Monday, January 26, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Kwirinda ubusambanyi n’ubusinzi mu minsi mikuru byikijweho mu butumwa RIB yageneye urubyiruko

radiotv10by radiotv10
21/12/2022
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Kwirinda ubusambanyi n’ubusinzi mu minsi mikuru byikijweho mu butumwa RIB yageneye urubyiruko
Share on FacebookShare on Twitter

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwageneye ubutumwa Abaturarwanda byumwihariko urubyiruko muri iki gihe cy’iminsi mikuru, rubasaba kwirinda ingeso mbi nk’ubusambanyi n’ubusinzi.

Ni ubutumwa bwatanzwe na RIB habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo Abaturarwanda binjire mu bihe by’iminsi mikuru irimo Noheli n’Ubunani.

Ubu butumwa bugira buti “RIB irashishikariza Abaturarwanda cyane cyane urubyiruko kwirinda ibyaha n’ingeso mbi zirimo ubusinzi, gusambanya abana, ibiyobyabwenge, n’ibindi.”

RIB isoza ubutumwa bwayo yibutsa Abaturarwanda ko mu gihe abantu bashaka gutanga amakuru ku byaha no kubikumira, bahamagara umurongo wa telefone utishyurwa ari wo 166.

Ubu butumwa bugenewe Abaturarwanda byumwihariko urubyiruko, buje mu gihe hamaze iminsi hatungwa agatoki abakiri bato kwijandika mu ngeso mbi zo kwiyandarika zirimo ubusinzi n’ubusambanyi.

Mu myanzuro yafatiwe mu ihuriro rya 15 ry’Umuryango Unity Club Intwararumuri ryabaye mu kwezi gushize k’Ugushyingo 2022, harimo usaba ko imyaka yo kwemererwa kunywa inzoga mu Rwanda yongerwa, ikava kuri 18 igashyirwa kuri 21.

Ni umwanzuro ushingiye ku businzi bukomeje kugaragara mu rubyiruko rurimo abasore n’inkumi bakiri bato, bwanatumye imibare y’abari mu iki cyiciro iza ku isonga mu bantu bagaragaweho ibibazo byo mu mutwe.

Ibitaro bizwiho kuvura indwara n’ibibazo byo mu mutwe bya Caraes-Ndera, biherutse kugaragaza ko mu mwaka wa 2021-2022 byakiriye abarwayi 96 357, barimo 70% bo mu cyiciro cy’urubyiruko, kandi ko ibibazo byarwo bifitanye isano no kunywa ibiyobyabwenge n’inzoga nyinshi.

Iyi mibare kandi yakurikiwe n’ibiherutse gutangazwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima RBC, cyagaragaje ko urubyiruko ruri mu bibasiwe cyane n’ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA kubera kwishora mu mibonano mpuzabitsinda idakingiye.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 − 6 =

Previous Post

Umuganga ukekwaho ‘gukorakora’ igitsina cy’umukobwa ubwo yamusuzumaga hamenyekanye icyakurikiyeho

Next Post

Uwitabiriye Miss Rwanda yahawe imodoka y’akataraboneka n’umusore wamwihebeye

Related Posts

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

by radiotv10
25/01/2026
0

Umusore witwa Mugisha Gakuba David uba muri Leta Zunze Ubumwe za America, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akurikiranyweho...

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

by radiotv10
25/01/2026
0

Umugabo witwa Sindayiheba Jean de Dieu wo mu kagari ka Mataba mu murenge wa Nkungu, arahigishwa uruhindu nyuma yo gukubita...

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

by radiotv10
25/01/2026
0

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yahaye inshingano abasirikare babiri barimo Brig Gen Godfrey Gasana, wagizwe Umupilote...

Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

by radiotv10
24/01/2026
0

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare-NISR, igaragaza ko mu gihembwe cya kane cya 2025, ubushomeri mu rubyiruko bwagabanutseho 3% kuko bwageze kuri...

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

by radiotv10
24/01/2026
0

Bamwe mu bahinzi bo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu bavuga ko nubwo bashyiriweho nkunganire ya Leta ku...

IZIHERUKA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa
MU RWANDA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

by radiotv10
25/01/2026
0

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

25/01/2026
Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

25/01/2026
Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

25/01/2026
Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

24/01/2026
Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

24/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Uwitabiriye Miss Rwanda yahawe imodoka y’akataraboneka n’umusore wamwihebeye

Uwitabiriye Miss Rwanda yahawe imodoka y’akataraboneka n’umusore wamwihebeye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.