Minisiteri y’Ubwikorezi n’Ibikorwa Remezo muri Mali, yatangaje ko abantu 31 baguye mu mpanuka ya Bisi ubwo umushoferi wari uyitwaye, yagiraga uburangare agata umurongo.
Uretse aba bantu 31 baguye muri iyi mpanuka yabereye mu Majyepfo ya Mali, abandi icumi (10) bayikomerekeyemo bikabije.
Itangazo ryashyizwe hanze na Guverinoma ya Mali, rigira riti “Umubare w’agateganyo ugaragaza ko abantu 31 bahitanywe n’iyi mpanuka, n’abandi icumi bakomeretse, barimo abakomeretse bikomeye.”
Guvernema yatangaje ko iyi mpanuka yatewe n’uburangare bw’umushoferi wari utwaye iyo modoka bikarangira iguye munsi y’ikiraro.
Mu ntangiriro z’uku kwezi, nabwo impanuka yahitanye abantu 15, abandi 46 barakomereka ubwo imodoka itwara abagenzi yari iberekeje mu murwa mukuru Bamako yakoraga impanuka ikiroha mu yindi modoka.
Muri Afurika yo mu burengerazuba, impanuka zo mu mihanda zikunze kuhaba ku bwinshi bitewe n’imihanda itameze neza, no kuba abashoferi bapakira cyane ndetse bakanatendeka no kutubahiriza amategeko yo mu muhanda.
Olive YAMBABARIYE
RADIOTV10