Monday, September 9, 2024

Mali: Amashyaka yinjiye mu rujijo kubera itegeko ridasanzwe ryashyizweho n’ubutegetsi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ubutegetsi bwa Mali buyobowe n’itsinda rya gisirikare, bwashyizeho itegeko rihagarika ibikorwa byose by’imitwe ya politiki, nyuma y’uko bukomeje kotswa igitutu n’abaturage babusaba gutegura amatora.

Muri Mali hari hamaze iminsi hari igitutu cy’imitwe ya politiki yasabye abarwanashyaka bayo, kwigaragambya basaba ko ubutegetsi bwa gisirikare buriho, butegura amatora mu buryo bwihuse kugira ngo ubutegetsi busubizwe mu biganza by’abasivile.

Mu itangazo ryatambutse kuri Televisiyo y’Igihugu, Umuvugizi wa Guverinoma ya Mali, Abdoulaye Maiga, yavuze ko ibikorwa by’imitwe ya politiki byose bihagaze.

Yatangaje ko guhagarika ibikorwa by’amashyaka byakozwe hagamijwe kubungabunga umutekano rusange, icyakora ntiyagaragaje igihe ayo mashyaka azakomorerwa.

Nyuma yuko igihe ntarengwa cy’inzibacyuho cyarangire mu kwezi gushize, ntihagire amatora aba, nibwo amashyaka menshi ya politiki n’imiryango itegamiye kuri Leta yatangiye gushyira igitutu kuri Leta ya Mali, iyisaba gutegura amatora.

Mali iyobowe n’igisirikare kuva muri Kanama 2020. Muri Nzeri umwaka ushize, nibwo iki gisirikare cyari cyatangaje ko amatora agamije kugarura ubutegetsi mu biganza by’abasivile azaba muri Gashyantare uyu mwaka, ariko aza gusibikwa, ndetse nta kindi gihe cyatangajwe amatora agomba kuzaberaho.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts