Tuesday, January 27, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kuki abafana babateraga imineke?: Perezida Kagame yavuze ku ivangura ryakunze kugaragarizwa abakinnyi b’Abanyafurika

radiotv10by radiotv10
16/03/2023
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Kuki abafana babateraga imineke?: Perezida Kagame yavuze ku ivangura ryakunze kugaragarizwa abakinnyi b’Abanyafurika
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame avuga ko politiki mbi ikwiye guheezwa muri Siporo byumwihariko mu mupira w’amaguru, agaragaza ingaruka yagiye itera, zirimo kuba hari abafana b’i Burayi bagiye bagaragariza ivangura abakinnyi b’Abanyafurika.

Perezida Paul Kagame yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 16 Werurwe 2023 ubwo yatangizaga ku mugaragara Inteko Rusange ya 73 y’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) iri kubera i Kigali muri iki cyumweru.

Perezida Kagame yatangiye ashimira Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi FIFA ku mitegurire myiza y’Igikombe cy’Isi giheruka, ndetse n’Igihugu cya Qatar cyacyakiriye n’Igihugu cya Argentina cyacyegukanye.

Yavuze ko iki gikombe cyabaye kimwe mu bikorwa bishimangira imiyoborere myiza y’umupira w’Amaguru ku Isi yakomeje kuranga FIFA kuva Giani Infantino yatangira kuyiyobora.

Ati “Ku bw’uruhare rwa gahunda za FIFA ndetse n’imiyoborere yihariye ya Giani Infantino, umupira w’amaguru ukomeje kuba siporo ya bose ku Isi.”

Perezida Kagame avuga ko yamenye bwa mbere Giani Infantino mu myaka umunani ishize ubwo yiyamamarizaga kuyobora FIFA, ariko ko yashimye indangagaciro ze ndetse n’icyerekezo yari afitiye umupira w’amaguru.

Ati “Ni umuyobozi FIFA yari ikeneye muri icyo gihe kandi ibintu byose twabonye kuva icyo gihe kugeza uyu munsi, bihamya ko akwiye gukomeza kuyobora iri shyirahamwe.”

Yakomeje agaragaza kimwe mu byo yashimye byakozwe ku buyobozi bwa Infantino, cyo kongera umubare w’Ibihugu byitabira Igikombe cy’Isi bigiye kuba 48 kuva mu Gikombe cy’Isi gitaha.

Ati “Hagendewe kuri iyi gahunda nshya, umubare w’amakipe aturuka muri Afurika azikuba hafi kabiri, bikazagira uruhare runini rwo kwibona ndetse no kugaragara k’Umugabane wacu.”

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko ikindi kinejeje ari gahunda yo gukomeza kuzamura umupira w’amaguru muri Afurika no gukomeza guteza imbere imikino kuri uyu Mugabane.

Avuga ko Umugabane wa Afurika ufite impano zidasanzwe bityo ko n’Igikombe cy’uyu Mugabane kidakwiye gufatwa nk’icyoroheje ugereranyije n’iby’i Burayi, ariko ko kuri uyu Mugabane wa Afurika hari ikikibura.

Ati “Itandukaniro ry’abakinnyi bakomeye muri Afurika ndetse n’i Burayi ntabwo ari impano, ahubwo ni ukubura ibikorwa remezo bikomeye byafasha mu myitozo ndetse no gushyigikirwa.”

Yavuze ko iki cyuho kigomba kugenda gikurwaho mbere na mbere n’amashyirahamwe y’umupira w’amaguru ariko ko hagomba kubaho no gushyira hamwe.

Ati “Umupira w’amaguru turi guteza imbere hano muri Afurika uzagira indangagaciro zirushijeho zizatuma uyu Mugabane uba ahantu hagomba gukinirwa n’abakinnyi bacu.”

Yaboneyeho no gushima imiyoborere ya Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), Dr Patrice Motsepe yaranzwe no kuzamura umupira w’amaguru muri Afurika.

Yanavuze ko mu mupira w’Amaguru hanakwiye gukomeza guhabwa uruhare rw’abari n’abategarugori yaba mu gukina ndetse no mu bindi bikorwa birimo gusifura.

Perezida Paul Kagame yagarutse ku kamaro ka Siporo byumwihariko umupira w’amaguru mu gukomeza kunga ubumwe bw’abantu, avuga ko imiyoborere y’iyi siporo igomba gukomeza gukorana neza n’imiyoborere ya Politiki.

Ati “Tugomba guheeza politiki mbi muri siporo, nkuko twabibonye umwaka ushize mu gikombe cy’Isi cyabanje kuzamo iminengere idakwiye. Mu kimbu cyo kubaza impamvu cyabereye hariya [igikombe cy’Isi] mbere hari hakwiye kwibazwa ahubwo kubera iki kitagombaga kuhabera.”

Yavuze ko politiki muri siporo igaragaza ibibazo biri mu muryango mugari, atanga urugero ko “iyo abafana bateye imineke abakinnyi b’Abanyafurika cyangwa ku bagakwena umusifuzi w’igitsinagore, ibyo ni ibibazo biba bigaragara ahantu biba byarabibwe mu bantu bigatuma bagaragaza imyitwarire idakwiye.”

Yavuze ko imyitwarire nk’iyi ikwiye guhagarara burundu kuko uretse kuba yaragiraga ingaruka ku bakinnyi, yanazigiraga ku miryango migari babaga bakomokamo.

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko hakwiye gushyira hamwe imbaraga kugira ngo uyu mukino wa siporo ube uwa bose kandi bawibonemo nta n’umwe usigaye inyuma.

Perezida wa FIFA yashimiye u Rwanda na Perezida Paul Kagame (Photo/RBA)

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × five =

Previous Post

Icyemezo gishya cyafashwe mu bya Congo cyateye ikikango

Next Post

General Gatsinzi watabarutse ari gusezerwaho mu muhango witabiriwe na Gen.Kabarebe, Nyamvumba,…

Related Posts

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyaruguru, yafashe abagabo batatu bakekwaho ubujura bakoreye umuturage, bibye arenge miliyoni 6 Frw...

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

by radiotv10
26/01/2026
0

Uzwi nka Prophet Joshua uherutse gufungwa akurikiranyweho icyaha cyo kugayisha agaciro k’ifaranga ry’Igihugu kubera ibikorwa yakunze kugaragaramo anyanyagiza amafaranga ayaha...

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

by radiotv10
26/01/2026
0

Ukoresha izina rya Atanya ku rubuga nkoranyambaga rwa TikTok, wavuze ko urubyiruko rw’u Rwanda rukennye bigakurikirwa n'impaka, yavuze ko ariya...

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

by radiotv10
26/01/2026
0

Nyuma yuko abashoferi b'imodoka zitwara abagenzi bo mu Ntara y’Iburasirazuba bagaragaje ikibazo cy'ibyapa by'imodoka by'ahazwi nka Ntunga byari byakuweho batabizi,...

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it

by radiotv10
26/01/2026
0

Journaling is the habit of writing down your thoughts, feelings, and experiences. It may look simple, but it has many...

IZIHERUKA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja
MU RWANDA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

26/01/2026
Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

26/01/2026
Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

26/01/2026
Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

26/01/2026
Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

26/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
General Gatsinzi watabarutse ari gusezerwaho mu muhango witabiriwe na Gen.Kabarebe, Nyamvumba,…

General Gatsinzi watabarutse ari gusezerwaho mu muhango witabiriwe na Gen.Kabarebe, Nyamvumba,…

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.