Saturday, January 17, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kwibuka30: Hibutswe Abatutsi biciwe muri Sitade Gatwaro hanagarukwa ku rugendo rurerure babanje gukoreshwa

radiotv10by radiotv10
29/04/2024
in MU RWANDA
0
Kwibuka30: Hibutswe Abatutsi biciwe muri Sitade Gatwaro hanagarukwa ku rugendo rurerure babanje gukoreshwa
Share on FacebookShare on Twitter

Abakozi ba Sosiyete ya Tele 10 Group n’aba Hoteli Cleo ikorera mu Karere ka Karongi, bibutse Abatutsi biciwe kuri Sitade ya Gatwaro, hagarukwa ku buhamya bw’uburyo bishwe babanje gukoreshwa inzira y’umusaraba ubwo bagendeshwaga ibilometero 20 n’amaguru.

Aba bakozi bibukiye mu Karere ka Karongi, aho bakoze urugendo rwo Kwibuka ruva ku Rwibutso rwo kuri Paruwasi yitiriwe Mutagatifu Pierre Kibuye rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi basaga ibihumbi umunani, berecyeza ku Rwibutso rwa Gatwaro rushyinguyemo imibiri y’abatutsi basaga ibihumbi 15.

Banasobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri aka gace  kiciwemo abatutsi benshi mu gihe gito.

Umuyobozi Wungiriye wa Hotel Cleo, Christian Remy; avuga ko bafashe umwanzuro wo kwibuka Abatutsi biciwe muri aka gace mu rwego rwo kubaha icyubahiro.

Ati “Tubona ko biri ngombwa, kwibuka ni ugusigasira amateka y’Igihugu cyacu kuko izo nzirakarengane bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka 1994 ni ngombwa ko tubibuka kuko ni umwenda tubafitiye.”

Muri aka Karere ka Karongi ni mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibuye, aha hari umwihariko watumye Abatutsi bicwa ari benshi mu gihe gito.

Tariki 18 Mata 1994 ku isaha ya saa 01:30’, uwari Perefe wa Perefegitura ya Kibuye, Dr Kayishema Clement yarashe isasu mu kirere, atangiza Jenoside muri aka gace.

Mu minsi ijana gusa ibihumbi bisaga 300 by’Abatutsi bari bamaze kwicirwa muri iyi Perefegitura ya Kibuye. Aka gace byari bigoye kubona ubuhungiro dore ko hakikijwe n’ikiyaga cya Kivu.

Abatutsi bashinguye muri uru Rwibutso rwa Gatwaro, mbere yo kwicwa babanje kubagendesha ibirometero 20 n’amaguru baturutse i Ruberangera.

Perezida wa Ibuka muri aka Karere ka Karongi, Ngarambe Vedaste arabara inkuru y’uburyo Abatutsi bishwemo muri aka gace, ndetse agashimira abakozi ba Hotel Cleo na Tele 10 Group kuza guha icyubahiro Abatutsi bashyinguye muri uru Rwibutso rwa Gatwaro.

Ati “Umwihariko w’aka gace, ni hamwe mu harimbukiye Abatutsi benshi bari hamwe mu mwanya umwe badashobora kurenga inkuta enye. Abatutsi biciwe hano muri Sitade, ni hamwe mu hantu harimbukiye Abatutsi benshi mu mwanya umwe.”

Umuyobozi Wungirije w’aka Karere ka Karongi ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Niragire Theophile na we washimiye abakozi b’ibi Bigo bakoze iki gikorwa, akavuga ko bizafasha kumenyekanisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri aka gace.

Yagize ati “Tele 10 ndetse na Cleo Hotel bagize igitekerezo cyiza cyo kuza kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi kandi bakabikora mu Karere kacu byadushimishije. Twashimishijwe no kuba ibitangazamakuru mu Rwanda bizirikana uruhare bagenzi babo bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakaba bashaka gukora ibinyuranye n’ibyo bo bakoraga.”

Si ku nshuro ya mbere abakozi ba Tele 10 Group bifatanya n’Abanyarwanda mu Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko no mu myaka yashize iki kigo cyagiye gikorwa ibikorwa nk’ibi, birimo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, ndetse no kuremera abatishoboye mu Karere ka Bugesera.

