Izina ‘Kina Music’ ni rimwe mu rizwi n’abakunzi ba muzika nyarwanda, atari uko ari iry’umuhanzi wamamaye cyangwa igihangano cyakunzwe na benshi, ahubwo ni inzu ifasha abahanzi, yanyuzemo benshi banayibayemo nk’abavandimwe ariko ubu ikaba isigayemo ngerere. Kuki byageze aha ariko abayivamo bose bakaryumaho?
Kuva muri 2009 mu Rwanda, hatangiye Kina Music isanzwe ari inzu ifasha abahanzi ndetse ikanatunganya umuziki.
Uko imyaka yagiye ishira ni ko iyi nzu yagiye ijyamo abahanzi bakomeye mu Rwanda, ndetse bagasohora ibihangano byanyuze amatwi y’abatari bacye.
Uru rugo rw’umuziki rwanyuzemo benshi mu bakunzwe mu Rwanda ndetse bamwe mu banyuze muri Kina Music biragoye kuyibagirwa kuko yashyize itafari rikomeye ku rugendo rwabo.
Icyakora ibi byose byabaga Kina Music yashinzwe ndetse ikanayoborwa na Clement Ishimwe, ikomeye ku mahame n’amabwiriza abagenga bigendanye n’amasezerano abahanzi bagiranaga n’ubuyobozi bwayo ariko uko iminsi ishira bigenda biyoyoka.
Ku ikubitiro Christopher Muneza yasohotse muri Kina Music, bidatinze Dream Boys bari bakunzwe icyo gihe baratandukana, TMC aragenda icyakora Platin arasigara.
Nyuma yabo, muri Kina Music hinjiyemo Igor Mabano na Nel Ngabo basangamo Butera Knowless, Tom Close, na Platin.P.
Kugeza ubu uramutse ushishoje imikorere n’imukoranire y’aba biganjemo abamaze gufatisha muri uyu muziki ubona ko usibye Butera Knowless na Nel Ngabo bigaragara ko bakiri kumwe na Kina Music abandi ubona ko barimo batarimo.
Kuva Platin P yatangira gukorana na Innox Entertainment bigaragara ko atakiri muri Kina Music.
Kuva aho Butera Knowless asohoye album ‘Inzora’ igakurikirwa ni iza Nel Ngabo 2, nta mishinga irambye Igor Mabano agifitanye na Kina Music
Kuva aho Tom Close asohoreye album ye ya 8 ikagaragaraho abatunganya umuziki benshi batari abo muri Kina Music, ndetse abinyujije mu nyandiko yashyize hanze akanagaragaza ko hari ikitwa Tom Close EA Management, byerekanye ko uyu na we atakiri muri Kina Music.
Icyakora ibi biba nta n’umwe muri aba weruye ngo avuge ko yavuye muri Kina Music, ahanini bigaterwa n’ubushuti bwubatswe n’aba bahuri muri iyi nzu y’umuziki.
Joby JOSHUA
RADIOTV10