Thursday, January 22, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Menya Umuhanzi uhagarariye u Rwanda mu irushanwa rikomeye i Burayi ‘Prix Découvertes’

radiotv10by radiotv10
29/01/2025
in IMYIDAGADURO, MUZIKA
1
Menya Umuhanzi uhagarariye u Rwanda mu irushanwa rikomeye i Burayi ‘Prix Découvertes’
Share on FacebookShare on Twitter

Uwase Bukuru Christiane uzwi nka Boukuru, yagaragaye ku rutonde rw’abahanzi 10 bahagarariye Ibihugu byabo mu irushanwa ry’umuziki rizwi nka ‘Prix Découvertes RFI’ rya 2025.

Ni urutonde rwatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Mutarama 2025 na Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa RFI isanzwe itegura iri rushanwa.

Abagaragaye kuri uru rutonde uko ari 10, banyuze mu magerageza atandukanye kuva tariki 20 Ugushyingo 2025, nyuma hakorwa igenzura ryemeza ko ari bo batsinze.

Muri byinshi byashingiweho, harimo icy’umwihariko ari cyo cy’uburyo umukandida asobanura ibihangano bye n’Igihugu cye ndetse n’uko yiteguye mu gihe yaba atsindiye iri rushanwa.

Abahanzi 10 bahatanye ni Boukuru (Rwanda), Gregory Laforest (Haiti); DINA M (Madagascar), Jenny Paria (DRC), Joyce Babatunde (Cameroon), Queen Rima (Guinea), Seepage (DRC), Sahad (Senegal), Straiker (Guinea), ndetse na Yewhe Yeton (Benin).

Boukuru aherutse gushyira ku isoko Album ye ya mbere yise ‘Gikundiro’, ifite umwihariko wo kuba iriho indirimbo ze gusa nta w’undi muhanzi bafatanyije.

Yagiye abona amahirwe yo kuririmba mu bitaramo bikomeye. Mu kwezi k’Ukuboza 2023, uyu mukobwa yaririmbye mu iserukiramuco ‘Flytime Fest’ ryabereye mu Gihugu cya Nigeria.

Ni iserukiramuco ryabaye ku wa 21 kugeza ku ya 25 Ukuboza 2023, ryaririmbyemo abarimo Davido, Asake, Fireboy, Kizz Daniel, Iyanya, Lil Durk, Mayorkun, Spyro n’abandi bakomeye.

Boukuru yaririmbye mu gitaramo cyabaye ku wa 23 Ukuboza 2023, icyo gihe yaririmbye nyuma ya Kizz Daniel.

Album uyu mukobwa yasohoye iriho indirimbo nka ‘Ndakubona’, ‘Gikundiro’ yitiriye Album, ‘Umwana iyi nganzo’, ‘Ntacyo Mbaye’, ‘Wintoteza’, ‘Umwali’, ‘Ndagukunda’, ‘Whew!’, ‘Gukura’, ‘Experience’ ndetse na ‘Nishimira’ nk’inyongezo (Bonus Track) yashyize kuri iyi Album y’indirimbo 10.

RFI yavuze ko kugeza ku wa 16 Gashyantare 2025, abafana bashyiriweho uburyo bwo gutora binyuze kuri Internet, bagahesha amahirwe uwo bashaka ko azatsinda.

Umuhanzi uzatsindira Prix Découvertes RFI y’uyu mwaka azatangazwa ku wa 18 Gashyantare 2025.

‘Prix Découvertes RFI’ itegurwa ku bufatanye na Sacem, Institut Français, Umuryango Mpuzamahanga w’Abavuga Igifaransa na Unesco.

Kuva iri rushanwa ryatangira kuba rimaze kwegukanwa n’abarimo Tiken Jah Fakoly (Côte d’Ivoire), Rokia Traoré (Mali), Didier Awadi (Sénégal), Amadou na Mariam (Mali), Maurice Kirya (Uganda) na Soul Bang’s (Guinée), King Lesh (2021), Waye (2020), Céline Banza (2019) n’Umunyarwanda nyakwigendera Yvan Buravan (2018).

Umuhanzi utwaye iki gihembo ategurirwa ibitaramo bikomeye mu Bihugu bitandukanye byo ku Mugabane wa Afurika akanakorera igitaramo i Paris mu Bufaransa.