Babanje gukora urugendo rwo Kwibuka

Banashyize indabo banunamira inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Garleon NTAMBARA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 − 15 =

Previous Post

Umuhangamideri Moses Turahirwa ukunze kuvugisha benshi noneho yiyise Intumwa y’Imana

Next Post

Icyo RDF ivuga ku wo byavugwaga ko ari umusirikare ukekwaho guhohotera uwanze ko baryamana

Related Posts

Ahakekwaho kuba haraturutse igisasu cyaturikanye abana batatu bavukana b’i Gicumbi

Hasobanuwe iby’igisasu cyabonetse hafi y’ishuri mu Mujyi wa Kigali

by radiotv10
16/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda yemeje ko mu murima uri hafi y’Ishuri ryo mu Murenge wa Rutunga mu Karere ka Gasabo, habonetse...

Hamenyekanye Igihugu cya mbere muri Afurika kigiye gutangira gukoreshwamo urukingo rwa SIDA

Iby’ingenzi wamenya ku muti urinda abantu kwandura SIDA byemejwe ko ugiye gutangira gukoreshwa mu Rwanda

by radiotv10
16/01/2026
0

Umuti wa Lenacapavir ushobora gufasha umuntu wawutewe kutandura Virusi itera SIDA mu gihe cy’amezi atandatu, uzatangira gutangwa mu Rwanda muri...

Igisirikare cya Jamaica cyahaye ikaze abasirikare b’u Rwanda 100

Igisirikare cya Jamaica cyahaye ikaze abasirikare b’u Rwanda 100

by radiotv10
16/01/2026
0

Ubuyobozi bw’Ingabo za Jamaica bwakiriye itsinda ry’abasirikare 100 mu Ngabo z’u Rwanda bazobereye mu by’ubwubatsi bagiye mu bikorwa byo gufasha...

Abagororwa barimo n’abahamijwe Jenoside bavuze ibanga ryababereye urufunguzo rwo kubona amahoro

Abagororwa barimo n’abahamijwe Jenoside bavuze ibanga ryababereye urufunguzo rwo kubona amahoro

by radiotv10
16/01/2026
0

Bamwe mu bagororwa bagororerwa mu Igororero rya Nyarugenge, barimo abahamijwe gukora Jenoside, bavuga ko inyigisho zatanzwe n’umuryango Prison Fellowship, zatumye...

Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Impamvu abo mu muryango w’umusore wasanzwe yapfuye yarakaswemo ibice bari mu bakekwa

by radiotv10
15/01/2026
0

Umusore wo mu Murenge wa Nyamirama mu Karere ka Kayonza wari ufite ubumuga bwo mu mutwe, wasanzwe yapfuye, aho mu...

IZIHERUKA

Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru
FOOTBALL

Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

by radiotv10
16/01/2026
0

Ahakekwaho kuba haraturutse igisasu cyaturikanye abana batatu bavukana b’i Gicumbi

Hasobanuwe iby’igisasu cyabonetse hafi y’ishuri mu Mujyi wa Kigali

16/01/2026
Mu mvugo y’urwenya umunyamakuru Angeli Mutabaruka yavuze kuri boss we KNC bakorana bikanyura benshi

Mu mvugo y’urwenya umunyamakuru Angeli Mutabaruka yavuze kuri boss we KNC bakorana bikanyura benshi

16/01/2026
Ishyaka riri ku butegetsi i Burundi riravugwaho ibyo bamwe bafashe nk’agahomamunwa

Ishyaka riri ku butegetsi i Burundi riravugwaho ibyo bamwe bafashe nk’agahomamunwa

16/01/2026
Hamenyekanye Igihugu cya mbere muri Afurika kigiye gutangira gukoreshwamo urukingo rwa SIDA

Iby’ingenzi wamenya ku muti urinda abantu kwandura SIDA byemejwe ko ugiye gutangira gukoreshwa mu Rwanda

16/01/2026
Umuririmbyi w’Indirimbo z’Imana uzwi mu Rwanda yasubije abamututse ko yaririmbye indirimbo bamwe bavugaho inzongamubiri

Umuririmbyi w’Indirimbo z’Imana uzwi mu Rwanda yasubije abamututse ko yaririmbye indirimbo bamwe bavugaho inzongamubiri

16/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Icyo RDF ivuga ku wo byavugwaga ko ari umusirikare ukekwaho guhohotera uwanze ko baryamana

Icyo RDF ivuga ku wo byavugwaga ko ari umusirikare ukekwaho guhohotera uwanze ko baryamana

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

Hasobanuwe iby’igisasu cyabonetse hafi y’ishuri mu Mujyi wa Kigali

Mu mvugo y’urwenya umunyamakuru Angeli Mutabaruka yavuze kuri boss we KNC bakorana bikanyura benshi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.