Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Malawi: Hatangajwe igishobora kugarura uwabaye Perezida waje gutsindwa amatora

radiotv10by radiotv10
20/08/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Malawi: Hatangajwe igishobora kugarura uwabaye Perezida waje gutsindwa amatora
Share on FacebookShare on Twitter

Ishyaka Democratic Progress Party riri mu mitwe ya Politiki ikomeye muri Malawi, ryemeje ko Peter Mutharika w’imyaka 84 wigeze kuyobora iki Gihugu azarihagararira mu matora y’Umukuru w’Igihugu azaba umwaka utaha.

Peter Muthalika Malawi kuva mu 2014 kugera mu 2020 asimburwa na Lazarus Chakwera wamutsinze mu matora y’Umukuru w’Igihugu aheruka.

Ishyaka DPP rya Mutharika riteganya kuzifatanya n’irya UTM ngo bahuze imbaraga mu matora, y’umwaka utaha, icyakora ntibiremezwa mu buryo bwa burundu.

Mutharika ushaka kwiyamamariza kongera kuyobora Malawi, ubuyobozi bwe bwavuzwemo ruswa kugeza n’aho Urukiko rw’Ikirenga rwatesheje agaciro amatora yo muro 2019 yari yasize Mutharika atsinze, nyuma yaje gusubirwamo ndetse yegukanwa na Lazarus Chakwera.

Ntibyagarukiye aho, kuko muro 2020 konti za Mutharika n’iz’umufasha we zafunzwe kugira hakurikiranwe irengero rya miliyari 5 z’amafaranga akoreshwa muri iki Gihugu zari zagenewe ibikorwa by’ubwubatsi. Ibi byaha byose yaregwaga byose yarabihakanye ahubwo agashinja uwamusimbuye kumushyira hasi ku mpamvu yise iza politike.

Malawi ni Igihugu cyugarijwe n’amapfa ndetse n’ibibazo by’ubukungu, ari na byo bitegereje umukuru w’Igihugu uzatorwa mu matora y’umwaka utaha, aho bamwe bavuga ko ibi bibazo agomba kuzabishakira umuti.

Denyse MBABAZI MPAMBARA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven − 6 =

Previous Post

Ibiteye amatsiko ku kigo giha amahirwe abahanzi n’abanyabukorikori mu Rwanda

Next Post

Menya agashya gateganyijwe mu bihembo byazanye umwihariko mu myidagaduro nyarwanda

Related Posts

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
27/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

Abajenerali bafite amazina akomeye muri FARDC baravugwa mu rubanza ruregwamo undi Mujenerali

Abajenerali bafite amazina akomeye muri FARDC baravugwa mu rubanza ruregwamo undi Mujenerali

by radiotv10
27/01/2026
0

Abajenerali barimo Maj Gen Sylvain Ekenge, wahoze ari Umuvugizi w’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) baravugwa nk’abatangabuhamya mu...

Amasezerano y’amateka yagezweho hagati y’u Burayi n’u Buhindi

Amasezerano y’amateka yagezweho hagati y’u Burayi n’u Buhindi

by radiotv10
27/01/2026
0

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’u Buhinde batangaje amasezerano akomeye y’ubucuruzi nyuma y’imyaka hafi 20 y’ibiganiro byagiye bihagarara kenshi, mu gihe...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

by radiotv10
27/01/2026
0

The AFC/M23 coalition that is against the government of the Democratic Republic of Congo, announced that it is never going...

IZIHERUKA

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi
IMYIDAGADURO

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

27/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Menya agashya gateganyijwe mu bihembo byazanye umwihariko mu myidagaduro nyarwanda

Menya agashya gateganyijwe mu bihembo byazanye umwihariko mu myidagaduro nyarwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.