Saturday, August 9, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Minisitiri Nduhungire yakuyeho urujijo ku badasobanukiwe ibigiye gusinywa hagati y’u Rwanda na DRCongo

radiotv10by radiotv10
26/06/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
U Rwanda rwatanze umucyo ku ruhande rwarwitiriwe mu myanzuro y’ibyasabwe u Burusiya
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko inyandiko izashyirwaho umukono kuri uyu wa Gatanu, ari amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, akanemezwa burundu.

Mu cyumweru gishize tariki 18 Kamena Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America yashyize hanze itangazo rihuriweho hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryavugaga ko kuri uwo munsi amatsinda y’impuguke z’ibi Bihugu byombi yemeje umushinga w’amasezerano w’amahoro.

Iryo tangazo kandi ryavugaga ko tariki 27 Kamena 2025 Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibi Bihugu byombi, bazasinya aya masezerano y’amahoro.

Minisitiri Olivier Nduhungirehe, agendeye ku byari byatangajwe na bimwe mu bitangazamakuru mpuzamahanga, yakuyeho urujijo, avuga ko icyakozwe tariki 18 Kamena ari ukuba izo nzobere zaranonosoye uwo mushinga w’amasezerano, ubundi akazasinywa kuri uyu wa 27 Kamena n’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga.

Ku mbuga nkoranyambaga hongeye kuvuga impaka z’abibazaga ku bigiye gusinywa kuri uyu wa Gatanu, aho bamwe bemezaga ko ibigiye gushyirwaho umukono atari amasezerano.

Umunyamakuru Oswald Mutuyeyezu wa RADIOTV10 wari umwe mu batangaga ibitekerezo muri izi mpaka zavutse ku mbuga nkoranyambaga, yavugaga ko akurikije inyandiko iherutse gutangazwa na Amb. Nduhungirehe, ibizasinywa kuri uyu wa Gatanu ari amasezerano y’amahoro.

Mu kumwunganira, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungire yagize ati “Ufite ukuri Oswakim. Ku wa Gatanu tariki ya 27 Kamena 2025 tuzasinya, kandi twemeze burundu, amasezerano y’amahoro hagati ya Repubulika ya Demokarasi ya Kongo n’u Rwanda.”

Minisitiri Nduhungirehe yaboneyeho kuvuga ko inyandiko yiswe “Declaration of Principles” yo yasinywe mu mezi abiri, aho yashyizweho umukono tariki ya 25 Mata 2025 i Washington.

Mu itangazo riherutse gutangazwa na Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America, yavuze ko kandi nyuma y’isinywa ry’aya masezerano, hanategerejwe ibiganiro bizahuza Abakuru b’Ibihugu bigamije kugera ku mahoro arambye mu karere.

Aya masezerano kandi agiye gushyirwaho umukono mu cyumweru kimwe Olusegun Obasanjo wabaye Perezida wa Nigera uri mu bahawe inshingano z’ubuhuza na EAC na SADC yagiriyemo uruzinduko mu Rwanda no muri DRC, anagirana ibiganiro n’Abakuru b’Ibihugu byombi, Perezida Paul Kagame na Felix Tshisekedi.

Obasanjo unagomba kwerecyeza muri Togo gushyikiriza raporo Faure Gnassingbé wahawe inshingano z’ubuhuza n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yavuze ko ibiganiro yagiranye na Perezida Kagame na Tshisekedi byabaye byiza.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

10 − 1 =

Previous Post

Umunyamakuru ‘Yago’ yatanze umucyo ku byavugwaga ko hagati ye n’umukobwa babyaranye bitameze neza

Next Post

Rurangiranwa Kylian Mbappe yagaragaye mu isura nshya yateye impungenge abafana

Related Posts

The revival of Imigongo: Modern artists redefining ancient craft

The revival of Imigongo: Modern artists redefining ancient craft

by radiotv10
08/08/2025
0

In the heart of Rwanda’s rich cultural heritage lies a unique, geometric art form known as Imigongo. Imigongo is a...

Kigali: Abantu 10 bafatiwe mu bujura barimo abo byagaragaye ko banze guhinduka

Kigali: Abantu 10 bafatiwe mu bujura barimo abo byagaragaye ko banze guhinduka

by radiotv10
08/08/2025
0

Polisi ikorera mu Mujyi wa Kigali, iratangaza ko yafashe abantu 10 mu Karere ka Nyarugenge bakurikiranyweho ibikorwa by’ubujura bwo gutobora...

Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID

Eng.-The Rwandan digital ID will be issued to citizens, refugees, and foreign residents

by radiotv10
08/08/2025
0

The digital ID will be issued to Rwandans, refugees, and foreigners, NIDA’s Director General Mukesha Josephine announced on August 7,...

Abavoka 21 mu Rwanda barimo uzwi mu busesenguzi mu bya politiki bahawe ibihano

Abavoka 21 mu Rwanda barimo uzwi mu busesenguzi mu bya politiki bahawe ibihano

by radiotv10
08/08/2025
0

Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda rwahaye ibihano byo guhagarika abanyamategeko 21 bunganira abandi (Abavoka) barimo Me Thierry Kevin Gatete usanzwe azwi...

Amakuru mashya: Umunyarwanda ukekwaho Jenoside wafatiwe i Burayi yohererejwe u Rwanda ngo ahaburanishirizwe

Amakuru mashya: Umunyarwanda ukekwaho Jenoside wafatiwe i Burayi yohererejwe u Rwanda ngo ahaburanishirizwe

by radiotv10
08/08/2025
0

Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda bwakiriye Umunyarwanda Francois Gasana woherejwe na Norvège kugira ngo aburanishirizwe mu Rwanda ku byaha bya Jenoside...

IZIHERUKA

The revival of Imigongo: Modern artists redefining ancient craft
IMIBEREHO MYIZA

The revival of Imigongo: Modern artists redefining ancient craft

by radiotv10
08/08/2025
0

Kigali: Abantu 10 bafatiwe mu bujura barimo abo byagaragaye ko banze guhinduka

Kigali: Abantu 10 bafatiwe mu bujura barimo abo byagaragaye ko banze guhinduka

08/08/2025
Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID

Eng.-The Rwandan digital ID will be issued to citizens, refugees, and foreign residents

08/08/2025
Uwari wungirije Perezida Ruto yamuzamuyeho ibirego bikomeye

Uwari wungirije Perezida Ruto yamuzamuyeho ibirego bikomeye

08/08/2025
Abavoka 21 mu Rwanda barimo uzwi mu busesenguzi mu bya politiki bahawe ibihano

Abavoka 21 mu Rwanda barimo uzwi mu busesenguzi mu bya politiki bahawe ibihano

08/08/2025
AFC/M23 yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gusinyana amasezerano n’ubutegetsi bwa Congo

Eng.-AFC/M23 refutes UN accusations of involvement in civilian killings

08/08/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Rurangiranwa Kylian Mbappe yagaragaye mu isura nshya yateye impungenge abafana

Rurangiranwa Kylian Mbappe yagaragaye mu isura nshya yateye impungenge abafana

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

The revival of Imigongo: Modern artists redefining ancient craft

Kigali: Abantu 10 bafatiwe mu bujura barimo abo byagaragaye ko banze guhinduka

Eng.-The Rwandan digital ID will be issued to citizens, refugees, and foreign residents

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.