Umunyamategeko yagaragaje impamvu zishobora gutuma Urukiko rwigiza imbere isomwa ry’umwanzuro warwo nk’ibiherutse kuba mu rubanza ruregwamo Mugabekazi Liliane ukurikiranyweho gukora ibiterasoni mu ruhame.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Kanama 2022 ni bwo hari kuba hasomwe urubanza rw’ifunga n’ifungurwa by’agateganyo ruregwamo uyu mukobwa wagarutsweho cyane nyuma yo gukurikiranwaho icyaha cyo gukora ibiterasoni mu ruhame kubera imyambarire ye yajyanye mu gitaramo igaragaza imyanya ye y’ibanga.
Gusa mu buryo butunguranye, uru rubanza rwaburanishijwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, rwasomwe nyuma y’amasaha ruburanishijwe kuko ku wa Gatanu tariki 19 Kanama rwasomwe, Urukiko rugafata icyemezo cyo kurekura uyu mukobwa.
Iki cyemezo cyasomwe itariki yari igenwe itageze, kibajijweho na bamwe barimo n’abataratinye kuvuga ko Umucamanza ashobora kuba yaragifashe kubera impaka zari zikomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, za bamwe bifuzaga ko uyu mukobwa arekurwa.
Umunyamategeko wunganira abandi mu nkiko akaba n’umwarimu muri kaminuza mu bijyanye n’amategeko, Me Evode Kayitana, mu kiganiro yagiranye na RADIOTV10, yavuze ko kuba Urukiko rwakwigiza imbere itariki yo gusomeraho icyemezo cyarwo, nta gikuba kiba cyacitse.
Agaragaza impamvu zishobora gutuma ibi biba, Me Evode Kayitana yagize ati “Umucamanza bashobora kuba bamushyize mu mahugurwa, ashobora kuba hari izindi manza nyinshi bamuhaye muri icyo cyumweru bikaba ngombwa ko avuga ati ‘reka nzisome hakiri kare’.”
Akomeza avuga kandi ko Urukiko rushobora no gusoma icyo cyemezo cyarwo mbere y’itariki rwari rwavuze, bisabwe n’Ubushinjacyaha.
Ati “Ubushinjacyaha hari igihe burega ariko bwageramo hagati bukabona butari bukwiye kuba bwaratanze icyo kirego bukaba bwanakwandikira Urukiko ko icyo kirego bukiretse…
Iyo Urukiko rubonye Ubushinjacyaha bwaretse icyo kirego kandi umuntu afunze yakagombye kuzasomerwa mu cyumweru gitaha ibijyanye n’ifunga n’ifungurwa bye, icyo gihe Urukiko rushobora guhita ruvuga ruti ‘wa muntu ufunze nimumusomere hakiri kare yitahire’.”
Uyu munyamategeko avuga ko iyi mpamvu iri mu zishobora kuba zaratumye ruriya rubanza ruregwamo Mugabekazi Liliane asomerwa mbere y’itariki yagombaga gusomerwaho.
Ati “Wenda hagati y’Urukiko n’Ubushinjacyaha bashobora kuba barumvikanye ko kiriya kirego cy’ifunga n’ifungurwa Ubushinjacyaha bukiretse.”
Kuri iki kirego kiregwamo Mugabekazi, uyu Munyamategeko avuga ko Ubushinjacyaha bushobora kuzatanga ikirego cyo mu mizi mu gihe bwabona ari ngombwa.
Gusa avuga ko uregwa we adashobora gusaba ko itariki yo kumusomera yigizwa imbere kuko bigoye ko yabona impamvu yashingiraho atanga icyo cyifuzo.
RADIOTV10
Me Evode Kayitana turamwemera ariko kuri iyi ngingo yagakwiye kuba azana ingingo z’amategeko cg doctrines zisupportinga what he said, kuko aho duhita twibaza niba yisunze amategeko cg niba ari ibitekerezo bye bwite. Murakoze.