Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Menya ubutumwa bukomeye Perezida w’Igihugu cy’igihangange yavuze akigera mu kirimo intambara

radiotv10by radiotv10
18/10/2023
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Menya ubutumwa bukomeye Perezida w’Igihugu cy’igihangange yavuze akigera mu kirimo intambara
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Joe Biden yageze muri Israel iri mu ntambara n’umutwe wa Hamas, avuga ko uru ruzinduko rwe rugamije kugaragaza ko Igihugu cye cyifatanyije na Israel muri ibi bihe bikomeye.

Indege yajyanye Perezida Joe Biden, yageze i Tel Aviv mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, yakirwa na Minisitiri w’Intebe w’iki Gihugu, Benjamini Netanyahu.

Biden aje muri Israel mu gihe intambara ihanganishije iki Gihugu na Hamas, imaze kugwamo Abanya-Israel 1 400, mu gihe abamaze kugwa muri Gaza ari 3 000.

Ubwo bagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru, Joe Biden yavuze ko aje muri uru ruzinduko mu rwego rwo kugaragaza uruhande Igihugu cye gihagazemo muri iyi ntambara iri guhuza Israel na Hamas.

Yagize ati “Abanyamerika bifatanyije namwe muri ibi bihe by’akababaro, ni ukuri barababaye. Ikindi kandi Abanyamerika barahangayitse.”

Yakomeje agira ati “Ndashaka kandi ko Abanya-Israel ndetse n’abatuye Isi yose, bamenya ko Leta Zunze Ubumwe za America zahagurutse…Isi yose iri kureba. Israel ifite indangagaciro yubatse nk’iza USA ndetse n’ibindi Bihugu bya Demokarasi.”

Biden kandi byari biteganyijwe ko anabonana n’abandi Bakuru b’Ibihugu by’Abarabu barimo na Perezida wa Palesitine, Mahmoud Abbas, ariko inama yabo yasubitswe nyuma y’igitero cyagabwe ku bitaro bya Al Ahli muri Gaza, kigahitana abarenga 500 kuri uyu wa Gatatu.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × two =

Previous Post

Minisitiri muri Guverinoma y’u Rwanda yagaragaye avuna sambwe binogeye ijisho mu mbyino Nyarwanda (VIDEO)

Next Post

Umukinnyi ukiri muto ukomeje kuba inyenyeri muri ruhago y’Isi yongeye kubishimangira

Related Posts

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

by radiotv10
29/01/2026
0

Matata Ponyo Mapon, a politician who held top positions in the Democratic Republic of Congo (DRC), including Prime Minister, said,...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

by radiotv10
29/01/2026
0

The Local Authorities of the North Kivu, appointed by the AFC/M23 coalition, provided assistance to people that were affected by...

IZIHERUKA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce
MU RWANDA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umukinnyi ukiri muto ukomeje kuba inyenyeri muri ruhago y’Isi yongeye kubishimangira

Umukinnyi ukiri muto ukomeje kuba inyenyeri muri ruhago y’Isi yongeye kubishimangira

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.