Monday, November 17, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Menya udushya twagaragaye muri tombola y’Igikombe cy’Isi cy’Ama-Club

radiotv10by radiotv10
06/12/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Menya udushya twagaragaye muri tombola y’Igikombe cy’Isi cy’Ama-Club
Share on FacebookShare on Twitter

Habaye tombola y’uko amakipe azaba ari mu matsinda y’Igikombe cy’Isi cy’Ama-Club cya 2025 (FIFA Club World Cup 2025), yabereye muri Leta Zunze Ubumwe za America, yasize ikipe ya Manshester City yisanze mu itsinda rimwe na Juventus.

Ni tombola yabereye i Miami muri Leta Zunze Ubumwe za America kuri uyu wa Kane tariki 05 Ukuboza 2024, yasize ikipe ya Manchester City na Juventus zisanze mu itsinda rimwe.

Nk’uko byatangajwe n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku isi ‘FIFA’ ku ya 16 Ukuboza 2022, iri rushanwa rizajya ryitabirwa n’amakipe 32 kuva muri Kamena 2025, nyamara ryari risanzwe ryitabirwa n’amakipe atandatu gusa.

Nanone kandi ikipe ya Paris Saint Germain yo mu Bufaransa, yisanze mu itsinda ririmo amakipe arimo Atletico Madrid yo muri Espagne.

Amakipe yo ku Mugabane wa Afurika, nka Mamelodi Sundown, iri kumwe na Fluminense, Dortmund, na Ulsan HD, mu gihe ikipe ya ES Tunis yo muri Tunisia, iri kumwe n’amakipe arimo Chelsea yo mu Bwongereza.

Andi makipe akomeye, yagiye yisanga mu matsinda arimo amakipe bigaragara ko atazayagora, aho nka Real Madrid iri kumwe n’amakipe nka Al Hilal, Pachuca, na FC Salzburg

Tombola yaraye ibereye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yasize Ikipe mu matsinda akurikira:

  1. Itsinda rya mbere: Palmeiras, FC Porto, Al Ahly FC, Inter Miami
  2. Itsinda rya Kabiri: Paris Saint Germain, Atletico Madrid, Botafogo, Seattle Sounders
  3. Itsinda rya gatatu: Bayern Munich, Auckland City, Boca Juniors, Benfica
  4. Itsinda rya Kane: Flamengo, ES Tunis, Chelsea, Club Leon
  5. Itsinda rya Gatanu: River Plate, Urawa Red Diamonds, CF Monterrey, Inter Milan
  6. Itsinda rya Gatandatu: Fluminense, Dortmund, Ulsan HD, Mamelodi Sundown
  7. Itsinda rya Karindwi: Manchester City, Wydad AC, Al Ain, Juventus
  8. Itsinda rya Munani: Real Madrid, Al Hilal, Pachuca, FC Salzburg

Biteganyijwe ko imikino ya nyuma izabera muri Leta Zunze Ubumwe za America mu mpeshyi ya 2025 hagati ya tariki 15 Kamena kugeza 13 Nyakanga.

Aime Augustin
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × 3 =

Previous Post

Ibyavuye mu ibazwa ry’umugore uregwa kwica umugabo nyuma yo kuvana mu kabari

Next Post

Iby’ingenzi bikubiye mu masezerano Polisi y’u Rwanda yagiranye n’iy’ikindi Gihugu cyo muri Afurika

Related Posts

Byahinduye isura nyuma yuko Perezida wa Rayon yemeje ko batandukanye burundu n’umutoza Lotfi

Byahinduye isura nyuma yuko Perezida wa Rayon yemeje ko batandukanye burundu n’umutoza Lotfi

by radiotv10
14/11/2025
0

Nyuma yuko Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadée, atangaje ko ikipe yamaze gutandukana n’umutoza Afahmia Lotfi kubera umusaruro muke, ibintu...

Aimable Nsabimana yahishuye ko yatekereje kureka umupira kubera ubuhemu yakorewe na Perezida wa Rayon

Perezida wa Rayon yizeje gukemura burundi bimwe mu bibazo biyibereye umutwaro

by radiotv10
13/11/2025
0

Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, yatangaje ko ubuyobozi bwa Rayon Sports bugiye gukemura burundu ikibazo cy’umutoza Robertinho ndetse n’icya...

Handball: U Rwanda ruramenya itsinda ruherereyemo mu gikombe cya Afurika ruzakira bwa mbere

Handball: U Rwanda ruramenya itsinda ruherereyemo mu gikombe cya Afurika ruzakira bwa mbere

by radiotv10
12/11/2025
0

Tombola y’amatsinda y’Igikombe cya Afurika muri Handball (Men’s Handball Africa Cup of Nations) kizabera mu Rwanda mu kwezi kwa mbere...

Umunyezamu Kwizera Olivier utaheruka kwambara umwambaro w’Amavubi yongeye guhamagarwa mu ikipe y’Igihugu

Umunyezamu Kwizera Olivier utaheruka kwambara umwambaro w’Amavubi yongeye guhamagarwa mu ikipe y’Igihugu

by radiotv10
12/11/2025
0

Ikipe y’igihugu Amavubi yahamagaye abakinnyi 25 bagomba gutangira umwiherero, barimo umunyezamu Kwizera Olivier wanyuze mu makipe anyuranye mu Rwanda no...

Aimable Nsabimana yahishuye ko yatekereje kureka umupira kubera ubuhemu yakorewe na Perezida wa Rayon

Aimable Nsabimana yahishuye ko yatekereje kureka umupira kubera ubuhemu yakorewe na Perezida wa Rayon

by radiotv10
11/11/2025
0

Aimable Nsabimana, myugariro w’ikipe ya Assabah Sports Club yo mu cyiciro cya mbere muri Libiya, yavuze ko yigeze gutekereza kureka...

IZIHERUKA

Urban Farming in Kigali: The Rooftop Revolution Among Young Entrepreneurs
MU RWANDA

Urban Farming in Kigali: The Rooftop Revolution Among Young Entrepreneurs

by radiotv10
16/11/2025
0

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

15/11/2025
Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

15/11/2025
Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

15/11/2025
Rusizi: Ubuyobozi ntibwumva kimwe n’abahinzi b’umuceri ikibazo cyabateye kwiheba

Hatangajwe umuti uri kuvugutirwa ikibazo gikunze gutuma bamwe mu bahinzi barira ayo kwarika

15/11/2025
Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

14/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Iby’ingenzi bikubiye mu masezerano Polisi y’u Rwanda yagiranye n’iy’ikindi Gihugu cyo muri Afurika

Iby’ingenzi bikubiye mu masezerano Polisi y’u Rwanda yagiranye n’iy’ikindi Gihugu cyo muri Afurika

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Urban Farming in Kigali: The Rooftop Revolution Among Young Entrepreneurs

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.