Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Kwizera Olivier wavuzweho igihuha cyo gutoroka yageneye Abanyarwanda ubutumwa buryoheye amatwi

radiotv10by radiotv10
31/05/2022
in SIPORO
0
Kwizera Olivier wavuzweho igihuha cyo gutoroka yageneye Abanyarwanda ubutumwa buryoheye amatwi
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu, Kwizera Olivier uri kumwe na bagenzi be muri Afurika y’Epfo aho bitegura gukina na Mozambique, wari wavuzweho igihuha ko yagerageje gutoroka, we ubwe ni we witangiye ubutumwa bwa bagenzi be yizeza Abanyarwanda kuzitwara neza.

Kuri uyu wa Mbere tariki 30 Gicurasi 2022, ku mbuga nkoranyambaga haramutse hakwirakwira igihuha ko Kwizera Olivier yafashwe agerageza gutorokera muri Afurika y’Epfo yanigeze kuba ubwo yakinaga muri Free State Stars.

Gusa nyuma y’amasaha macye hatangajwe iki gihuha cyanakwirakwijwe na bamwe mu banyamakuru ba Siporo mu Rwanda, Kwizera Olivier yagaragaye ari kumwe na bagenzi be bari kurambura imitsi.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryasubije umunyamakuru Sam Karenzi wabazaga niba hari umukinnyi w’u Rwanda watorokeye muri Afurika y’Epfo, ryagize riti “Nta mukinnyi wafashwe ashaka gutoroka ayo makuru si yo.”

Ubutumwa bwa FERWAFA bwakomeje bugira buti “Abakinnyi bose uko ari 22 bari mu mwiherero kandi bakoze imyitozo ya mbere uyu munsi. Dutegereje Kagere Meddie uhagera iri joro akazakorana imyitozo n’abandi ejo.”

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, Kwizera Olivier ubwe yagaragaye atanga ikiganiro cy’amashusho avuga ko we na bagenzi be bari kwitegura neza byumwihariko kuri we ko yiteguye neza kuko agiye gukinira mu Gihugu yabayemo.

Yavuze ko akimenya ko bazakinira muri Afurika y’Epfo byamushimishije “kubera ko ni ahantu nabaye ariko icyo navuga ku bibuga, bafite ibibuga byiza kandi binini, birasaba ko tugomba gukina rimwe na rimwe twegeranye kugira ngo igihe tudafite umupira twaba tuwufite tugafungura.”

Kwizera Olivier umwe mu banyezamu bakomeye mu Rwanda aritegura umukino uzahuza Amavubi na Mozambique

Kwizera Olivier yaboneyeho kugenera ubutumwa Abanyarwanda, ati “bagomba kuba bashyigikiye ikipe y’Igihugu. Turi Abanyarwanda, nabo ni Abanyarwanda rero tugomba kuba duhuje, badushyigikire biradufasha.”

Ikipe y’u Rwanda iri muri Afurika y’Epfo, mu mukino wa mbere wo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika, izahura n’iya Mozambique kuri uyu wa Kane tariki 02 Kamena.

Umukino wa kabiri w’u Rwanda, ruzahura na Senegal mu mukino wagombaga kubera i Huye mu Rwanda tariki 07 Kamena ariko ukaba wimuriwe i Dakar muri Senegal.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 − 14 =

Previous Post

Igisubizo cya Polisi ku wabajije niba aguriye Umupolisi amazi yo kunywa byakwitwa ruswa

Next Post

U Rwanda rwasubije umutegetsi w’i Kinshasa wavuze ko rukwiye gushozwaho intambara rugufatwa rukomekwa kuri Congo

Related Posts

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

by radiotv10
26/01/2026
0

Rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, uheruka gutandukana n’ikipe ya Rayon Sports, yerekeje mu ikipe ya AS Kigali, aho yasinye amasezerano y’amezi...

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

by radiotv10
25/01/2026
0

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball yerekeje amaso ku gikombe kiswe 'President Cup' mu mikino y'Igikombe cya Afurika, itangira itsinda...

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

by radiotv10
23/01/2026
0

Rayon Sports yatangaje ko yatandukanye na rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, wari umwe mu bakinnyi bafatwaga nk’ahazaza ha Gikundiro, nyuma y’imyaka...

Ikipe iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana Shampiyona y’u Rwanda yasinyishije abakinnyi bane barimo uw’izina rikomeye

Ikipe iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana Shampiyona y’u Rwanda yasinyishije abakinnyi bane barimo uw’izina rikomeye

by radiotv10
23/01/2026
0

Ikipe ya Police FC yemeje ko yasinyishije abakinnyi bane, barimo Rudasingwa Prince na Nshimirimana Ismail Pitchou wanyuze mu makipe ya...

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

by radiotv10
22/01/2026
0

Minisitiri wa Siporo n'Imyidagaduro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Didier Budimbu, yashyikirije igihembo cy’imodoka nshyashya yo mu bwoko bwa...

IZIHERUKA

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi
IMYIDAGADURO

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

27/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
U Rwanda rwasubije umutegetsi w’i Kinshasa wavuze ko rukwiye gushozwaho intambara rugufatwa rukomekwa kuri Congo

U Rwanda rwasubije umutegetsi w’i Kinshasa wavuze ko rukwiye gushozwaho intambara rugufatwa rukomekwa kuri Congo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.