Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Menya ibyemezo bibiri bikurikirana nyuma ny’ibyagaragajwe n’umukinnyi w’Umunyekongo byamaganiwe kure mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
14/02/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Menya ibyemezo bibiri bikurikirana nyuma ny’ibyagaragajwe n’umukinnyi w’Umunyekongo byamaganiwe kure mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Rutahizamu w’Umunyekongo, Héritier Nzinga Luvumbu uherutse kugaragaza ikimenyetso cyo kuvanga politiki na ruhago mu Rwanda, akanifatirwaho icyemezo na FERWAFA, ikipe ya Rayon Sports yakiniraga, na yo yatangaje ko batandukanye ku bwumvikane.

Ni nyuma y’imyitwarire yagaragaje ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, ubwo yatsindaga igitego mu mukino wari wahuje Rayon Sports na Police FC, akakishimira akora ikimenyetso nk’ikimaze iminsi gikorwa n’abayobozi muri Congo kigaragazamo kwikoma u Rwanda.

Nk’uko abakinnyi bagenzi be bari mu gikombe cya Afurika babigenge, bashyize ikiganza cy’iburyo ku munwa bawupfutse, mu gihe intoki z’ukuboko kw’imoso ziba zitunze ku gahanga, Luvumbu na we ni ko yabigenje.

Nyuma y’iyi myitwarire yamaganiwe kure na bamwe mu Banyarwanda, ikipe yakiniraga ya Rayon Sports yatangaje ko yitandukanyije na we, mu butumwa yatanze ku wa Mbere tariki 12 Gashyantare 2024.

Bucyeye bwaho kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Gashyantare, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) na ryo ryatangaje ko Héritier Nzinga Luvumbu ahagaritswe mu bikorwa bya ruhago mu Rwanda mu gihe cy’igice cy’umwaka.

Itangazo rya FERWAFA ryagiye hanze ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, rivuga ko icyo cyemezo gishingiye ku kuba “Héritier Nzinga Luvumbu yaragagaye yerekana ibimenyetso bijyanye na Politiki bihabanye n’amategeko shingiro n’amategeko ngengamyitwarire ya FERWAFA, CAF na FIFA, abuza gukoresha ibimenyetso cyangwa amagambo bya politiki mu mupira w’amaguru.”

Nyuma y’amasaha atanu FERWAFA ishyize hanze iri tangazo, ubuyobozi bwa Rayon Sports na bwo bwahise bushyira hanze irindi, buvuga ko “Ku bwumvikane bw’impande zombi, Rayon Sports yatandukanye n’umukinnyi Héritier Luvumbu Nzinga.”

Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bumaze igihe bushinja u Rwanda guteza ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bw’iki Gihugu, mu gihe Guverinoma y’u Rwanda itahwemye kubihakana.

Ubwo Perezida Felix Tshisekedi yakiraga ikipe y’iki Gihugu yegukanye umwanya wa kane mu gikombe cya Afurika, yashimiye abakinnyi kuba barifatanyije n’Igihugu cyabo ngo kwamagana ubushotoranyi bakorerwa n’u Rwanda dore ko na bo berekanye icyo kimenyetso mu mukino wa 1/2 wahuje DRC na Cote d’Ivore.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 1 =

Previous Post

Hatangajwe icyo Papa Francis yaganiriye na Perezida wa Tanzania

Next Post

Rusizi: Abararaga ahatumaga burinda bucya batagohetse ubu bararyama ijoro rikababana rito

Related Posts

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Ikipe ya APR FC yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Ubutwari cya 2026 nyuma yo gutsinda As Kigali ibitego 3-0...

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

by radiotv10
28/01/2026
0

Nyuma y'iminsi ari mu biruhuko iwabo mu Gihugu cya Cameroun yagiyemo nyuma y'imvune, Aziz Bassané Koulagna yagarutse mu ikipe ye...

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

by radiotv10
26/01/2026
0

Rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, uheruka gutandukana n’ikipe ya Rayon Sports, yerekeje mu ikipe ya AS Kigali, aho yasinye amasezerano y’amezi...

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

by radiotv10
25/01/2026
0

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball yerekeje amaso ku gikombe kiswe 'President Cup' mu mikino y'Igikombe cya Afurika, itangira itsinda...

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

by radiotv10
23/01/2026
0

Rayon Sports yatangaje ko yatandukanye na rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, wari umwe mu bakinnyi bafatwaga nk’ahazaza ha Gikundiro, nyuma y’imyaka...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Rusizi: Abararaga ahatumaga burinda bucya batagohetse ubu bararyama ijoro rikababana rito

Rusizi: Abararaga ahatumaga burinda bucya batagohetse ubu bararyama ijoro rikababana rito

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.