Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 bwongeye kugaragaza ibikorwa bibi bikorwa n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, birimo ivangura no kubiba urwango rukorerwa abarimo Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda.
Bikubiye mu butumwa bwatanzwe n’Umuvugizi wa M23, Lawrence Kanyuka mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Gashyantare 2025, yagarutse ku ngengabitekerezo mbi y’Ubutegetsi bwa Kinshasa.
Muri iri tangazo, Lawrence Kanyuka yagize ati “Ubutegetsi bw’abanyabyaha bwa Kinshasa buri kubiba urwango, bunimakaza politiki y’ivangura, biganisha ku kurimbura no guhohotera Abanyekongo bavuga Ikiswahili n’Ikinyarwanda.”
Umuvugizi wa AFC/M23 yakomeje avuga ko iyi ngengabitekerezo y’ubutegetsi bwa Congo ntakindi iganishaho, uretse Jenoside yo kwica ibi byiciro by’Abanyekongo.
Ati “Ibi biganisha kuri Jenoside ikorwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa no guhonyora uburenganzisa bw’abaturage b’abasivile.”
Ubutegetsi bwa Congo bwakunze kunengwa ibikorwa bibangamira bamwe mu baturage b’iki Gihugu bufatanyije n’imitwe itandukanye irimo uwa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Abasize bakoze iyi Jenoside yahitanye Abatutsi barenga miliyoni imwe mu Rwanda, bakomereje ingengabitekerezo yabo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bakorana n’ubutegetsi bw’iki Gihugu, mu bikorwa byo kuvutsa uburenganzira Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.
Ubutegetsi bwa Kinshasa kandi bugira uruhare mu bikorwa bibangamira Abanyamulenge mu Ntara ya Kivu y’Epfo, ndetse n’Aba-Hema bo mu Ntara ya Ituri.
Ibi bikorwa ni na byo byatumye havuka umutwe wa M23 umaze igihe uhanganye n’igisirikare cya Congo (FARDC) wavutse ugamije guharanira uburenganzira bw’aba Banyekongo, ubu ukaba umaze kwigarurira bimwe mu bice byo muri Kivu ya Ruguru n’iy’Epfo, nyuma yo kubona ko bamwe mu bahatuye bakomeje gucurwa bufuni na buhoro.
RADIOTV10