Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kwibuka29: Hatangajwe ibizubahirizwa mu Cyunamo buri Muturarwanda akwiye kumenya

radiotv10by radiotv10
03/04/2023
in MU RWANDA
2
Kwibuka29: Hatangajwe ibizubahirizwa mu Cyunamo buri Muturarwanda akwiye kumenya
Share on FacebookShare on Twitter

Hasohotse amabwiriza agomba kubahirizwa mu gikorwa cyo Kwibuka ku Nshuro ya 29 Jenodide yakorewe Abatutsi, aho mu cyumweru cy’icyunamo, hateganyijwe ikiganiro kimwe gusa, kizatangwa tariki Indwi Mata 2023, ndetse hanagaragazwa ibibujiwe muri iki cyumweru.

Aya mabwiriza yo kwibuka ku Nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi bizongera gukorwa hagendewe ku nsanganyamatsiko igira iti “KWIBUKA TWIYUBAKA”, agaragaza ko icyumweru cy’icyunamo, ku rwego rw’Igihugu kizatangirizwa ku Rwibutso rwa Kigali ku Gisozi.

Naho mu Turere, Icyunamo kikazatangirizwa ku rwibutso rw’Akarere; naho mu Midugudu hagakorwa ikiganiro kijyanye no kwibuka Jenoside Yakorewe Abatutsi, kizasozwa n’ubutumwa nyamukuru bw’uwo munsi tariki 07 Mata 2023.

Aya mabwiriza akomeza agira ati “Nibirangira, abaturage bazasubira mu mirimo yabo uko bisanzwe. Kuri uwo munsi, nta rugendo rwo Kwibuka ruteganyijwe.”

Hagati ya tariki 08 kugeza ku ya 12 Mata 2023, ari icyumweru cy’icyunamo giteganyijwemo ibikorwa byo kwibuka bizabera ahantu hatandukanye mu Gihugu ku matariki n’ahantu hagiye hicirwa Abatutsi.

Aya mabwiriza avuga kandi ko “Ibikorwa by’ubucuruzi, Siporo z’abantu ku giti cyabo n’indi mirimo itunze abantu n’ibyara inyungu izakomeza mu cyumweru cy’icyunamo.”

Itangazo ry’aya mabwiriza, rikomeza rigira riti “Nta biganiro biteganyijwe mu Midugudu nyuma ya saa sita hagati ya tariki 08 Mata na 12 Mata 2023. Ikiganiro giteganyijwe mu minsi yo Kwibuka ni kimwe kizatangwa tariki 07 Mata guhera saa tatu za mu gitondo nkuko byavuzwe haruguru.”

Aya mabwiriza kandi agaragaza ibikorwa bibujijwe; birimo ibirori by’ibyishimo bihuza imbaga y’abantu; ubukwe n’imihango ijyanye nabwo; amarushanwa uretse siporo zikorwa n’abantu ku giti cyabo, umuziki utajyanye no Kwibuka haba mu tubari, aho bafatira amafunguto, aho batunganyiriza imisatsi, aho batunganyiriza umuziki n’ahandi hantu hahurira abantu benshi.

Imikino y’amahirwe, kwerekana imipira ndetse n’ibitaramo mu tubyiniro, iby’urwenya iby’imbyino, sinema n’ikinamico ritajyanye no Kwibuka, na byo birabujijwe.

RADIOTV10

Comments 2

  1. Ntaganzwa Joseph says:
    3 years ago

    Murakoze kubw’aya mabwiriza,ni iyi he myitwarire ikwiye abantu mu nsengero dore ko natwe tuzaba twizihiza Pasika?

    Reply
  2. Niyonkuru jeandedieu says:
    3 years ago

    Murakoze cyane mubyukuri radio and tv10 murabambere imana ijye ibaha umugisha mubyo mukora kubijyanye naya mabwiriza ajyanye ni cyunamo turayumva knd natwe nkabanyarwanda icyo dusabwa nukuyubahiriza ubundi natwe tukibuka inzirakarengane zazize jenocide yakorewe abatusti

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 − eight =

Previous Post

Karasira wabitswe ari muzima yaje mu Rukiko na Bibiliya Abanyamategeko bamuvugaho ibitangaje

Next Post

Rwamagana: Uwari umaze imyaka 15 bazi ko aba muri Uganda basanze umurambo we mu musarani

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Rwamagana: Uwari umaze imyaka 15 bazi ko aba muri Uganda basanze umurambo we mu musarani

Rwamagana: Uwari umaze imyaka 15 bazi ko aba muri Uganda basanze umurambo we mu musarani

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.