Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Menya ibyo abahagarariye iperereza ry’u Rwanda n’irya Congo baganiriyeho n’ibyo bemeje

radiotv10by radiotv10
09/08/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Menya ibyo abahagarariye iperereza ry’u Rwanda n’irya Congo baganiriyeho n’ibyo bemeje
Share on FacebookShare on Twitter

Mu biganiro by’iminsi ibiri byahuje abahagarariye inzego z’iperereza hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bagarutse ku ngingo zinyuranye zirimo gusenya burundu umutwe wa FDLR.

Iyi nama yahuje impuguke mu iperereza hagati y’ibi Bihugu byombi, yatangiye hirya y’ejo hashize ku wa Gatatu tariki 07 isozwa kuri uyu wa Kane tariki 08 Kanama 2024, aho yaberaga i Luanda muri Angola.

Iyi nama yigagara ku kibazo cy’umutekano kiri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yafunguwe n’ijambo rya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Ambasaderi Téte António.

Téte António yagarutse ku kamaro ko kuba izi nzego z’iperereza zahuye mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyemezo cyo kurandura umutwe wa FDLR uhungabanya umutekano w’u Rwanda, ndetse no kwambura intwaro indi mitwe iri mu burasirazuba bwa DRC.

Iyi nama yaje ikurikira iya kabiri y’Abaminisitiri yabaye tariki 30 Nyakanga 2024 na yo yabereye i Luanda, aho yari yemerejwemo ko impande zihanganye mu burasirazuba bwa DRC zigomba guhagarika imirwano kuva tariki 04 Kanama 2024.

Mu ijambo rye ubwo yatangizaga inama y’abakuriye Iperereza, Minisitiri Téte António yashimiye impande zombi kuba zikomeje kugaragaza ubushake mu gushaka umuti wazana amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa DRC.

Izi nzobere mu iperereza z’Ibihugu byombi (u Rwanda na DRC) zahawe inshingano zo gukurikirana no gushyira mu bikorwa imyanzuro yafatiwe mu nama yahuje ba Minisitiri, by’umwihariko gusenya burundu umutwe wa FDLR no kwambura intwaro imitwe yitwaje intwaro iri mu makimbirane.

Iyi nama yabaye mu gihe icyemezo cyo guhagarika imirwano cyarenzweho, aho bishinjwa umutwe wa M23 uherutse gufata umujyi wa Ishasha uri ku mupaka uhuza DRC na Uganda.

Intego nyamkuru yo guhura kw’aba bahagarariye iperereza ry’Ibihugu byombi, ni ukurandura umutwe wa FDLR nk’uko byemejwe n’umuhuza ari we Angola ubona ko ari yo ntambwe ya mbere yo gushaka umuti.

Izi mpuguke zasabwe ko kugeza tariki 15 Kanama 2024 ubwo hazaba indi nama yo ku rwego rw’Abaminisitiri, zazaba zaragaragaje uko ibi byemezo byashyirwa mu bikorwa.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen − 6 =

Previous Post

Bimwe mu bigwi by’uzwi muri ruhago witabye Imana habura gato ngo agire isabukuru y’amavuko

Next Post

Congo: Ibihano biremereye byasabiwe abagabye igitero ku rugo rw’uwabaye Perezida

Related Posts

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Mu rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gitega mu Burundi ruregwamo abantu 16 baregwa ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje ibitsina rwavutsemo impaka...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukozi w’Imana wo muri Kenya, Paul Nthenge Mackenzie wari umuyobozi w’Itorero rimwe, umaze imyaka itatu atawe muri yombi akurikiranyweho uruhare...

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

IZIHERUKA

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka
AMAHANGA

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Congo: Ibihano biremereye byasabiwe abagabye igitero ku rugo rw’uwabaye Perezida

Congo: Ibihano biremereye byasabiwe abagabye igitero ku rugo rw’uwabaye Perezida

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.