Ubuyobozi bw’umutwe wa M23 buravuga ko muri Pariki y’Igihugu ya Virunga, ubu amahoro n’ituze ari byose, mu gihe ubwo hari mu maboko ya FARDC na FDLR, byari byaradogereye ndetse n’inyamaswa zitagisusuruka zimwe zaranahunze kubera ibikorwa bizibangamira byakorwa n’uyu mutwe, ubu zikaba ziri kugaruka.
Ni mu butumwa bwatanzwe na Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Ukuboza 2024, aho yavuze ko bakomeje guteza imbere ibikorwa byo kubungabunga no gusigasira urusobe rw’ibinyabuzima muri Pariki y’Igihugu ya Virunga ubu iri mu bice bigenzura n’uyu mutwe.
Bisimwa avuga ko nyuma yuko AFC/M23 ibohoje igice kirimo iyi Pariki, ubu ibintu biri mu buryo bwiza, ndetse ko ibinyabuzima biyirimo bikomeje kwisanga “mu gihe byari byarahahamuwe na FARDC ndetse n’abambari bayo ba FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro.”
Yavuze ko icyatumaga izi nyamaswa zibaho zidatekanye, ari ukuba aba barwanyi b’uruhande rw’ubutegetsi bwa Kinshasa byumwihariko FDLR, batemaga ibiti muri iyi Pariki bakabitwikamo amakara, aho ibi bikorwa byonyine byabinjirizaga arenga miliyoni 100 z’amadolari nk’uko byagaragajwe mu cyegeranyo cy’Umuryango w’Abibumbye.
Yakomeje agaragaza ibyo bashyize imbere nyuma yuko iyi Pariki ibohojwe na M23, birimo kugarura umutekano muri iyi pariki ndetse no mu nkengero zayo kimwe no kurwanya ba rushimusi.
Nanone kandi inyamaswa zari zaracitse muri iyi Pariki ziri kugarurwa, ndetse ko bishimangirwa no kuba “zimwe muri zo zigaragara ku mihanda zishimiye ituze, ndetse bikanyura abarwanyi b’uyu mutwe wa M23.”
Betrand Bisimwa yagize ati “Twishimira kubona ubwoko bw’ingangi, imvubu, Impala ndetse n’Intare zimwe na zimwe.” Ibi kandi binagaragazwa mu mashusho yashyizwe hanze n’uyu mutwe, aho inyamaswa zirimo ingagi ziba ziri kwidegembya mu muhanda, ubwo abarwanyi ba M23 baba bari gutambuka.
Yavuze kandi bashyizeho gahunda yo kurinda imbibi z’iyi Pariki kugira ngo abaturage badakora ibikorwa by’ubuhinzi byayibangamira kimwe no kuyitashyamo inkwi.
Yavuze ko hari na gahunda yo kubaka uruzitiro rw’iyi Pariki y’Igihugu ya Virunga, kugira ngo inyamaswa ziyirimo zitajya konera abaturage bayituriye, bityo na bo babeho batekanye.
Ngo hari na gahunda y’ubukangurambaga bwo gushishikariza abaturage kubaha iyi pariki ndetse n’umusaruro uyivamo w’amadevize, ukagira uruhare mu iterambere ryabo.
RADIOTV10