Monday, January 26, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kuki America na Loni bahamagaye Perezida Kagame baganira ku bya Congo?- Icyo umusesenguzi abibonamo

radiotv10by radiotv10
09/11/2023
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Kuki America na Loni bahamagaye Perezida Kagame baganira ku bya Congo?- Icyo umusesenguzi abibonamo
Share on FacebookShare on Twitter

Mu minsi ibiri ikurikirana, Leta Zunze Ubumwe za America n’Umuryango w’Abibumbye, baganiriye na Perezida Paul Kagame ku bibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa DRC. Umusesenguzi mu bya politiki avuga ko iki Gihugu n’uyu Muryango bishobora kuba bibona hari umusanzu u Rwanda rwatanga.

Mu minsi ibiri ya mbere y’iki cyumweru; ku wa Mbere tariki 06 Ugushyingo no ku wa Kabiri tariki 07 Ugushyingo, Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za America ushinzwe ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken n’Umunyamabanga w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres bagiranye ibiganiro kuri telefone na Perezida Paul Kagame.

Ni ibiganiro byagarutse ku bibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byongeye kuburana umuriri, aho imirwano ihanganishije FARDC na M23, yongeye gukara.

Usibye Blinken wemeje ko yavuganye n’Abakuru b’Ibihugu by’u Rwanda na Congo Kinshasa; ntakindi Gihugu cyo muri aka karere cyigaragaza ko cyavuganye n’aba bayobozi kuri iyi ngingo, ndetse n’abahuza muri iki kibazo ntibigeze bagaragazwa mu basabwe kongera imbagara mu gukemura iki kibazo.

Umuhanga mu bya politiki mpuzamahanga, akaba n’umusesenguzi, Alexis Nizeyimana avuga ko kuba USA na Loni barahamagaye Perezida Kagame, bigaragaza ko iki Gihugu n’uyu Muryango, bibona ko hari umusanzu u Rwanda rwatanga mu gushaka umuti w’ibibazo biri muri DRC.

Ati “Ntekereza ko bashaka gukora igishushanyo nk’icyo bakoze muri 2013, ariko icya kabiri twibuke ko igihe cyose M23 yarwanye; bakunze kuvuga ko ari u Rwanda ruyishyigikiye, barategekerza ko na byo byaba birimo.”

Muri 2013 ubwo umutwe wa M23 wahagarikaga imirwano, u Rwanda rwabitanzemo umusanzu, aho rwasabye uyu mutwe guhosha imirwano na yo yari ikarishye icyo gihe.

Icyo gihe Imiryango mpuzamahanga yasabye u Rwanda gusaba M23 ko yarekura ibice yari yafashe birimo n’umujyi wa Goma, ubundi hagakurikiraho urugendo rutangira inzira y’ibiganiro.

Umusesenguzi Alexis Nizeyimana, abona u Rwanda rutakongera gutanga uyu musanzu, kuko abo rwasabye ko bahagarika imirwano batigeze bahabwa ibyo basabaga Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Avuga ko nanone mu gihe u Rwanda rutabikora, bitarugiraho ingaruka. Ati “Buriya ingaruka zakabaye i Kigali, zakabaye zarabaye igihe cyose bazamuraga amajwi, ariko bamaze kubona ko atari byo.”

U Rwanda rwakunze kwamagana ibirego rushinjwa ko rufasha umutwe wa M23, ndetse Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta aherutse kugira inama Guverinoma ya Congo yakunze kuzamura ibi birego, ko yakabaye igaragaza ibibazo nyirizina ifite bishingiye ku miyoborere.

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 + 18 =

Previous Post

Ntibumva impamvu abayobozi babijundika kuko batanze amakuru kandi Itegeko Nshinga riribemerera

Next Post

RIB yemeje ifungwa ry’umukinnyi wa filimi uzwi nka Yaka Mwana itangaza n’icyo akurikiranyweho

Related Posts

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

by radiotv10
25/01/2026
0

Umusore witwa Mugisha Gakuba David uba muri Leta Zunze Ubumwe za America, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akurikiranyweho...

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

by radiotv10
25/01/2026
0

Umugabo witwa Sindayiheba Jean de Dieu wo mu kagari ka Mataba mu murenge wa Nkungu, arahigishwa uruhindu nyuma yo gukubita...

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

by radiotv10
25/01/2026
0

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yahaye inshingano abasirikare babiri barimo Brig Gen Godfrey Gasana, wagizwe Umupilote...

Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

by radiotv10
24/01/2026
0

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare-NISR, igaragaza ko mu gihembwe cya kane cya 2025, ubushomeri mu rubyiruko bwagabanutseho 3% kuko bwageze kuri...

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

by radiotv10
24/01/2026
0

Bamwe mu bahinzi bo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu bavuga ko nubwo bashyiriweho nkunganire ya Leta ku...

IZIHERUKA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa
MU RWANDA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

by radiotv10
25/01/2026
0

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

25/01/2026
Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

25/01/2026
Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

25/01/2026
Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

24/01/2026
Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

24/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
RIB yemeje ifungwa ry’umukinnyi wa filimi uzwi nka Yaka Mwana itangaza n’icyo akurikiranyweho

RIB yemeje ifungwa ry’umukinnyi wa filimi uzwi nka Yaka Mwana itangaza n’icyo akurikiranyweho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.