• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO BASKETBALL

Menya ibyo Madamu Jeannette Kagame yaganiriye n’Abayobozi b’amarushanwa akomeye muri Afurika barimo Umunyarwandakazi

radiotv10by radiotv10
20/03/2024
in BASKETBALL, SIPORO
0
Menya ibyo Madamu Jeannette Kagame yaganiriye n’Abayobozi b’amarushanwa akomeye muri Afurika barimo Umunyarwandakazi
Share on FacebookShare on Twitter

Madamu wa Perezida Paul Kagame, Jeannette Kagame yakiriye Umuyobozi w’Ishami rya Afurika rya Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA Africa), Clare Akamanzi; na Perezida wa BAL, Amadou Gallo Fall, bagirana ibiganiro bigamije guteza imbere ubuzima bwiza mu rubyiruko.

Madamu Jeannette Kagame yakiriye aba bayobozi b’amarushanwa akomeye mu mukino wa Basketball muri Afurika kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Werurwe 2024.

Ibiro Bya Madamu wa Perezida wa Repubulika, byatangaje ko “Madamu wa Perezida Jeannette Kagame yakiriye Clare Akamanzi, Umuyobozi Mukuru wa NBA Africa, na Amadou Gallo Fall-Perezida wa BAL ku biro bya Imbuto Foundation.”

Ubutumwa bw’Ibiro bya Madamu wa Perezida wa Repubulika, bukomeza buvuga ko “baganiriye ku mahirwe ari mu bufatanye mu kukaba no gusana ibikorwa remezo bya Basketball, guteza imbere siporo n’imibereho myiza mu rubyiruko rw’u Rwanda.”

Clare Akamanzi wigeze kuyobora Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere RDB, amaze amezi abiri atangiye inshingano zo kuyobora Ishami rya Afurika rya Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA Africa), inshingano yatangiye tariki 23 Mutarama 2024, nyuma yo kuzihabwa mu mpera z’umwaka ushize.

Uyu Munyarwandakazi wahawe kuyobora iri rushanwa rikomeye muri Afurika, mu kiganiro aherutse gutangira muri Rwanda Day yabereye i Washington DC mu ntangiro z’ukwezi gushize, yavuze ko Afurika ifite abanyempano mu mukino wa Basketball, ahubwo ko habura ibikorwa remezo byo kuzizamura, kandi ko igihe kigeze ngo na byo bishyirwemo imbaraga.

Madamu Jeannette Kagame yakiriye aba bayobozi b’amarushanwa akomeye mu mukino wa Basketball

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen − nine =

Previous Post

Nyabihu: Umuyobozi mu z’Ibanze yabonetse yapfuye yakorewe agashinyaguro ku myanya y’ibanga

Next Post

U Rwanda rwungutse Abapolisi bafite ubumenyi bwihariye mu gutwara moto ziherecyeza abanyacyubahiro

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
U Rwanda rwungutse Abapolisi bafite ubumenyi bwihariye mu gutwara moto ziherecyeza abanyacyubahiro

U Rwanda rwungutse Abapolisi bafite ubumenyi bwihariye mu gutwara moto ziherecyeza abanyacyubahiro

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.