Tuesday, May 13, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ku Rukiko hakubise huzuye hasomwe icyemezo kuri Kazungu wiyemerera kwica abantu 14 wongeye kugaraga aseka

radiotv10by radiotv10
26/09/2023
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Ku Rukiko hakubise huzuye hasomwe icyemezo kuri Kazungu wiyemerera kwica abantu 14 wongeye kugaraga aseka
Share on FacebookShare on Twitter
  • Abaturage bari bakubise buzuye ku Rukiko;
  • Kazungu yagejejwe ku Rukiko harenzeho isaha ku yari yagenwe;
  • Yinjijwe mu cyumba cy’Urukiko aseka, abaturage bo bakoma akaruru.

Ku Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, hakubise huzuye imbaga y’abaturage, hasomwe icyemezo ku rubanza rw’ifungwa ry’agateganyo ruregwamo Kazungu Denis ukekwaho kwica abantu 14, akaba anabyiyemerera, aho Umucamanza yemeje ko afungwa by’agateganyo iminsi 30.

Ni icyemezo cyasomwe kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Nzeri 2023 ku cyicaro cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ruherereye mu Murenge wa Kagarama, ahari haje abaturage benshi baje kucyumva, bahageze mbere y’isaha ya saa cyenda yagombaga gusomerwaho iki cyemezo.

Umunyamakuru wacu wageze ku cyicaro cy’Urukiko saa munani n’igice (14:30′), yasanze abaturage bakubise buzuye, bavuga ko baje kumva icyemezo gifatirwa Kazungu ku ifungwa rye.

Bamwe bagaruka ku byo bumviye mu itangazamakuru ku byaha bikekwa kuri uyu musore, bavuga ko bumvise biremereye, ari na byo byatumye baza kumva icyemezo cya mbere cy’Urukiko kuri we.

Byari biteganyijwe ko iki cyemezo gisomwa ku isaaha ya saa cyenda (15:00′) ariko byakereweho isaha yose, dore ko na Kazungu yagejwe ku cyicaro cy’Urukiko saa kumi z’umugoroba (16:00′), ari mu modoka ya RIB, ifungwa n’inzugi ebyiri, aho yasohowemo yambaye umupira w’ibara rya Orange n’ipantalo ya shokola yari anambaye ubwo yaburanaga, ndetse na kambambiri.

Ubwo yajyanwaga mu cyumba cy’Urukiko afashwe n’abapolisi babiri, umwe iburyo, undi ibumoso, Kazungu yagaragaye agenda amwenyura, mu gihe abaturage bari baje kumva icyemezo cy’Urukiko bo bakubitaha akaruru, basa nk’abafite igishyika, aho bamwe bagiraga bati “Yesu we!!”

Kazungu Denis waburanye yemera ibyaha 10 akurikiranyweho, yagaragaye mu cyumba cy’Urukiko, aho yari yaje kumva icyemezo afatirwa ku busabe bw’Ubushinjacyaha bwari bwasabye ko afungwa by’agateganyo iminsi 30.

Urukiko rwashingiye ku mpamvu zikomeye zagaragajwe n’Ubushinjacyaha, zirimo ubuhamya bwatanzwe na bamwe mu bakobwa babashije kurokoka imigambi mibisha ya Kazungu, bavuze ko yabanzaga kubatera ubwoba, akabasaba imibare y’ibanga y’aho babitsa amafaranga, akabambura ibyo babaga bafite, ubundi akabica.

Ubushinjacyaha kandi bwavuze ko mu mabazwa ya Kazungu yimereye ko yishe abo bantu 14 ndetse anabyemerera Urukiko ubwo yaburanaga ku ifungwa ry’agateganyo.

Urukiko rwavuze ko ibyagaragajwe n’Ubushinjacyaha bigize impamvu zikomeye zituma uregwa akekwaho gukora ibyaha akurikiranyweho, ndetse ko aramutse arekuwe yabangamira iperereza, akaba yanagirira nabi abamutanzeho ubuhamya, bityo ko agomba gukurikiranwa afunze.

Mu iburanisha ryabaye mu cyumweru gishize, Kazungu Denis utaravugiye amagambo menshi imbere y’Umucamanza uretse kuvuga ko yemera ibyaha byose akurikiranyweho, yanabanje gusaba Urukiko ko urubanza rwe rwashyirwa mu muhezo kuko “Ibyaha nakoze biremereye atari ibyo gukina gutyo gusa nk’umupira washyira mu kibuga” kandi ko atifuza ko byayobya sosiyete Nyarwanda.

Ubwo yaburanaga ku ifungwa ry’agateganyo kandi, yabajijwe impamvu yishe abo bantu 14 barimo abakobwa 13, avuga ko ari uko bamwanduje SIDA ku bushake.

Mu gusoma icyemezo, Umucamanza yavuze kandi ko ibi bisobanuro byatanzwe n’Uregwa bidafite ishingiro.

