• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Mico Justin abaye umukinnyi wa mbere usinyiye Rayon Sports

radiotv10by radiotv10
14/07/2021
in SIPORO
0
Mico Justin abaye umukinnyi wa mbere usinyiye Rayon Sports
Share on FacebookShare on Twitter

Rayon Sports yamaze kwinjira ku isoko ry’igura n’igurishwa yasinyishije umukinnyi wa mbere, Mico Justin wakiniraga Police FC imutanzeho miliyoni 10.

Mico Justin wari usoje amasezerano muri Police FC, ntabwo bumvikanye ku ngingo yokongererwa amasezerano bahitamo gutandukana.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Nyakanga, uyu mukinnyi yabaye uwa mbere iyi kipe isinyishije aho yasinye imyaka 2 y’amasezerano.

Uyu mukinnyi ukina inyuma ya rutahizamu (Mico Justin), akaba yanakina ari rutahizamu, yatanzweho miliyoni 10.

Mico Justin yakuriye mu irerero rya FERWAFA, yari mu bakinnyi bakinnye igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 17 muri Mexique 2011, nyuma yahise ajya mu Isonga FC yavuyemo muri 2013.

Yerekeza muri AS Kigali yavuyemo 2016 ajya muri Police FC, ayivamo 2018 ajya mu ikipe ya Sofopaka FC muri Kenya akinayo umwaka umwe maze muri 2019 agaruka muri Police FC yakiniraga kugeza uyu munsi.

Inkuru ya: Jean Paul Mugabe/RadioTV10 Rwanda

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × three =

Previous Post

Umunyezamu wakiniraga APR FC yasinyiye AS Kigali

Next Post

Urwibutso rutazibagirana- Hamida umugore wa Rwatubyaye yahishuye ko bagiye kwibaruka

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Urwibutso rutazibagirana- Hamida umugore wa Rwatubyaye yahishuye ko bagiye kwibaruka

Urwibutso rutazibagirana- Hamida umugore wa Rwatubyaye yahishuye ko bagiye kwibaruka

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.