Mu minsi ibiri ikurikirana, Leta Zunze Ubumwe za America n’Umuryango w’Abibumbye, baganiriye na Perezida Paul Kagame ku bibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa DRC. Umusesenguzi mu bya politiki avuga ko iki Gihugu n’uyu Muryango bishobora kuba bibona hari umusanzu u Rwanda rwatanga.
Mu minsi ibiri ya mbere y’iki cyumweru; ku wa Mbere tariki 06 Ugushyingo no ku wa Kabiri tariki 07 Ugushyingo, Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za America ushinzwe ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken n’Umunyamabanga w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres bagiranye ibiganiro kuri telefone na Perezida Paul Kagame.
Ni ibiganiro byagarutse ku bibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byongeye kuburana umuriri, aho imirwano ihanganishije FARDC na M23, yongeye gukara.
Usibye Blinken wemeje ko yavuganye n’Abakuru b’Ibihugu by’u Rwanda na Congo Kinshasa; ntakindi Gihugu cyo muri aka karere cyigaragaza ko cyavuganye n’aba bayobozi kuri iyi ngingo, ndetse n’abahuza muri iki kibazo ntibigeze bagaragazwa mu basabwe kongera imbagara mu gukemura iki kibazo.
Umuhanga mu bya politiki mpuzamahanga, akaba n’umusesenguzi, Alexis Nizeyimana avuga ko kuba USA na Loni barahamagaye Perezida Kagame, bigaragaza ko iki Gihugu n’uyu Muryango, bibona ko hari umusanzu u Rwanda rwatanga mu gushaka umuti w’ibibazo biri muri DRC.
Ati “Ntekereza ko bashaka gukora igishushanyo nk’icyo bakoze muri 2013, ariko icya kabiri twibuke ko igihe cyose M23 yarwanye; bakunze kuvuga ko ari u Rwanda ruyishyigikiye, barategekerza ko na byo byaba birimo.”
Muri 2013 ubwo umutwe wa M23 wahagarikaga imirwano, u Rwanda rwabitanzemo umusanzu, aho rwasabye uyu mutwe guhosha imirwano na yo yari ikarishye icyo gihe.
Icyo gihe Imiryango mpuzamahanga yasabye u Rwanda gusaba M23 ko yarekura ibice yari yafashe birimo n’umujyi wa Goma, ubundi hagakurikiraho urugendo rutangira inzira y’ibiganiro.
Umusesenguzi Alexis Nizeyimana, abona u Rwanda rutakongera gutanga uyu musanzu, kuko abo rwasabye ko bahagarika imirwano batigeze bahabwa ibyo basabaga Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Avuga ko nanone mu gihe u Rwanda rutabikora, bitarugiraho ingaruka. Ati “Buriya ingaruka zakabaye i Kigali, zakabaye zarabaye igihe cyose bazamuraga amajwi, ariko bamaze kubona ko atari byo.”
U Rwanda rwakunze kwamagana ibirego rushinjwa ko rufasha umutwe wa M23, ndetse Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta aherutse kugira inama Guverinoma ya Congo yakunze kuzamura ibi birego, ko yakabaye igaragaza ibibazo nyirizina ifite bishingiye ku miyoborere.
David NZABONIMPA
RADIOTV10