Uretse guhabwa igihembo, anagenerwa amayero 10 000 [Ni ukuvuga asaga Miliyoni 12 Frw].

Mu 2021, u Rwanda rwahagarariwe na Kaya Byinshi, muri 2020 hagerageza Mike Kayihura, mu gihe Social Mula yahatanye muri iri rushanwa mu 2019.

Umuhanzikazi Boukuru ahatanaye mu irushanwa rikomeye

Felix NSENGA
RADIOTV10

Comments 1

  1. Diane Akimana says:
    12 months ago

    Wow, happy to see Christiane my former classmate GS Notre Dame de Lourde Byimana 💕 she used to be a peacemaker and a quencher as well. I still remember her gorgeous voice while worshipping God,ooh💕 wishing you success in your ways💕

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten − 3 =

Previous Post

Perezida Kagame yaganiriye na America ku bibazo bya Congo avuga n’icyo yiteze kuri Trump

Next Post

Perezida Tshisekedi yashyizeho Gen.Evariste ngo asimbure Gen.Cirimwami wivuganywe na M23

Related Posts

Ibyamenyekanye ku cyatumye umuhanzi The Ben asiba ubutumwa bwateje urujijo

Ibyamenyekanye ku cyatumye umuhanzi The Ben asiba ubutumwa bwateje urujijo

by radiotv10
20/01/2026
0

Umuhanzi The Ben wari watangaje ko amakuru yari yatangajwe na mugenzi we Bruce Melodie ko bafite ibitaramo bizazazenguka Igihugu ari...

How social media Is Changing the Meaning of Fame

How social media Is Changing the Meaning of Fame

by radiotv10
20/01/2026
0

Fame used to be rare. It was reserved for movie stars, musicians, athletes, and public figures who gained recognition through...

Impaka ziracyakomeje hagati y’abafana ba Bruce Melodie na The Ben: Noneho baravuga iki?

Amakuru mashya: Igitaramo cyasize impaka cya The Ben na Bruce Melodie kigiye gukurikirwa n’ibyo bazazengurukamo Igihugu

by radiotv10
19/01/2026
0

Abahanzi Bruce Melodie na The Ben baherutse guhurira mu gitaramo kimwe cyatangije umwaka wa 2026, byamaze kwemezwa ko bagiye gukora...

Mu mvugo y’urwenya umunyamakuru Angeli Mutabaruka yavuze kuri boss we KNC bakorana bikanyura benshi

Mu mvugo y’urwenya umunyamakuru Angeli Mutabaruka yavuze kuri boss we KNC bakorana bikanyura benshi

by radiotv10
16/01/2026
0

Umunyamakuru Angelibert Mutabaruka uzwi nka Angeli Mutabaruka yavuze igihe yahuriye bwa mbere na KNC batangiye bakorana bombi ari abanyamakuru, nyuma...

Umuririmbyi w’Indirimbo z’Imana uzwi mu Rwanda yasubije abamututse ko yaririmbye indirimbo bamwe bavugaho inzongamubiri

Umuririmbyi w’Indirimbo z’Imana uzwi mu Rwanda yasubije abamututse ko yaririmbye indirimbo bamwe bavugaho inzongamubiri

by radiotv10
16/01/2026
0

Umuririmbyi w’indirimbo z’Imana, Uwiringiyimana Théogène wamamaye nka ‘Theo Bosebabireba’ yavuze ko abamututse ko yagaragaye aririmba indirimbo ‘Pom Pom’ bamuhoye ubusa...

IZIHERUKA

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yamazeho igihe
MU RWANDA

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yamazeho igihe

by radiotv10
22/01/2026
0

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

22/01/2026
Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

22/01/2026
Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

22/01/2026
Haravugwa ikibazo cyateye ihungabana rikomeye ry’uburezi mu Burundi

Haravugwa ikibazo cyateye ihungabana rikomeye ry’uburezi mu Burundi

22/01/2026
Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha

Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha

22/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Tshisekedi yashyizeho Gen.Evariste ngo asimbure Gen.Cirimwami wivuganywe na M23

Perezida Tshisekedi yashyizeho Gen.Evariste ngo asimbure Gen.Cirimwami wivuganywe na M23

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yamazeho igihe

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.