimara kubona ko arembye, twarushijeho kumuba hafi ndetse turemeza ko yagiye mu ijuru kuko yagiye anezerewe ndetse mu buhamya dufite mu minsi ye ya nyuma yasabye korali ko iza kumureba tujyayo akatubwira indirimbo tumuririmbira akagenda akongera akagaruka azanye indi, gutyo gutyo, rero yasinziriye neza tuzamubona ku muzuko w’abera.”
Mukashyaka Christine wavutse mu mwaka 1978 asize abana bane, akaba yari amaze imyaka 28 muri korali Siloam, kuko yayigiyemo mu 1996.
Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10