Umutwe wa M23 uvuga ko mu bice ugenzura nko muri Teritwari ya Rutshuru, ufatanya n’abaturage mu bikorwa bigamije imibereho myiza n’iterambere, nko gukora umuganda rusange.
Byatangajwe n’Umuvugizi wa M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka, wavuze ko ku wa Gatandatu tariki 17 Gashyantare 2024, mu gace ka Mabungo mu Mujyi wa Kiwanja, ubuyobozi bwa M23 bwafatanyije n’abayobozi mu nzego z’ibanze n’abaturage baho mu gikorwa cy’Umuganda.
Kanyuka yavuze ko abayobozi bitabiriye uyu muganda, barimo umuyobozi w’uyu mujyi wa Kiwanja, Camarade Julien Katembo ndetse na Komanda wa Burigade Ernest, ndetse n’Umuyobozi wa Teritwari ya Rutshuru, Prince Mpabuka.
Ubutumwa bw’Umuvugizi wa M23, buherekejwe n’amashusho n’amafoto, agaragaza bamwe mu barwanyi b’uyu mutwe bafite imbunda, bari no gukora umuganda, wo guhanga umuhanda.
Lawrence Kanyuka yakomeje avuga ko mu gihe ubuyobozi bwa M23 bufatanya n’abaturage mu bikorwa by’iterambere nk’iki cy’umuganda, ubufatanye bwa FARDC n’imitwe irimo FDLR ndetse n’ingabo z’u Burundi, bo bakorana na bo babashora mu bikorwa bibi bibangamira uburenganzira bwa bamwe mu baturage.
Yakomeje avuga ko “M23 yifuza kwizeza umutekano abaturage, kandi yizeza ko hazakomeza kubaho urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu.”
Yasoje asaba abantu kudaha agaciro ibinyoma bihimbwa na FARDC, ko umutwe wa M23 ari wo uhungabanya umutekano wo mu duce tumwe.
Umutwe wa M23 ukomeje guhangana mu mirwano n’uruhande rurwanira Leta ya Repubulika Iharanira Iharanira Demokarasi ya Congo, mu cyumweru gishize, wakunze kuvuga ko uru ruhande bahanganye rwagiye rurasa ibisasu biremereye mu bice bituwemo n’abaturage, ukavuga ko utazihanganira iyi myitwarire ahubwo ko uzakomeza kurwana ku baturage bugarijwe.
RADIOTV10