Sunday, October 26, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Menya Umuhanzi uhagarariye u Rwanda mu irushanwa rikomeye i Burayi ‘Prix Découvertes’

radiotv10by radiotv10
29/01/2025
in IMYIDAGADURO, MUZIKA
1
Menya Umuhanzi uhagarariye u Rwanda mu irushanwa rikomeye i Burayi ‘Prix Découvertes’
Share on FacebookShare on Twitter

Uwase Bukuru Christiane uzwi nka Boukuru, yagaragaye ku rutonde rw’abahanzi 10 bahagarariye Ibihugu byabo mu irushanwa ry’umuziki rizwi nka ‘Prix Découvertes RFI’ rya 2025.

Ni urutonde rwatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Mutarama 2025 na Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa RFI isanzwe itegura iri rushanwa.

Abagaragaye kuri uru rutonde uko ari 10, banyuze mu magerageza atandukanye kuva tariki 20 Ugushyingo 2025, nyuma hakorwa igenzura ryemeza ko ari bo batsinze.

Muri byinshi byashingiweho, harimo icy’umwihariko ari cyo cy’uburyo umukandida asobanura ibihangano bye n’Igihugu cye ndetse n’uko yiteguye mu gihe yaba atsindiye iri rushanwa.

Abahanzi 10 bahatanye ni Boukuru (Rwanda), Gregory Laforest (Haiti); DINA M (Madagascar), Jenny Paria (DRC), Joyce Babatunde (Cameroon), Queen Rima (Guinea), Seepage (DRC), Sahad (Senegal), Straiker (Guinea), ndetse na Yewhe Yeton (Benin).

Boukuru aherutse gushyira ku isoko Album ye ya mbere yise ‘Gikundiro’, ifite umwihariko wo kuba iriho indirimbo ze gusa nta w’undi muhanzi bafatanyije.

Yagiye abona amahirwe yo kuririmba mu bitaramo bikomeye. Mu kwezi k’Ukuboza 2023, uyu mukobwa yaririmbye mu iserukiramuco ‘Flytime Fest’ ryabereye mu Gihugu cya Nigeria.

Ni iserukiramuco ryabaye ku wa 21 kugeza ku ya 25 Ukuboza 2023, ryaririmbyemo abarimo Davido, Asake, Fireboy, Kizz Daniel, Iyanya, Lil Durk, Mayorkun, Spyro n’abandi bakomeye.

Boukuru yaririmbye mu gitaramo cyabaye ku wa 23 Ukuboza 2023, icyo gihe yaririmbye nyuma ya Kizz Daniel.

Album uyu mukobwa yasohoye iriho indirimbo nka ‘Ndakubona’, ‘Gikundiro’ yitiriye Album, ‘Umwana iyi nganzo’, ‘Ntacyo Mbaye’, ‘Wintoteza’, ‘Umwali’, ‘Ndagukunda’, ‘Whew!’, ‘Gukura’, ‘Experience’ ndetse na ‘Nishimira’ nk’inyongezo (Bonus Track) yashyize kuri iyi Album y’indirimbo 10.

RFI yavuze ko kugeza ku wa 16 Gashyantare 2025, abafana bashyiriweho uburyo bwo gutora binyuze kuri Internet, bagahesha amahirwe uwo bashaka ko azatsinda.

Umuhanzi uzatsindira Prix Découvertes RFI y’uyu mwaka azatangazwa ku wa 18 Gashyantare 2025.

‘Prix Découvertes RFI’ itegurwa ku bufatanye na Sacem, Institut Français, Umuryango Mpuzamahanga w’Abavuga Igifaransa na Unesco.

Kuva iri rushanwa ryatangira kuba rimaze kwegukanwa n’abarimo Tiken Jah Fakoly (Côte d’Ivoire), Rokia Traoré (Mali), Didier Awadi (Sénégal), Amadou na Mariam (Mali), Maurice Kirya (Uganda) na Soul Bang’s (Guinée), King Lesh (2021), Waye (2020), Céline Banza (2019) n’Umunyarwanda nyakwigendera Yvan Buravan (2018).

Umuhanzi utwaye iki gihembo ategurirwa ibitaramo bikomeye mu Bihugu bitandukanye byo ku Mugabane wa Afurika akanakorera igitaramo i Paris mu Bufaransa.

Uretse guhabwa igihembo, anagenerwa amayero 10 000 [Ni ukuvuga asaga Miliyoni 12 Frw].

