Ubushyamirane bwabaye hagati y’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’icya Uganda (UPDF) bwatumye habaho kurasana mu mujyi wa Djugu, bwahitanye abasirikare babiri ba FARDC.
Ibi byabaye kuri uyu Kabiri tariki 02 Ukuboza 2025, mu mujyi wa Djugu, mu birometero 75 mu majyaruguru ya Bunia mu ntara ya Ituri, aho ingabo z’Ibihugu byombi zisanzwe zikorana mu bikorwa byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro.
Uku gukozanyaho kwaturutse ku makimbirane hagati y’izi ngabo zombi, zifatanyije muri iyi ntambara, nyuma y’aho UPDF ifashe abaturage babiri bakekwaho kuba abarwanyi b’umutwe wa CODECO.
Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi wa Teritwari ya Djugu n’abandi batanze amakuru, uku kurasana kwabaye ahagana saa yine za mu gitondo kuri uyu wa Kabiri tariki 02 Ukuboza, ubwo humvikanaga urusaku rw’amasasu hafi y’ibiro by’ubuyobozi bw’aka gace.
Amakuru avuga ko bamwe mu basirikare ba Uganda, bari basinze, barashe mu nkambi ya FARDC, bituma habaho kurasana hagati y’Ibihugu byombi.
Nanone kandi hari amakuru avuga ko mu gihe gito mbere y’uko ibi biba, abasirikare ba FARDC bari bagiye mu birindiro bya UPDF gusaba ko abo bantu bari bafashwe barekurwa, ariko habaho kutumvikana, bituma bakozanyaho.
Uku gukozanyaho kwasize abasirikare babiri ba FARDC, bahasiga ubuzima barimo umurinzi w’umuyobozi wa Djugu, mu gihe umwe yakomeretse bikomeye.
Nanone kandi igisirikare cya Uganda cyatwaye imbunda ebyiri za AK-47, udusanduku tubiri tw’amasasu, na magazine esheshatu zuzuye, ngo na miliyoni 1.6 z’amafaranga ya Congo.
RADIOTV10









