Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe umaze kwitabira ibitaramo bine mu gihe cy’ibyumweru bibiri, birimo icya The Ben cyabaye imfura mu bitaramo mu Rwanda, yashimiye uyu muhanzi ku iki gitaramo cyanyuze benshi.
Amb. Olivier Nduhungirehe witabiriye igitaramo cya The Ben cyabaye mu ijoro ryacyeye ryo kuri uyu wa 01 Mutarama 2025, yashimye uburyo cyagenze.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, Amb. Olivier Nduhungirehe yagize ati “Igitaramo cyiza cya The Ben muri BK Arena yuzuye.”
Ni igitaramo kandi cyagaragayemo abahanzi banyuranye barimo Umunya-Kenya Otile Brown unafitanye indirimbo na The Ben bise ‘Can’t get enough’, wanahuye na Olivier Nduhungirehe.
Muri ubu butumwa bwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, yagize ati “Nyuma y’ihitaramo kandi nanagize amahirwe yo guhura no kuramukanya na we [The Ben] hamwe na Tom Close ndetse na Otile Brown, umuhanzi mwiza muri Kenya no muri Afurika y’Iburasirazuba.”
Kuri Olivier Nduhungirehe, iki ni igitaramo cya kane yitabiriye mu gihe cy’ibyumweru bibiri, aho tariki 21 Ukuboza yari yitabiriye icya Bruce Melodie, bucyeye bwaho yitabira icya Chorale de Kigali, ndetse anitabira icy’Umuhanzi Israel Mbonyi.
Iki gitaramo cya The Ben yamurikiyemo album ye nshya, cyaranzwe n’ibyishimo bisendereye, aho muri BK Arena yari yakubise yuzuye, abakunzi ba muzika banyuzwe n’imiririmbire y’uyu muhanzi utaherukaga gukora igitaramo cye wenyine.
Uyu muhanzi kandi yibukije abakunzi ba muzika, indirimbo ze zo hambere ndetse n’abahanzi bagiye bakorana, barimo itsinda rya Tuff Gang, Tom Close ndetse na K8 Kavuyo baririmbanye indirimbo ‘Ndi uw’i Kigali’.
RADIOTV10