Myugariro w’Ikipe y’Igihugu, Buregeya Prince wakiniraga AS Kigali wananyuze mu makipe akomeye mu Rwanda nka APR yanabereye Kapiteni, yamaze gusinyira ikipe ya Nairobi United yo muri Kenya bivugwa ko yatanzweho arenga miliyoni 70 Frw.
Buregeya Prince w’imyaka 25 ukina mu mutima wa ba myugariro, yaraye asinye muri Nairobi United yazamutse mu cyiciro cya mbere uyu mwaka nk’umukinnyi wayo mushya kugeza 2027.
Amakuru dukesha abanyamakuru ba Siporo bo muri Kenya, avuga ko uyu mukinnyi w’Umunyarwanda yatanzweho ibihumbi 50 USD [arenga Miliyoni 70 Frw].
Iyi kipe ya Nairobi United yerekejemo, izitabira irushanwa rya CAF Confederation Cup dore ko yatwaye igikombe cy’Igihugu muri 2024/2025 itsinze Gor Mahia ibitego 2-1 ku mukino wa nyuma.
Prince Buregeya yatangiye gukina umupira mu ikipe y’abato ya APR FC, azamurwa mu ikipe nkuru muri 2017 ayikinira imyaka irindwi ndetse aza no kuyibera kapiteni,
Agiye muri iyi kipe yo muri Kenya, avuye muri AS Kigali, yagiyemo nyuma yo kuva muri APR FC, yafashije gutwara ibikombe binyuranye.
Buregeye Prince na Nairobi United FC azaba abereye myugariro, izahura na NEC FC yo muri Uganda tariki ya 20 Nzeri 2025 muri Confederation Cup.
Aime Augustin
RADIOTV10