Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Menya umubare w’imanza zakijijwe zitaregewe Inkiko hakoreshejwe ‘Plea Bargain’-ibiganiro by’Ubushinjacyaha n’abaregwa

radiotv10by radiotv10
11/01/2024
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Menya umubare w’imanza zakijijwe zitaregewe Inkiko hakoreshejwe ‘Plea Bargain’-ibiganiro by’Ubushinjacyaha n’abaregwa
Share on FacebookShare on Twitter

Uburyo buzwi nka ‘Plea Bargain’ bwatangijwe mu butabera bw’u Rwanda bugamije gukemura imanza zitageze mu nkiko, ahubwo hakabaho ibiganiro by’ubwumvikane hagati y’Ubushinjacyaha n’uregwa, bumaze gutuma hakemuka imanza zirenga 5 000.

Ubu buryo bwa ‘Plea Bargain’ bugamije gufasha gukemura imanza mu buryo bwihuse no kugabanya umubare w’abafungwa, aho bukoreshwa mbere y’uko ikirego kiregerwa Urukiko, Ubushinjacyaha bukaganira n’uregwa, hakabaho ubwumvikane, ku buryo ikibazo gikemuka kitageze mu Rukiko.

Kuva muri Kanama kugeza mu kwezi k’Ukuboza umwaka ushize wa 2023, hakemutse ibibazo birenga 4 000 hakoreshejwe ubu buryo, byaje byiyongera ku bindi 1 500 byakemutse mu mwaka wa 2022, dore ko bwatangiye mu kwezi k’Ukwakira 2022.

Ubu buryo bukoreshwa ku baregwa ibyaha birimo ubujura ndetse n’iby’urugomo, aho mu cyiciro cya mbere cy’imyaka itanu y’igerageza ryabwo, ryatangiriye mu Nkiko z’Ibanze za Gasabo Nyarugenge, Gicumbi, Muhanga, na Musanze. Gusa inzego z’Ubucamanza zavuze ko bugomba gukoreshwa mu Gihugu hose.

Mu gihembwe cya nyuma cy’umwaka wa 2023, hagaragaye imanza nyinshi zacyemutse hakoreshejwe ubu buryo, aho mu kwezi k’Ukwakira hakemutse 960, mu Ugushyingo hakemuka imanza 1 166, mu gihe mu Ukuboza hakemutse 795.

Umuvugizi w’Inkiko, Mutabazi Harrison yavuze ko umusaruro w’ubu buryo utanga icyizere ko mu bibe biri imbere uzarushaho kuba mwiza, kuko ubu buryo ubwabwo bufite ibyiza byinshi.

Uretse kuba bwafasha uregwa kudafungwa, bunorohereza inzego z’ubutabera kuba zabona ibimenyetso ndetse n’amakuru y’abaregwa mu buryo butagoye, ndetse bukanafasha mu buryo bwo kuburizamo icyaha kiriho gitegurwa.

Nanone kandi bugabanya imanza zijyanwa mu nkiko bigatuma ubutabera butangirwa ku gihe, no kugabanya umubare w’abajyanwa muri za Gereza.

Mutabazi yagize ati “Abantu bari kubona ubutabera mu gihe gito. Bamwe mu bakemuriwe imanza binyuze muri plea bargaining bashoboraga kuzaburanishwa mu mpera z’uyu mwaka.”

Ni uburyo bwaje mu murongo w’ubutabera bw’u Rwanda, bugamije gukemura ibibazo mu nzira zitagoranye kandi zidasiga izindi mpaka mu bantu.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × two =

Previous Post

Haravugwa andi makuru ku muyobozi w’ishuri ukekwaho gusambanya umwarimu bahuje igitsina

Next Post

Rwamucyo umaze amezi 2 agizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Loni yahawe inshingano

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Rwamucyo umaze amezi 2 agizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Loni yahawe inshingano

Rwamucyo umaze amezi 2 agizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Loni yahawe inshingano

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.