Sunday, December 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Minisitiri ukomeje gushyigikira Muzika Nyarwanda yavuze ku gitaramo cyabimburiye ibindi muri 2025

radiotv10by radiotv10
02/01/2025
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
1
Minisitiri ukomeje gushyigikira Muzika Nyarwanda yavuze ku gitaramo cyabimburiye ibindi muri 2025
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe umaze kwitabira ibitaramo bine mu gihe cy’ibyumweru bibiri, birimo icya The Ben cyabaye imfura mu bitaramo mu Rwanda, yashimiye uyu muhanzi ku iki gitaramo cyanyuze benshi.

Amb. Olivier Nduhungirehe witabiriye igitaramo cya The Ben cyabaye mu ijoro ryacyeye ryo kuri uyu wa 01 Mutarama 2025, yashimye uburyo cyagenze.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, Amb. Olivier Nduhungirehe yagize ati “Igitaramo cyiza cya The Ben muri BK Arena yuzuye.”

Ni igitaramo kandi cyagaragayemo abahanzi banyuranye barimo Umunya-Kenya Otile Brown unafitanye indirimbo na The Ben bise ‘Can’t get enough’, wanahuye na Olivier Nduhungirehe.

Muri ubu butumwa bwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, yagize ati “Nyuma y’ihitaramo kandi nanagize amahirwe yo guhura no kuramukanya na we [The Ben] hamwe na Tom Close ndetse na Otile Brown, umuhanzi mwiza muri Kenya no muri Afurika y’Iburasirazuba.”

Kuri Olivier Nduhungirehe, iki ni igitaramo cya kane yitabiriye mu gihe cy’ibyumweru bibiri, aho tariki 21 Ukuboza yari yitabiriye icya Bruce Melodie, bucyeye bwaho yitabira icya Chorale de Kigali, ndetse anitabira icy’Umuhanzi Israel Mbonyi.

Iki gitaramo cya The Ben yamurikiyemo album ye nshya, cyaranzwe n’ibyishimo bisendereye, aho muri BK Arena yari yakubise yuzuye, abakunzi ba muzika banyuzwe n’imiririmbire y’uyu muhanzi utaherukaga gukora igitaramo cye wenyine.

Uyu muhanzi kandi yibukije abakunzi ba muzika, indirimbo ze zo hambere ndetse n’abahanzi bagiye bakorana, barimo itsinda rya Tuff Gang, Tom Close ndetse na K8 Kavuyo baririmbanye indirimbo ‘Ndi uw’i Kigali’.

Amb. Olivier Nduhungirehe yanagize umwanya wo guhura n’aba bahanzi
Yanahuye na Otile Brown ugezweho muri Kenya

RADIOTV10

Comments 1

  1. Nduhungirehe says:
    11 months ago

    Ndungurehe bashobora kuba baramuhaye Ministere bamwibeshyeho nave muri MINAFFET yigire muyurubyiruko n’ubuvanganzo ahari kuko ndabona ariyo yishoboreye

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen − fifteen =

Previous Post

Mu Rwanda habonetse abandi bahinzi barira ayo kwarika kandi bari babonye umusaruro ushimishije

Next Post

Hatangajwe uko imvura izagwa mu Rwanda muri iyi minsi y’intangiro za 2025

Related Posts

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

by radiotv10
21/12/2025
0

Arnold Ishimwe uzwi nka Dj Toxxyk, yatawe muri yombi nyuma yo kugonga umwe mu bapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda...

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yashyize hanze igihe azakorera ubukwe

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yashyize hanze igihe azakorera ubukwe

by radiotv10
19/12/2025
0

Umunyamakuru Aimée Beauté Mushashi uzwiho ubuhanga mu gusoma amakuru kuri Televiziyo, yatangaje itariki azakoreraho ubukwe n’umukunzi we. Uyu munyamakuru ukorera...

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

by radiotv10
18/12/2025
0

Umuhanzi w’icyamamare Israel Mbonyi yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru avuga inkomoko y’igitaramo akora buri mwaka kuri Noheli kitwa ICYAMBU, ukuntu yanganga amazina...

Havuzwe ibimaze kugerwaho mu iperereza ku munyamakuru Djihad waje mu Rukiko yambaye bidasanzwe

Hatangajwe icyemezo cyafatiwe abarimo umunyamakuru Djihad baregwa gusakaza amashusho y’urukozasoni

by radiotv10
17/12/2025
0

Abarimo umunyamakuru Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, na bagenzi be baregwa ibyaha birimo gusakaza amashusho y’urukozasoni, bafatiwe icyemezo cyo gufungwa...

Umunyamakurukazi witegura gukorana ubukwe n’umuraperi yakorewe ibirori byo gusezera urungano

Umunyamakurukazi witegura gukorana ubukwe n’umuraperi yakorewe ibirori byo gusezera urungano

by radiotv10
16/12/2025
0

Umunyamakurukazi Yvonne Kayitesi uzwi nka Tessy uri mu myiteguro yo gukorana ubukwe n’umuraperi Shizzo, yakorewe ibirori byo gusezera ku rungano...

IZIHERUKA

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze
IBYAMAMARE

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

by radiotv10
21/12/2025
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hatangajwe uko imvura izagwa mu Rwanda muri iyi minsi y’intangiro za 2025

Hatangajwe uko imvura izagwa mu Rwanda muri iyi minsi y’intangiro za 2025

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.