Tuesday, December 16, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Mané yongeye gukorera Senegal ibitangaza ayijyana mu cy’Isi, Salah ataha ahushije penaliti

radiotv10by radiotv10
30/03/2022
in Uncategorized
0
Mané yongeye gukorera Senegal ibitangaza ayijyana mu cy’Isi, Salah ataha ahushije penaliti
Share on FacebookShare on Twitter

Mu mukino wari utegerejwe n’Abanyafurika benshi wo gushaka itike y’igikombe cy’isi, ikipe ya Senegal yongeye gusubira iya Misiri, iyitsinda kuri Penaliti zirimo iya kabuhariwe Sadio Mané mu gihe mugenzi we Mohamed Salah bakinana muri Liverpool yayihushije.

Ni umukino wabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri, wagiye kuba ikipe ya Misiri ibitse igitego kimwe yari yatsinze mu mukino wabanje.

Nyuma y’iminota ine umukino utangiye, Rutahizamu wa Sénégal Boulaye Dia yatsinze igitego ku ishoto ryinjiye ribanje gukota ku mukinnyi Hamdi Fathi wa Misiri.

Igitego cya Senegal cyanabotse muri uyu mukino, cyatumye iyi kipe ifite igikombe cya Afurika yongera kwigarurira icyizere.

Iminota 90 yarangiye nta kipe irongera kureba mu izamu, bituma uyu mukino wongerwaho imikino 30 yo kugira ngo zikiranure dore ko ku giteranyo cy’ibitego zanganyaga 1-1.

Iminota 120 yarangiye ntakipe ibashije kwigaranzura indi, hitabazwa Penaliti aho Senegal yinjije 3-1 Misiri, bituma iyi kipe ifite igikombe cya Afurika yerecyeza mu gikombe cy’Isi kizabera muri Qatar mu mpera z’uyu mwaka.

Mohamed Salah wari uhetse iyi kipe ya Misiri, ni na we wabanje gutera penaliti arayihusha, mu gihe iya Sadio Mane ari yo yahise ihesha Senegal itike.

Senegal isubiriye Misiri nyuma y’ukwezi kumwe n’igice iyitwaye igikombe cya Afurika na bwo kuri Penaliti 4-2 zirimo iya nyuma na yo yatewe na Sadio Mane.

Andi makipe yakatishije amatike y’Igikombe cy’Isi:

Algérie yakiniraga imbere y’abafana bayo mu Mujyi wa Blida byayisabye gutegereza umunota wa 118 w’inyongera ibona igitego cya Ahmed Touba cyashoboraga gutuma ikomeza ariko Toko-Ekambi atsindira Cameroun igitego cyo ku munota wa nyuma w’umukino ayifasha kwerekeza mu Gikombe cy’Isi.

Igihugu kindi cya Afurika cyabonye itike ni Tunisie, ni nyuma y’aho umukino wayihuje na Mali warangiye ari 0-0 igakomereza ku gitego kimwe yatsinze mu mukino ubanza.

Ku Mugabane w’u Burayi, Pologne yabonye itike itsinze Suède ibitego 2-0 harimo penaliti yinjijwe na Kapiteni Robert Lewandowski.

Portugal yatsinze Macedoniya y’Amajyaruguru ibitego 2-0 bya Bruno Fernandes ibona itike yo gukina Igikombe cy’Isi ku nshuro ya munani.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 + fifteen =

Previous Post

FARDC na M23 baritana bamwana ku wahanuye kajugujugu ya UN

Next Post

Byinshi ku bisobanuro byatanzwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri DRC

Related Posts

Behind Every Success, There’s a Woman

Behind Every Success, There’s a Woman

by radiotv10
02/12/2025
0

In every great achievement, every celebrated milestone, and every story of resilience, there is often someone whose name is rarely...

Umugabo basanze amanitse mu mugozi yapfuye hari abakeka ibindi bitari ukwiyahura

Umugabo basanze amanitse mu mugozi yapfuye hari abakeka ibindi bitari ukwiyahura

by radiotv10
19/11/2025
0

Mu Kagari ka Mpare mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, hagaragaye umurambo w’umugabo w’imyaka 25 umanitse mu giti,...

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

by radiotv10
04/11/2025
0

Ikipe ya Bugesera FC yahakanye amakuru yavugaga ko igiye gukina na Al Hilal, mu gihe iyi kipe yo yari yamaze...

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

by radiotv10
25/08/2025
0

Umuryango wa Ngarambe François Xavier wifurije isabukuru nziza y’umwaka umwe umuhungu we Ngarambe Rwego usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri...

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

by radiotv10
31/07/2025
0

Nyuma yuko bamwe mu bagize Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA, banditse basaba ko amatora y’iri Shyirahamwe asubikwa,...

IZIHERUKA

Amakuru agezweho avugwa ku basirikare b’u Burundi bari bakiri muri Kivu y’Epfo nyuma yo gutsindwa na AFC/M23
AMAHANGA

Amakuru agezweho avugwa ku basirikare b’u Burundi bari bakiri muri Kivu y’Epfo nyuma yo gutsindwa na AFC/M23

by radiotv10
16/12/2025
0

Kiliziya Gatulika muri Congo yongeye guha ubusabe Leta nyuma yuko AFC/M23 yari yafashe Uvira

Kiliziya Gatulika muri Congo yongeye guha ubusabe Leta nyuma yuko AFC/M23 yari yafashe Uvira

16/12/2025
Agezweho: Uko byifashe mu mujyi wa Uvira nyuma yuko AFC/M23 itangaje ko yemeye kuwurekura

Agezweho: Uko byifashe mu mujyi wa Uvira nyuma yuko AFC/M23 itangaje ko yemeye kuwurekura

16/12/2025
Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

Amakuru mashya: AFC/M23 ifashe icyemezo cyo kurekura umujyi wa Uvira nyuma y’iminsi micye iwufashe

16/12/2025
Abanyeshuri 100 barimo abiga mu mashuri y’incuke basuye Polisi y’u Rwanda ibereka ibyo ikora

Abanyeshuri 100 barimo abiga mu mashuri y’incuke basuye Polisi y’u Rwanda ibereka ibyo ikora

16/12/2025
Amakuru agezweho: Bidasubirwa AFC/M23 yemeje ifatwa ry’umujyi wa Uvira

Eng.-The situation in Uvira after AFC/M23 announces its decision to withdraw

16/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Byinshi ku bisobanuro byatanzwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri DRC

Byinshi ku bisobanuro byatanzwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri DRC

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru agezweho avugwa ku basirikare b’u Burundi bari bakiri muri Kivu y’Epfo nyuma yo gutsindwa na AFC/M23

Kiliziya Gatulika muri Congo yongeye guha ubusabe Leta nyuma yuko AFC/M23 yari yafashe Uvira

Agezweho: Uko byifashe mu mujyi wa Uvira nyuma yuko AFC/M23 itangaje ko yemeye kuwurekura

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.