Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yatangaje ko inama Perezida Paul Kagame yari guhuriramo na Felix Tshisekedi i Washington kuri uyu wa 13 Ugushyingo, yasubitswe ku munota wa nyuma n’ubuyobozi bwa Leta Zunze Ubumwe za America, hakaba hari gushakwa indi tariki.
Minisitiri Nduhungirehe yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Ugushyingo 2025, ubwo yagiraga icyo avuga ku nkuru yanditswe na Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa RFI, ivuga ku byatangajwe na Minisitiri w’Itumanaho muri Congo akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma ya Kiriya Gihugu, Patrick Muyaya.
Muri iyi nkuru ya RFI, Patrick Muyaya yatangarije iki gitangazamakuru ko ngo “Perezida Tshisekedi ntashobora kujya gusinya amasezerano y’Amahoro i Washinton, atizeye neza ko Ingabo z’u Rwanda zavuye ku butaka bw’Igihugu cyacu.”
Ibi birego by’ibinyoma, n’ubundi ni byo ubutegetsi bwa Congo bwakunze gushinja u Rwanda ko ingabo zarwo ziri muri kiriya Gihugu, ariko na rwo rukaba rutarahwemye kubihakana.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe agira icyo avuga kuri ibi byatangajwe na Patrick Muyaya agendeye kuri iyi nkuru, yavuze ko n’ubundi ko gusinya ariya masezerano bitakibaye igihe byagombaga kubera.
Yakomeje agira ati “Ikindi kandi namenyeshaga ko Perezida Tshisekedi kimwe na Perezida Kagame, yari yemeje ko azitabira inama y’i Washington yagombaga kuba tariki 13 Ugushyingo 2025, mbere yuko isubikwa ku munota wa nyuma n’ubutegetsi bwa America.”
Nduhungirehe yakomeje avuga ko “Impande uko ari eshatu (u Rwanda, DRC na Leta Zunze Ubumwe za America) ziri gushaka indi tariki yazorohera gahunda zazo.”
Yakomeje agira ati “Ikindi kandi ndibutsa ko inama y’i Washington ifite intego yo gusinya amasezerano ajyanye n’ubukungu bw’akarere (CIER/Cadre d’Intégration économique Régionale), yamaze kwemezwa akanashyigikirwa n’impande zombi, ndetse n’umuhuza ari we America.”
Nduhungire yakomeje agira inama Umuvugizi wa Guverinoma ya DRC, ko iki ari igihe cyo kutayobya abantu n’amakuru ayobye byumwihariko ayobya Abanyekongo, bari bakwiye kumenya ukuri ku masezerano y’amahoro ari gusinywa.
Amezi atanu arashize Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zisinye Amasezerano y’Amahoro y’i Washington, yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe na mugenzi we wa DRC, Therese Kayikwamba Wagner.
Aya masezerano yasinywe tariki 27 Kamena 2025, yagombaga gukurikirwa n’inama yagombaga guhuriramo Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na mugenzi we wa DRC, Felix Tshisekedi, yagombaga kubera i Washington DC, ikayoborwa na mugenzi wabo, Perezida Donald Trump, itaraba kugeza ubu, ikaba igitegerejwe.
RADIOTV10