Ubwo yageraga ku Rukiko

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 − 3 =

Previous Post

Umuhanzi ukunzwe na benshi mu Rwanda yahaye umugore we imodoka y’akataraboneka

Next Post

Ngoma: Abacuruzi baravuga ko ibyo basabwa bisa nko kwambarira urukweto ku gikomere

Related Posts

Past.Julienne yashyize umucyo ku bitangazwa ku mbuga nkoranyambaga bamwe bakagira ngo ni we

Past.Julienne yashyize umucyo ku bitangazwa ku mbuga nkoranyambaga bamwe bakagira ngo ni we

by radiotv10
13/05/2025
0

Umukozi w’Imana Pastor Julienne Kabanda Kabirigi uherutse gufungirwa umuryango ushingiye ku myerereye ‘Grace Room Ministries’ ayobora, yasabye abantu kuba maso...

Ibyo wamenya ku ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu mazi

Ibyo wamenya ku ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu mazi

by radiotv10
13/05/2025
0

Ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi, ni rimwe mu ya Polisi y'u Rwanda, benshi babona iyo ryiyambajwe igihe habaye impanuka...

Perezida w’Igihugu kimwe muri Afurika yatanzeho u Rwanda urugero rw’ibyo ibindi byarwigiraho

Perezida w’Igihugu kimwe muri Afurika yatanzeho u Rwanda urugero rw’ibyo ibindi byarwigiraho

by radiotv10
13/05/2025
0

Perezida wa Senegal, Bassirou Diomaye Faye yavuze ko u Rwanda rumaze kuba indashyikirwa mu kubyaza umusaruro ikoranabuhanga, bityo ko n’ibindi...

AMAFOTO: Perezida Kagame muri Côte d’Ivoire yahuye n’Abayobozi batandukanye

AMAFOTO: Perezida Kagame muri Côte d’Ivoire yahuye n’Abayobozi batandukanye

by radiotv10
13/05/2025
0

Perezida Paul Kagame witabiriye Inama muri Côte d’Ivoire yanatangiyemo ikiganiro, yahuye n’abayobozi batandukanye barimo Abakuru b’Ibihugu bagenzi be banaganiriye ku...

Huye: Ubuyobozi n’abaturage ntibavuga rumwe ku ntandaro y’ikibazo cy’Umudugudu ugaragaramo abana benshi bataye ishuri

Huye: Ubuyobozi n’abaturage ntibavuga rumwe ku ntandaro y’ikibazo cy’Umudugudu ugaragaramo abana benshi bataye ishuri

by radiotv10
13/05/2025
0

Ababyeyi batujwe mu mudugudu w’abatishoboye uherereye mu Kagari ka Kabuye mu Murenge wa Maraba mu Karere ka Huye, bavuga ko...

IZIHERUKA

Past.Julienne yashyize umucyo ku bitangazwa ku mbuga nkoranyambaga bamwe bakagira ngo ni we
MU RWANDA

Past.Julienne yashyize umucyo ku bitangazwa ku mbuga nkoranyambaga bamwe bakagira ngo ni we

by radiotv10
13/05/2025
0

Ibyo wamenya ku ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu mazi

Ibyo wamenya ku ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu mazi

13/05/2025
Ubutumwa Rayon yageneye umufana wayo wahuye n’isanganya agakorerwa ibyamaganywe na benshi

Ubutumwa Rayon yageneye umufana wayo wahuye n’isanganya agakorerwa ibyamaganywe na benshi

13/05/2025
Perezida w’Igihugu kimwe muri Afurika yatanzeho u Rwanda urugero rw’ibyo ibindi byarwigiraho

Perezida w’Igihugu kimwe muri Afurika yatanzeho u Rwanda urugero rw’ibyo ibindi byarwigiraho

13/05/2025
Iby’ibibazo by’amikoro bivugwa mu ikipe iri mu zikomeye mu Rwanda byashyize hanze n’abakozi bayo

Iby’ibibazo by’amikoro bivugwa mu ikipe iri mu zikomeye mu Rwanda byashyize hanze n’abakozi bayo

13/05/2025
AMAFOTO: Perezida Kagame muri Côte d’Ivoire yahuye n’Abayobozi batandukanye

AMAFOTO: Perezida Kagame muri Côte d’Ivoire yahuye n’Abayobozi batandukanye

13/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ngoma: Abacuruzi baravuga ko ibyo basabwa bisa nko kwambarira urukweto ku gikomere

Ngoma: Abacuruzi baravuga ko ibyo basabwa bisa nko kwambarira urukweto ku gikomere

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Past.Julienne yashyize umucyo ku bitangazwa ku mbuga nkoranyambaga bamwe bakagira ngo ni we

Ibyo wamenya ku ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu mazi

Ubutumwa Rayon yageneye umufana wayo wahuye n’isanganya agakorerwa ibyamaganywe na benshi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.