Mu 2021, u Rwanda rwahagarariwe na Kaya Byinshi, muri 2020 hagerageza Mike Kayihura, mu gihe Social Mula yahatanye muri iri rushanwa mu 2019.

Umuhanzikazi Boukuru ahatanaye mu irushanwa rikomeye

Felix NSENGA
RADIOTV10

Comments 1

  1. Diane Akimana says:
    9 months ago

    Wow, happy to see Christiane my former classmate GS Notre Dame de Lourde Byimana 💕 she used to be a peacemaker and a quencher as well. I still remember her gorgeous voice while worshipping God,ooh💕 wishing you success in your ways💕

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × 3 =

Previous Post

Perezida Kagame yaganiriye na America ku bibazo bya Congo avuga n’icyo yiteze kuri Trump

Next Post

Perezida Tshisekedi yashyizeho Gen.Evariste ngo asimbure Gen.Cirimwami wivuganywe na M23

Related Posts

Annette Murava n’umugabo we Bishop Gafaranga bazanye ubutumwa bifashishije ibyo banyuzemo

Annette Murava n’umugabo we Bishop Gafaranga bazanye ubutumwa bifashishije ibyo banyuzemo

by radiotv10
25/10/2025
0

Nyuma y'ibyumweru bibiri afunguwe, Habiyaremye Zacharie uzwi nka Bishop Gafaranga n'umugore we Annette Murava, basohoye indirimbo nshya bise ‘Ndi inde”...

Smart weekend spending: Budget tips for young professionals

Smart weekend spending: Budget tips for young professionals

by radiotv10
25/10/2025
0

Weekends are a time to relax, socialize, and enjoy the fruits of your hard work. But for many young professionals,...

Annette Murava na Bishop Gafaranga bagaragaye basohokanye umwe agenera undi ubutumwa

Annette Murava na Bishop Gafaranga bagaragaye basohokanye umwe agenera undi ubutumwa

by radiotv10
24/10/2025
0

Annette Murava, umugore wa Zacharie Habiyaremye wamenyekanye nka ‘Bishop Gafaranga’ uherutse gufungurwa nyuma yo guhamywa icyaha cyo guhoza ku nkeke...

Kigali this weekend: 5 must-attend youth events (24–27 October 2025)

Kigali this weekend: 5 must-attend youth events (24–27 October 2025)

by radiotv10
24/10/2025
0

Kigali, Rwanda, the weekend is here, and Kigali is ready to shine! From laughter-filled comedy shows to rooftop parties, Amapiano...

Umuhanzikazi Marina yavuze amahirwe yagize agatuma akabya inzozi amaranye imyaka 8

Umuhanzikazi Marina yavuze amahirwe yagize agatuma akabya inzozi amaranye imyaka 8

by radiotv10
23/10/2025
0

Umuhanzikazi Marina yavuze ko gukorana indirimbo na Riderman byahoze ari inzozi ze, ariko byatwaye imyaka hafi umunani kugira ngo zibe...

IZIHERUKA

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID
IMIBEREHO MYIZA

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

by radiotv10
26/10/2025
3

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda ari mu bahawe inshingano muri FERWAFA

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda ari mu bahawe inshingano muri FERWAFA

25/10/2025
Abatuye muri Kicukiro bagaragarijwe icyashimangira ubumwe n’ubudaheranwa bigifite ibibibangamiye

Abatuye muri Kicukiro bagaragarijwe icyashimangira ubumwe n’ubudaheranwa bigifite ibibibangamiye

25/10/2025
Annette Murava n’umugabo we Bishop Gafaranga bazanye ubutumwa bifashishije ibyo banyuzemo

Annette Murava n’umugabo we Bishop Gafaranga bazanye ubutumwa bifashishije ibyo banyuzemo

25/10/2025
Utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Cameroon witangaje nk’uwatsinze amatora ya Perezida yavuze ikizakurikiraho nibitemezwa

Utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Cameroon witangaje nk’uwatsinze amatora ya Perezida yavuze ikizakurikiraho nibitemezwa

25/10/2025
Smart weekend spending: Budget tips for young professionals

Smart weekend spending: Budget tips for young professionals

25/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Tshisekedi yashyizeho Gen.Evariste ngo asimbure Gen.Cirimwami wivuganywe na M23

Perezida Tshisekedi yashyizeho Gen.Evariste ngo asimbure Gen.Cirimwami wivuganywe na M23

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda ari mu bahawe inshingano muri FERWAFA

Abatuye muri Kicukiro bagaragarijwe icyashimangira ubumwe n’ubudaheranwa bigifite ibibibangamiye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.