Sous Lieutenant Ian Kagame wamaze kuba umwe mu basirikare barinda Perezida wa Repubulika (abo bakunze kwita Abajepe/GP: Garde Présidentielle), yagaragaye ari kureba umukino umwe wo mu irushanwa rya gisirikare rizwi nka ‘Inter-force competition Heroes Cup’.
Ni umukino wa 1/2 cy’irangiza cy’iri rushanwa, wanarangiye ikipe y’abasirikare bo mu mutwe urinda umukuru w’Igihugu itsinze iy’abasirikare bashinzwe gukanika (Mechanized Infantry).
Uyu mukino wabeyere i Bugesera ku wa Mbere w’iki cyumweru tariki 23 Mutarama 2023, warebwe n’abasirikare mu mashami atandukanye bari baje gushyigikira amakipe yabo.
Mu basirikare bagaragaye bareba uyu mukino, barimo Maj Gen Will Rwagasana uyobora umutwe w’abasirikare barinda Perezida wa Repubulika n’abayobozi bakuru.
Barimo kandi Brig Gen James Ruzibiza uyobora umutwe w’abasirikare bashinzwe ibyo gukanika (Mechanized Infantry).
Aba basirikare bakuru bari banicaranye na Sous Lieutenant Ian Kagame wari unicaye hagati yabo, baganira ari na ko bareba uyu mupira.
Uyu mukino warangiye ikipe y’umutwe w’Abajepe itsinze iy’umutwe w’abakanishi 4-1, binatuma ihita igera ku mukino wa nyuma w’iri rushanwa.
Photos © Rwandamagazine
RADIOTV10