Friday, January 23, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO BASKETBALL

Menya ibyo Madamu Jeannette Kagame yaganiriye n’Abayobozi b’amarushanwa akomeye muri Afurika barimo Umunyarwandakazi

radiotv10by radiotv10
20/03/2024
in BASKETBALL, SIPORO
0
Menya ibyo Madamu Jeannette Kagame yaganiriye n’Abayobozi b’amarushanwa akomeye muri Afurika barimo Umunyarwandakazi
Share on FacebookShare on Twitter

Madamu wa Perezida Paul Kagame, Jeannette Kagame yakiriye Umuyobozi w’Ishami rya Afurika rya Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA Africa), Clare Akamanzi; na Perezida wa BAL, Amadou Gallo Fall, bagirana ibiganiro bigamije guteza imbere ubuzima bwiza mu rubyiruko.

Madamu Jeannette Kagame yakiriye aba bayobozi b’amarushanwa akomeye mu mukino wa Basketball muri Afurika kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Werurwe 2024.

Ibiro Bya Madamu wa Perezida wa Repubulika, byatangaje ko “Madamu wa Perezida Jeannette Kagame yakiriye Clare Akamanzi, Umuyobozi Mukuru wa NBA Africa, na Amadou Gallo Fall-Perezida wa BAL ku biro bya Imbuto Foundation.”

Ubutumwa bw’Ibiro bya Madamu wa Perezida wa Repubulika, bukomeza buvuga ko “baganiriye ku mahirwe ari mu bufatanye mu kukaba no gusana ibikorwa remezo bya Basketball, guteza imbere siporo n’imibereho myiza mu rubyiruko rw’u Rwanda.”

Clare Akamanzi wigeze kuyobora Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere RDB, amaze amezi abiri atangiye inshingano zo kuyobora Ishami rya Afurika rya Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA Africa), inshingano yatangiye tariki 23 Mutarama 2024, nyuma yo kuzihabwa mu mpera z’umwaka ushize.

Uyu Munyarwandakazi wahawe kuyobora iri rushanwa rikomeye muri Afurika, mu kiganiro aherutse gutangira muri Rwanda Day yabereye i Washington DC mu ntangiro z’ukwezi gushize, yavuze ko Afurika ifite abanyempano mu mukino wa Basketball, ahubwo ko habura ibikorwa remezo byo kuzizamura, kandi ko igihe kigeze ngo na byo bishyirwemo imbaraga.

Madamu Jeannette Kagame yakiriye aba bayobozi b’amarushanwa akomeye mu mukino wa Basketball

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen − four =

Previous Post

Nyabihu: Umuyobozi mu z’Ibanze yabonetse yapfuye yakorewe agashinyaguro ku myanya y’ibanga

Next Post

U Rwanda rwungutse Abapolisi bafite ubumenyi bwihariye mu gutwara moto ziherecyeza abanyacyubahiro

Related Posts

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

by radiotv10
22/01/2026
0

Minisitiri wa Siporo n'Imyidagaduro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Didier Budimbu, yashyikirije igihembo cy’imodoka nshyashya yo mu bwoko bwa...

Hemejewe amakuru yavugwaga ku itandukana rya Rayon n’umutoza wungirije Haruna Ferouz

Hemejewe amakuru yavugwaga ku itandukana rya Rayon n’umutoza wungirije Haruna Ferouz

by radiotv10
22/01/2026
0

Ubuyobozi bw'Ikipe ya Rayon Sports bwemeje ko bwatandukanye n'Umutoza Wungirije, Haruna Ferouz ku bwumvikane bw’impande zombi, nyuma yuko bivuzwe ko...

Perezida w’inzibacyuho wa Rayon yageneye ubutumwa aba-Rayon bihebye bagakura amaso ku Gikombe

Perezida w’inzibacyuho wa Rayon yageneye ubutumwa aba-Rayon bihebye bagakura amaso ku Gikombe

by radiotv10
21/01/2026
0

Perezida w’Inzibacyuho wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah yahumurije abakunzi b’iyi kipe bamaze kwiheba ko batakiri mu makipe ahatanira igikombe cya...

Menya ibihembo bitubutse byahawe abakinnyi ba Senegal nyuma yo kwegukana Igikombe cya Afurika

Menya ibihembo bitubutse byahawe abakinnyi ba Senegal nyuma yo kwegukana Igikombe cya Afurika

by radiotv10
21/01/2026
0

Perezida wa Senegal, Bassirou Diomaye yakiriye ikipe y’iki Gihugu nyuma yo kwegukana Igikombe cya Afurika, ayigenera ibihembo binyuranye, birimo agashimwe...

Icyumvikana mu butumwa bw’umukinnyi wa Maroc wahushije penaliti

Icyumvikana mu butumwa bw’umukinnyi wa Maroc wahushije penaliti

by radiotv10
20/01/2026
0

Umukinnyi wa Real Madrid n'Ikipe y'Igihugu ya Maroc, Brahim Diaz wahushije penalitiki ku mukino wa nyuma w'Igikombe cya Afurika, yanditse...

IZIHERUKA

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere
MU RWANDA

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

by radiotv10
23/01/2026
0

Bashyize hanze imyitwarire bashinja ubuyobozi ituma ubujura budacika ahubwo bugakaza umurego

Bashyize hanze imyitwarire bashinja ubuyobozi ituma ubujura budacika ahubwo bugakaza umurego

23/01/2026
Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

22/01/2026
Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

22/01/2026
Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

22/01/2026
Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

22/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
U Rwanda rwungutse Abapolisi bafite ubumenyi bwihariye mu gutwara moto ziherecyeza abanyacyubahiro

U Rwanda rwungutse Abapolisi bafite ubumenyi bwihariye mu gutwara moto ziherecyeza abanyacyubahiro

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

Bashyize hanze imyitwarire bashinja ubuyobozi ituma ubujura budacika ahubwo bugakaza umurego

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.