• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Kuki Umunyamabanga wa FERWAFA ukurikiranyweho ibyaha yasubijwe mu kazi?-Icyo RIB ibivugaho

radiotv10by radiotv10
07/07/2022
in SIPORO
0
Kuki Umunyamabanga wa FERWAFA ukurikiranyweho ibyaha yasubijwe mu kazi?-Icyo RIB ibivugaho
Share on FacebookShare on Twitter

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, ruvuga ko kuba Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA ukurikiranyweho ibyaha yarasubijwe mu kazi byabazwa iri shyirahamwe kuko bitarureba ndetse ko rwamaze gukora akazi karwo.

Ishyirahamwe ry’Umupra w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryasubije mu kazi Umunyamabanga Mukuru waryo, Muhire Henry Brulart nyuma y’ibyumweru bibiri ahagaritswe ku mpamvu zo kubazwa inshingano.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry mu kiganiro yagiranye RADIOTV10, yemeje ko Muhire agikurikiranywe hamwe na bagenzi be babiri; Nzeyimana Félix wari ushinzwe Amarushanwa muri FERWAFA n’umusifuzi Tuyisenge Javan, bose uko ari batatu bakaba bakekwaho ibyaha bitatu.

Aba bagabo batatu yaba Muhire ukurikiranywe adafunze n’abandi babiri bafunze, bakekwaho icyaha cyo Guhimba, guhindura cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, icyo kugera ku makuru hagambiriwe gukora icyaha ndetse n’icyaha cyo guhindura amakuru yo muri mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa utabyemerewe.

Dr Murangira avuga ko dosiye y’ikirego cyabo, yashyikirijwe Ubushinjacyaha tariki 27 Kamena 2022 kugira ngo na bwo bukore iperereza ryisumbuyeho, bunafate icyemezo cyo kubashyikiriza Urukiko.

Muhire Brulart yasubijwe mu kazi ku wa Kabiri tariki 05 Nyakanga 2022, nkuko byemejwe na FERWAFA mu itangazo yasohoye kuri uyu munsi.

Dr Murangira avuga ko iki cyemezo cyo kuba yarasubijwe mu kazi “byabazwa FERWAFA ariko ntidukeka ko byabangamira iperereza kuko ibimenyetso byari bikenewe byarabonetse.”

Uyu muvugizi wa RIB yavuze ko uru rwego rutazihanganira ruswa aho yaba ivugwa hose, akaboneraho gusaba abafite ibimenyetso ko iyi bitugukwaha iri mu mupira w’amaguru, bagana uru rwego bagatanga amakuru kugira ngo irandurwe aho gukomeza kubivugira mu biganiro bitambuka mu bitangazamakuru gusa.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × 5 =

Previous Post

MONUSCO iravugwaho kubakira FARDC indake zidasanzwe zizayifasha guhashya M23 ikisubiza ibice yigaruriye

Next Post

Abanyarwanda barenga 100 bari barahungiye mu DRCongo batahutse

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Abanyarwanda barenga 100 bari barahungiye mu DRCongo batahutse

Abanyarwanda barenga 100 bari barahungiye mu DRCongo batahutse

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.