Bamwe mu bagore b’abimukira barenga ijana b’Abanya-Nigeria bafatiwe muri Libya bagiyeyo binyuranyije n’amategeko, ubwo bari bagiye koherezwa iwabo, bageze ku biro by’abinjira n’abosoka, banyura mu rihumye inzego zari zibajyanye, bahita baburirwa irengero.
Abimukira barenga 100 b’Abanya-Nigeria binjiye muri Libya mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bahambirjwwe basubizwa iwabo.
Leta ya Libya ivuga ko nyuma yo kumenya ko abo baturage binjiye mu Gihugu baciye mu nzira z’ubusamo, bamwe ngo bafatiwe ku mihanda basabiriza, bagenda bakusanywa kugira ngo hakorwe ibikorwa byo kubakura muri iki Gihugu.
Nubwo bose baganirijwe bakemera gusubira iwabo ku bushake, hari abagore bageze ku biro by’abinjira n’abasohoka bahita bacika baburirwa irenegro.
Ubutegetsi bwa bwa Libya, bwatangaje ko bwahise butangira ibikorwa byo gushakisha aba bagore baciye mu rihumye inzego, bagahita babura, kugira ngo na bo basubizwe iwabo.
Eugenie NYIRANSABIMANA
RADIOTV10
Izi nizimwe munkuru zindakaza cyane 😭 umuntu arahunga, mukamusubiza mubyo yahunze???