Perezida w’agateganyo wa Korea y’Epfo, yategetse ko hakorwa iperereza ryihuse nyuma y’impanuka y’indege yahitatanye abantu 179, ikarokokamo babiri, avuga kandi ko icyavuye mu iperereza gitangazwa mu gihe cya vuba.
Iri tegeko ryatanzwe na Perezida w’agateganyo wa Korea y’Epfo, Choi Sang-mok kuri uyu wa mbere, asaba ko hakorwa icukumbura muri sisiteme z’ibijyanye n’indege kugira ngo hamenyekane icyateye iyi mpanuka yahitanye abagenzi 175 n’abakozi bane ba sosiyete y’iyi ndege.
Iyi mpanuka y’indege ya Sosiyete ya Jeju Air, yabaye ubwo iyi ndege yagwaga ku kibuga cy’Indege cya Muan International Airport, ubwo yakubitaga igikuta igahita isandara.
Ubu ikihutirwa ni ukumenya imyirondo y’abantu bahitanywe n’iyi mpanuka kugira ngo bifashe imiryango yabo, aho bivugwa ko abenshi muri bo ari abo muri Korea y’Epfo, ndetse bakaba bari bavuye muri Thailand kwizihirizayo iminsi mikuru ya Noheli.
Perezida w’agateganyo wa Korea y’Epfo, Choi Sang-mok yagize ati “Na mbere yuko hajya hanze ibiri gukorwa byo kumenya imyirondoro y’abayiguyemo, abayobozi bari gukorana n’inzego mu iperereza ry’icyateye iyi mpanduka, kandi mu gihe cya vuba biramenyeshwa imiryango.”
Yakomeje agira ati “Nkuko mu gihe cya vuba gishoboka hajya hanze ibyavuye mu igenzura, Minisiteri y’ubwikorezi irasabwa gukora icukumbura ryihuse muri sisiteme yose y’ibikorwa by’indege kugira ngo hatongera kuba impanuka nk’iyi.”
Minisiteri y’ubwikorezi muri iki Gihugu cya Korea y’Epfo, yatangaje ko kuva kuri uyu wa Mbere, hatangira icukumbura ryihariye ku ndege zose zo mu bwoko bwa 101 Boeing 737-800 zikorera muri iki Gihugu, ryibanda ku bibazo zikunze kugira.
Iyi ndege ya Jeju Air flight 7C2216 yakoze impanuka ku kibuga ubwo yari ivuye i Bangkok mu Murwa Mukuru wa Thailand, ubwo yururukaga ku isaaha ya saa tatu za mu gitondo z’amasaha ngengamasaha kuri iki Cyumweru.
Abari gukora iperereza, bari kugenzura ko iyi mpanuka yaba yatewe no kuba hari ikiguruka cyaba cyayobeye muri moteri ibizwi nka ‘bird strikes’ ubwo yariho igwa, ibintu bikunze gutera impanduka z’indege.
RADIOTV10