• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

ManUnited yatengushye abakunzi bayo bari bayitegerejeho ibitangaza, Maguire yongera kuba iciro ry’imigani

radiotv10by radiotv10
21/04/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
ManUnited yatengushye abakunzi bayo bari bayitegerejeho ibitangaza, Maguire yongera kuba iciro ry’imigani
Share on FacebookShare on Twitter

Manchester United yari mu makipe ahabwa amahirwe yo kwegukana igikombe cya Europa League cy’uyu mwaka w’imikino wa 2022-2023, yasezerewe muri 1/4 nyuma yo gutsindwa na FC Seville mu mukino wo kwishyura.

Ni nyuma yuko FC Seville itsinze iyi kipe ibitego 3-0 mu mukino wo kwishyura wabaye kuri uyu wa Kane tariki 20 Mata, mu gihe ubanza bari banganyije 2-2.

Igitego cya mbere cya FC Seville cyabonetse mu minota 10’ ya mbere y’umukino, ubwo Harry Maguire yatangaga umupira nabi, ukifatirwa na Youssef En-Nesyri agahita anyeganyeza incundura z’izamu ryarimo David De Gea wa Manchester United.

Ni na cyo gitegeko cyabonetse mu gice cya mbere, amakipe ajya kuruhuka, FC Seville ifite icyo izigamye, ndetse iza gushyiramo ikindi, igice cya kabiri kigitangira.

Manchester United yakoze impinduka zitandukanye, ishyiramo Marcus Rashford, Wout Weghorst na Fred, ariko nubundi igorwa n’umukino.

Ni umukino kandi utabonetsemo Bruno Fernandez kubera amakarita 3 y’umuhondo ndetse na Varane kubera imvune.

Ni umukino kandi utahiriye Kapiteni wa Manchester United, Harry Maguire ndetse n’umuzamu wayo David De Gea kuko bagize uruhare mu bitego bibiri binjijwe.

Gutsinda uyu mukino ku bitego 3-0, byatumye iyi kipe ya Sevilla ikomeza muri 1/2 naho ikipe ya Manchester United isubira mu itahira aho.

Muruyu mwaka ikipe ya Manchester United yatwaye Carabao Cup, ikaba isigaranye amahirwe amwe ku ku gikombe cya FA cup aho iri muri 1/2.

Adelaide ISHIMWE
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − 19 =

Previous Post

Kigali: Mu byishimo bisendereye Abayisilamu basoje Igisibo bahabwa umukoro ukomeye (AMAFOTO)

Next Post

Huye: Hamenyekanye amakuru mashya atunguranye ku bantu 6 bagwiriwe n’ikirombe kitari kizwi

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Huye: Hamenyekanye amakuru mashya atunguranye ku bantu 6 bagwiriwe n’ikirombe kitari kizwi

Huye: Hamenyekanye amakuru mashya atunguranye ku bantu 6 bagwiriwe n’ikirombe kitari kizwi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.