Monday, January 19, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kuva uyu mwaka watangira imvura nyinshi imaze kwica abantu 40 mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
17/02/2022
in MU RWANDA
0
Kuva uyu mwaka watangira imvura nyinshi imaze kwica abantu 40 mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Kuva uyu mwaka watangira, Ibiza bituruka ku mvura nyinshi bimaze guhitana ubuzima bw’abantu 40, mu gihe abagera muri 70 babikomerekeyemo.

Kuva uyu mwaka watangira, mu bice binyuranye by’u Rwanda haguye imvura nyinshi yangije ibikorwa binyuranye nk’inzu z’abaturage ndetse n’ibikorwa remezo nk’imihanda n’amateme.

Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi, itangaza ko Ibiza byatewe n’iyi mvura nyinshi, bimaze guhitana abantu 40 kuva muri Mutarama uyu mwaka wa 2022.

Iyi Minisiteri kandi itangaza ko ibi biza byasenye inzu z’abaturage zirenga 370 zirimo iz’abaturage ndetse n’amashuri.

Mu mpera za Mutarama 2022, mu Karere ka Rubavu haguye imvura nyinshi yateje ibibazo mu bice by’aka Karere byiganjemo mu Mirenge ya Rugerero na Gisenyi aho byanahitanye ubuzima bw’umuturage.

Kuva icyo gihe mu bice binyuranye by’u Rwanda hagaragaye imvura idasanzwe yanagiye yangiza ibikorwa binyuranye birimo imihanda nk’uwa Muhanga-Ngororero-Mukamira utari nyabagendwa kuri uyu wa Mbere tariki 14 Gashyantare bitewe no gufungwa n’amazi menshi yari yawuzuyemo ku kiraro cya Cyome.

Kugeza ubu; Uturere twibasiwe n’ibiza bituruka kuri iyi mvura nyinshi, ni utwo mu Ntara y’Iburengerazuba turimo Nyabihu, Rutsiro na Ngororero.

Bamwe mu basenyewe n’ibi biza, bari gutakamba basaba ubutabazi bwihuse bwaba ubw’ibikoresho by’ibanze kuko hari aho byatewe n’imivu ndetse no gushakirwa aho kwegeka umusaya.

Habinshuti Phillipe, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi, atangaza ko inzego zibishinzwe ziri gukora ibishoboka byose kugira ngo ubu butabazi bukenewe n’aba baturage buboneke.

Habinshuti Phillipe kandi atangaza ko 90% by’ibiza biri guhitana abantu bishobora kwirindwa, agasaba abatuye ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga kuhava.

Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi ikunze kugira inama abaturage, kuzirika ibisenge by’inzu zabo no gutera ibiti bifata amazi kugira ngo mu gihe haguye imvura nk’iyi itabasiga mu kaga.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty + 2 =

Previous Post

Ahaturutse inkuru y’uruzinduko rwa Gen Saleh mu Rwanda n’uko yarangiye

Next Post

DRC: Impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu ziburanira mugenzi wabo wishwe zagarutse kuri Kabila

Related Posts

Simple Habits That Improve Digestion

Simple Habits That Improve Digestion

by radiotv10
18/01/2026
0

Good digestion is the foundation of overall health. When your digestive system works well, your body absorbs nutrients properly, your...

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

by radiotv10
18/01/2026
0

Mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze, abaturage benshi bakoraniye ku kigo cy’ishuri bavuga ko baje kureba amabonekerwa ya...

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

by radiotv10
17/01/2026
0

Bamwe mu baturage bahingaga mu butaka bari baratijwe na Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, baravuga ko batangajwe no kubona...

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

by radiotv10
17/01/2026
0

When people think about dehydration, they often imagine one thing: feeling thirsty. While thirst is an early warning sign, dehydration...

Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

by radiotv10
17/01/2026
0

Rwanda today stands as a peaceful, united, and hopeful nation. For many young people, especially Gen Z, this peace feels...

IZIHERUKA

Simple Habits That Improve Digestion
IMIBEREHO MYIZA

Simple Habits That Improve Digestion

by radiotv10
18/01/2026
0

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

18/01/2026
Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

17/01/2026
What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

17/01/2026
Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

17/01/2026
Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

16/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
DRC: Impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu ziburanira mugenzi wabo wishwe zagarutse kuri Kabila

DRC: Impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu ziburanira mugenzi wabo wishwe zagarutse kuri Kabila

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Simple Habits That Improve Digestion

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.