Nyuma y’amasaha macye hatangajwe abagize Guverinoma azayobora, Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bufaransa, Sebastien Lecornu wari washyizweho mu kwezi gushize, yeguye ku nshingano ze.
Ubwegure bwa Sebastien Lecornu bwatangajwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 06 Ukwakira 2025 nk’uko byemejwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu mu Bufaranda ‘Elysee Palace’.
Itangazo rigufi riri ku rubuga rwa Elysee Palace, rigira riti “Nyakubahwa Sébastien Lecornu yatanze ubwegure bwe muri Guverinoma ye kuri Perezida wa Repubulika, kandi yabwemeye.”
Uyu wari wagizwe ugomba kuyobora Guverinoma y’u Bufaransa, weguye nyuma y’iminsi 26 ahawe izi nshingano, mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 05 Ukwakira 2025 yari yatangaje Abaminisitiri bagize Guverinoma ye.
Byari biteganyijwe ko kandi ayobora Inama y’Abaminisitiri ye ya mbere kuri uyu wa Mbere tariki 06 Nzeri 2025, mu masaha y’igicamunsi, mu gihe urutonde rw’abagize Guverinoma rutari rwavuzweho rumwe n’imande ebyiri yaba ururi ku butegetsi ndetse n’urutavuga rumwe na bwo.
Sebastien Lecornu wabaye muri Guverinoma y’u Bufaransa ku myanya inyuranye, yari yabaye Minisitiri w’Intebe wa gatanu ku butegetsi bwa Perezida Emmanuel Macron mu myaka ibiri gusa.
Sebastien Lecornu yari yagizwe Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa na Perezida Emmanuel Macron tariki 09 Nzeri 2025, aho yari yasimbuye François Bayrou nyuma yo gutakarizwa icyizere n’Inteko Ishinga Amategeko y’iki Gihugu.
Uyu weguye ataruzuza n’ukwezi kumwe agizwe ugomba gukurira Guverinoma y’u Bufaransa, akaba asanzwe ari uwo mu ishyaka Rennaissance, yari asanzwe ari Minisitiri w’Ingabo, kuva mu ntango za Manda ya kabiri ya Macron.
RADIOTV10