Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

M23 yongeye kugaragaza ibyo ubutegetsi bwa Congo bukora bitazubugwa amahoro

radiotv10by radiotv10
21/02/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 bwongeye kugaragaza ibikorwa bibi bikorwa n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, birimo ivangura no kubiba urwango rukorerwa abarimo Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda.

Bikubiye mu butumwa bwatanzwe n’Umuvugizi wa M23, Lawrence Kanyuka mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Gashyantare 2025, yagarutse ku ngengabitekerezo mbi y’Ubutegetsi bwa Kinshasa.

Muri iri tangazo, Lawrence Kanyuka yagize ati “Ubutegetsi bw’abanyabyaha bwa Kinshasa buri kubiba urwango, bunimakaza politiki y’ivangura, biganisha ku kurimbura no guhohotera Abanyekongo bavuga Ikiswahili n’Ikinyarwanda.”

Umuvugizi wa AFC/M23 yakomeje avuga ko iyi ngengabitekerezo y’ubutegetsi bwa Congo ntakindi iganishaho, uretse Jenoside yo kwica ibi byiciro by’Abanyekongo.

Ati “Ibi biganisha kuri Jenoside ikorwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa no guhonyora uburenganzisa bw’abaturage b’abasivile.”

Ubutegetsi bwa Congo bwakunze kunengwa ibikorwa bibangamira bamwe mu baturage b’iki Gihugu bufatanyije n’imitwe itandukanye irimo uwa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Abasize bakoze iyi Jenoside yahitanye Abatutsi barenga miliyoni imwe mu Rwanda, bakomereje ingengabitekerezo yabo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bakorana n’ubutegetsi bw’iki Gihugu, mu bikorwa byo kuvutsa uburenganzira Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.

Ubutegetsi bwa Kinshasa kandi bugira uruhare mu bikorwa bibangamira Abanyamulenge mu Ntara ya Kivu y’Epfo, ndetse n’Aba-Hema bo mu Ntara ya Ituri.

Ibi bikorwa ni na byo byatumye havuka umutwe wa M23 umaze igihe uhanganye n’igisirikare cya Congo (FARDC) wavutse ugamije guharanira uburenganzira bw’aba Banyekongo, ubu ukaba umaze kwigarurira bimwe mu bice byo muri Kivu ya Ruguru n’iy’Epfo, nyuma yo kubona ko bamwe mu bahatuye bakomeje gucurwa bufuni na buhoro.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

8 − 4 =

Previous Post

Hatangajwe amakuru mpamo ku rupfu rw’Umujenerali wari Intwari y’Abanyamulenge

Next Post

M23 yagize icyo isezeranya Abanyamulenge nyuma y’urupfu rwa General Makanika

Related Posts

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Mu rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gitega mu Burundi ruregwamo abantu 16 baregwa ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje ibitsina rwavutsemo impaka...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukozi w’Imana wo muri Kenya, Paul Nthenge Mackenzie wari umuyobozi w’Itorero rimwe, umaze imyaka itatu atawe muri yombi akurikiranyweho uruhare...

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
M23 yagize icyo isezeranya Abanyamulenge nyuma y’urupfu rwa General Makanika

M23 yagize icyo isezeranya Abanyamulenge nyuma y’urupfu rwa General Makanika

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.