• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Masudi Juma yamaze kurega Rayon arayishyuza akayabo

radiotv10by radiotv10
23/03/2022
in MU RWANDA, SIPORO
0
Masudi Juma yamaze kurega Rayon arayishyuza akayabo
Share on FacebookShare on Twitter

Masudi Juma Irambona yamaze gutanga ikirego kirega Rayon kumwirukana mu buryo bunyuranyije n’amategeko, akaba ayishyuza Miliyoni 58 Frw zirimo imishahara y’igihe cyari gisigaye ku masezerano ye.

Masudi Juma wahoze atoza Rayon Sports ikaza kumwirukana imushinja umusaruro udashimishije, yareze iyi kipe mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA).

Uyu mutoza wari wazanywe na Rayon Sports ngo ayifashe mu mikino ya Shampiyona y’uyu mwaka, yabanje guhagarikwa n’iyi kipe mu kwezi k’Ukuboza 2021, nyuma y’uko iyi kipe itsinzwe imikino ikomeye irimo uwa APR FC ndetse n’uwa Kiyovu.

Uyu mutoza wabanje guhagarikwa ubwo shampiyona yari imaze gukinwa imikino irindwi, yaje kwirukanwa n’iyi kipe ubu yamaze no kuzana umutoza mukuru.

Masudi Juma utari utoje bwa mbere Rayon Sports, tariki 14 Werurwe 2022 yatanze ikirego muri FERWAFA.

Muri iki kirego, Masudi Juma yishyuza Rayon Sports Miliyoni 58 Frw arimo amafaranga yemerewe mu kumusinyisha ndetse n’ibirarane by’imishahara.

Masudi Juma wirukanywe ashinjwa ibirego birimo imyitwarire mibi, mu ibaruwa itanga ikirego, ivuga ko uyu mutoza atigeze yihanangirizwa cyangwa ngo asabwe ibisobanuro kuri iyo myitwarire nk’uko biteganywa n’amategeko ku buryo yakwirukanwa izo nzira zose zarabanje kuba.

Masudi n’umunyamategeko we Me Safari Ibrahim, bamenyesha FERWAFA ko uyu mutoza yirukanywe na Rayon Sports atanahawe integuza.

Muri iyi baruwa, bagaragaza ko Rayon Sports ikwiye kwishyura Masudi Miliyoni 40 z’umushahara w’amezi 20 yari asigaje ku gihe cyari kiri mu masezerano ye hakiyongeraho n’andi mafaranga arimo igihembo cy’umunyamategeko, byose bikagera muri Mliyoni 58 Frw.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × one =

Previous Post

IFOTO: Meddy yerekanye umugore we akuriwe

Next Post

Muhoozi yongeye kuburira abamurwanya we na Perezida Kagame

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Muhoozi yongeye kuburira abamurwanya we na Perezida Kagame

Muhoozi yongeye kuburira abamurwanya we na Perezida Kagame

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.