Friday, November 28, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

M23 yongeye gushyira hanze ibya FARDC na FDL inahishura isomo iherutse kubaha

radiotv10by radiotv10
26/10/2023
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
M23 yongeye gushyira hanze ibya FARDC na FDL inahishura isomo iherutse kubaha
Share on FacebookShare on Twitter

Umutwe wa M23 wongeye kugaragaza imikoranire y’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) na FDLR, unavuga ko uherutse kwivuna abarwanyi 10 b’uyu mutwe ugizwe n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda.

Mu itangazo ryashyizwe hanze na M23 kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Ukwakira 2023, aho uyu mutwe wagaragazaga ukuri ku bwicanyi bwakorewe mu gace ka Tongo bwari bwegetswe kuri uyu mutwe.

M23 ivuga ko aka gace ta Tongo kakunze kuba indiri y’umutwe w’iterabwobwa wa FDLR kuva mu myaka myinshi yashize ndetse ko ari wo na FARDC baherutse kuharasa ibisasu biremereye tariki 15 Ukwakira 2023, bigahitana inzirakarengane z’abasivile, abandi bagakomereka.

M23 ivuga ko mu mirwano yahabereye, yatumye abarwanyi bari ku ruhande rwa FARDC bahungira mu byerecyezo binyuranye.

Iti “Nyuma yo gutsindwa, Guverinoma ya Kinshasa nibwo yahimbye ibinyoma bya Propaganda byo kuyobya uburari no kwihunza kutabasha kugira icyo ikora.”

Uyu mutwe wa M23 ukomeza uvuga ko ahabereye iyi mirwano “hari abahasize ubuzima ba FARDC, FDLR na Nyatura, barimo Lt Habiyakare ndetse n’abandi barwanyi 10 ba FDLR-FOCA muri inite ya Crap muri Segiteri ya Samariya.”

Umutwe wa M23 ukomeza uvuga ko kuva muri 2022 ubwo uyu mutwe wari muri aka gace ka Tongo abaturage bako bari babayeho batekanye, ariko umutekano wabo ukaza kuzambywa n’imirwano uyu mutwe washoweho na Guverinoma ya Kinshasa.

Muri iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka, uyu mutwe wongera kunenga imyitwarire y’amahanga ndetse n’abanyamakuru bakomeje guceceka ntibagire icyo bavuga ku bikorwa bihonyora uburenganzira bwa muntu bikorerwa bamwe mu Banyekongo bazizwa ubwoko bwabo.

Uyu mutwe ugaragaza ko mu bice binyuranye mu burasirazuba bwa Congo bisanzwe bituyemo Abanyekongo bo mu bwoko bwibasiwe, hakorwa ibikorwa byo kubatwikira inzu babamo ndetse n’inzuri zabo no kuharasa ibisasu bya rutura bikorwa na FARDC ifatanyije na FDLR, Abacancuro, ndetse n’umutwe wiyise Wazalendo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 + 14 =

Previous Post

Ukuriye Dipolomasi n’Ukuriye Iperereza by’u Rwanda bagize icyo babwira Ingabo ziri muri Centrafrique

Next Post

Banki iri mu zikomeye mu Rwanda yagize icyo ibwira abakiliya nyuma y’inkongi yibasiye inyubako yayo

Related Posts

AFC/M23 yaburijemo umugambi w’abatundaga intwaro n’ibindi bikoresho bya gisirikare

AFC/M23 yaburijemo umugambi w’abatundaga intwaro n’ibindi bikoresho bya gisirikare

by radiotv10
26/11/2025
0

Abarwanyi b’Ihuriro AFC/M23 bafashe abagabo 40 bari batwaye imbunda n’ibindi bikoresho bya gisirikare babijyanye i Mahanga muri Teritwari ya Masisi....

Ibikorwa by’ubucuruzi by’Abanyekongo i Bruxelles mu Bubiligi byakozwemo umukwabu udasanzwe

Ibikorwa by’ubucuruzi by’Abanyekongo i Bruxelles mu Bubiligi byakozwemo umukwabu udasanzwe

by radiotv10
26/11/2025
0

Ibikorwa byinshi by’ubucuruzi byo mu gace na Matonge k’i Bruxelles mu Bubiligi gacururizwamo ibikomoka muri Afurika, aho ibyafunzwe byiganjemo iby’Abanyekongo...

Amakuru agezweho ku mirwano yo gusubiranamo hagati ya FARDC n’umutwe bakorana

Amakuru agezweho ku mirwano yo gusubiranamo hagati ya FARDC n’umutwe bakorana

by radiotv10
26/11/2025
0

Imirwano yamaze iminsi ibiri hagati y’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’umutwe wa Wazalendo mu gace ka Uvira...

Eng.-AFC/M23 arrests 40 men for transporting weapons and other military equipment

Eng.-AFC/M23 arrests 40 men for transporting weapons and other military equipment

by radiotv10
26/11/2025
0

Fighters of the AFC/M23 coalition arrested 40 men who were carrying guns and other military equipment destined for Mahanga in...

Bitunguranye Tanzania yahagaritse ibirori bikomeye bya Leta byari bitegerejwe

Bitunguranye Tanzania yahagaritse ibirori bikomeye bya Leta byari bitegerejwe

by radiotv10
26/11/2025
0

Leta ya Tanzania yatangaje ko ibirori byo kwizihiza umunsi w’ubwigenge byari biteganyijwe muri iki Gihugu mu kwezi gutaha byahagaritswe, kubera...

IZIHERUKA

Rutahizamu Bukayo Saka yambitse impeta umukunzi we bamaranye igihe kinini bakundana uruzira uburyarya
FOOTBALL

Rutahizamu Bukayo Saka yambitse impeta umukunzi we bamaranye igihe kinini bakundana uruzira uburyarya

by radiotv10
28/11/2025
0

Rayon Sports igiye kumara hafi ukwezi idafite umwe mu bakinnyi b’ingenzi

Rayon Sports igiye kumara hafi ukwezi idafite umwe mu bakinnyi b’ingenzi

28/11/2025
Undi uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeranye imbere y’amategeko

Undi uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeranye imbere y’amategeko

28/11/2025
Kirehe: Ikibazo cy’irimbi cyageze aho gushyingura biri gukorwa mu buryo busa no gushinyagurira abashyinguwe

Kirehe: Ikibazo cy’irimbi cyageze aho gushyingura biri gukorwa mu buryo busa no gushinyagurira abashyinguwe

28/11/2025
Umukobwa udafite ikibuno gishyitse bikwiye kumutera ipfunwe cyangwa abandi bakabimuziza?-Tuganire

Umukobwa udafite ikibuno gishyitse bikwiye kumutera ipfunwe cyangwa abandi bakabimuziza?-Tuganire

28/11/2025
Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe

28/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Banki iri mu zikomeye mu Rwanda yagize icyo ibwira abakiliya nyuma y’inkongi yibasiye inyubako yayo

Banki iri mu zikomeye mu Rwanda yagize icyo ibwira abakiliya nyuma y’inkongi yibasiye inyubako yayo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rutahizamu Bukayo Saka yambitse impeta umukunzi we bamaranye igihe kinini bakundana uruzira uburyarya

Rayon Sports igiye kumara hafi ukwezi idafite umwe mu bakinnyi b’ingenzi

Undi uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeranye imbere y’amategeko

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.