Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yavuze ko Yampano na Shemi, ari abahanzi batanga icyizere ku hazaza ha muzika Nyarwanda.
Ambasaderi Olivier Nduhungirehe yatangaje ibi nyuma yuko aba bahanzi bakizamuka bagaragarijwe urukundo n’abakunzi ba muzika Nyarwanda mu gitaramo cyabaye tariki 01 Mutarama 2025 cy’umuhanzi The Ben, wifashishije cyane abahanzi bakiri bato b’amazina ataramenyekana.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe wanitabiriye iki gitaramo The Ben yamurikiyemo album ye, yagize ati “Ikiragano cy’ahazaza, Yampano na Shemi.”
Ambasaderi Olivier Nduhungirehe amaze iminsi agaragaza gushyigikira abahanzi Nyarwanda, byumwihariko mu mpera z’umwaka ushize wa 2024 no mu ntangiro z’uyu, aho amaze kwitabira ibitaramo bine mu gihe cy’ibyumweru bibiri gusa, birimo n’iki cyabereye muri BK Arena.
Uretse iki gitaramo cya The Ben yitabiriye akanashimira uyu muhanzi uburyo yasendereje ibyishimo mu bari bakitabiriye, Nduhungirehe yanitabiriye igitaramo cya Bruce Melodie, icya Chorale de Kigali, n’icya Israel Mbonyi byabaye mu mpera z’umwaka ushize.
RADIOTV10