Minisitiri yamaze amasaha 12 mu nyanja yoga nyuma y’uko indege yarimo ikoze impanuka

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umwe mu bagize Guverinoma ya Madagascar yashimye Imana nyuma yo kurokoka impanuka y’Indege yaguye mu Nyanja akamara amasaha 12 ari koga.

Minisitiri ushinzwe ibikorwa bya Polisi muri Madagascar, Serge Gelle yarokokanye n’abandi bayobozi babiri mu nzego zishinzwe umutekano bari kumwe muri iyo ndege ya kajugujugu.

Izindi Nkuru

Aba bayobozi bari muri iyo ndege bari mu gikorwa cyo gushakisha ubwato bwarohamye mu Nyanja mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw’iki Gihugu cya Madagascar.

Nyuma yo kurokoka akoresheje ingufu nyinshi, Serge Gelle yavuze ko yishimiye kuba Imana yanze kumurekura. Ati “Nticyari igihe cyanjye cyo gupfa.”

Uyu Minisitiri Gelle wavuze aya magambo ari mu ngobyi bashyiramo abantu barembye cyane, yavuze ko yifuzaga ko ayo mashusho agera ku muryango we ukamenya ko akiri muzima.

Yagize ati “Abo dukorana bayibone, abagize guverinoma bayibone. Ndi muzima kandi meze neza.”

Umuyobozi wa Polisi ya Madagascar, Zafisambatra Ravoavy yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko Bwana Gelle yakoresheje imwe mu ntebe zo muri kajugujugu nk’ikintu cyo gutuma areremba ku mazi.

Yagize ati “Buri gihe yabaga afite imbaraga mu mikino, kandi yakomeje uru rwego ari na Minisitiri, nk’aho ari umuntu w’imyaka 30… afite ubushobozi butangaje cyane bwo kuguma atuje mu bibazo bikomeye.”

Gelle kandi mbere yo kugirwa Minisitiri, yabaye Umupolisi mu gihe cy’imyaka 30.

Ubu bwashakishwaga n’aba bayobozi, bwarohamye ku wa Kabiri w’iki cyumweru aho bivugwa ko bwaruhamiyemo abantu 39.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru