Friday, January 23, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Menya bamwe mu rubyiruko rukomoka muri Afurika rwabereye urumuri abandi muri 2023

radiotv10by radiotv10
03/06/2023
in AMAHANGA, IMIBEREHO
0
Menya bamwe mu rubyiruko rukomoka muri Afurika rwabereye urumuri abandi muri 2023
Share on FacebookShare on Twitter

Harimo abakinnyi ba ruhago bafite amazina akomeye ku Isi, abakinnyi ba filimi, abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi, abavuga rikumvikana ku mbuga nkoranyambaga. Ni urutonde rwa Forbes Afrique rugaragaraza abantu 30 bafite imyaka iri munsi ya 30, bakomoka ku mugabane wa Afurika, babaye intangarugero muri 2023.

Kylian Mbappe, Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa, akaba asanzwe akina muri Paris Saint Germain. Ni umukinnyi ufite ubwenegihugu bw’u Bufaransa ariko ufite inkomoka ku ku Mugabane wa Afurika, muri Algeria no muri Cameroon.

Harimo kandi mugenzi we na we ufite izina rikomeye muri ruhago y’Isi, Eduardo Camavinga na we ufite ubwengihugu bw’u Bufaransa, akaba afite inkomoko muri Congo-Brazzaville.

Hari kandi Khaby Lane ukomoka muri Senegal, akaba afite ubwenegihugu bw’u Butaliyani. Azwi cyane ku mbuga nkoranyambaga, mu mashusho asetsa benshi, yibanda cyane mu by’umukino wa Footbal.

Uru rutonde kandi ruriho Ons Jabeur, Umunya-Tuniziyakazi, usanzwe ari rurangiranwa mu mukino wa Tennis.

Hakaba Julia Daka, usanzwe ari umuhanzi mu by’imideri, akaba anayimurika, akaba akomoka muri Mayotte.

Hariho kandi Victor Wembanyama, uri mu bakinnyi bakomeye mu mukino wa Basketball ku Isi, usanzwe afite inkomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, akaba afite ubwenegihugu bw’u Bufaransa.

Hari kandi Withney Peak ukomoka muri Uganda, ariko unaba muri Canada, akaba asanzwe akora ibijyanye no kumurika imideri.

Uru rutonde rwa Forbes Afrique rw’Urubyiruko rukomeje kubera inyenyeri abandi, runariho William Ndja Elong ukomoka muri Cameroon, akaba yarashinze umuryango ngishwanama wa De Will& Brother.

Bimwe mu bigenderwaho mu gutoranya uru rubyiruko, ni ibikorwa by’indashyikirwa byabo, uruhare bagira mu kubera urugero abandi, uko bakomeza kuvugwa mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, n’uburyo bazikurikirwaho, ndetse n’uruhare rw’ibyo bakora cyangwa batangaza mu guhindura imyumvire ya benshi.

Gukusanya amakuru yavuyemo uru rutonde, byegeranyijwe kandi binakorwa n’inzobere mu gutunganya intonde, Élodie Vermeil afatanyije na Harley McKenson-Kenguéléwa.

Uru rutonde rusanzwe rukorwa, ruba rugamije gutera akanyabugabo uru rubyiruko mu bikorwa basanzwe bakora byiganjemo ubucuruzi n’ishoramari ndetse no guha imbaraga bagenzi babo ba rwiyemezamirimo.

Nanone kandi kimwe mu bishimirwa aba basore n’inkumi, ni uruhare bakomeza kugira mu kuzamura isura y’Umugabane wa Afurika ku ruhando mpuzamahanga, aho bakomeje kuba nk’ikiraro gihuza Isi n’uyu Mugabane baba bakomokaho.

Kylian Mbappe
Na Camavinga
Wembanyama ukomoka muri DRC
Khaby wamamaye ku mbuga nkoranyambaga
Whitney Peak ukomoka muri Uganda

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − four =

Previous Post

Hamenyekanye umuhanzi ufite indirimbo zumviswe kurusha izindi mu Gihugu kiyoboye Muzika Nyafurika

Next Post

Abantu bitwaje intwaro Gakondo bateye urusengero bashwanyaguza Bibiliya

Related Posts

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

by radiotv10
23/01/2026
0

Umunyamabanga Wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za America ushinzwe Ibibazo bya Afurika, yagaragaje ko gushyira abarwanyi ba AFC/M23 mu gisirikare...

Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

by radiotv10
23/01/2026
0

I Davos mu Busuwisi, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangije Akanama k’Amahoro kagamije gushimangira agahenge kari...

Ofisiye mu gisirikare cya Congo yafatiwe icyemezo kubera gusakaza amashusho

Ofisiye mu gisirikare cya Congo yafatiwe icyemezo kubera gusakaza amashusho

by radiotv10
23/01/2026
0

Urukiko rwa Gisirikare rwa Ituri rwakatiye igifungo cy’imyaka 20 umusirikare wo ku rwego rwa Ofisiye muri FARDC no kwirukanwa burundu...

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

by radiotv10
22/01/2026
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, akomeje guterana amagambo na Robert Kyagulanyi Ssentamu (Bobi Wine) uherutse gutsindwa amatora...

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

by radiotv10
22/01/2026
0

Amakuru atangwa n’abakurikiranira hafi ibyo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aravuga ko abarwanyi b’abacancuro b’Abanyaburayi, bongeye kugaragara bakorana na...

IZIHERUKA

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026
AMAHANGA

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

by radiotv10
23/01/2026
0

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

23/01/2026
Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

23/01/2026
Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

23/01/2026
Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

23/01/2026
Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

23/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Abantu bitwaje intwaro Gakondo bateye urusengero bashwanyaguza Bibiliya

Abantu bitwaje intwaro Gakondo bateye urusengero bashwanyaguza Bibiliya

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.