Ministiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine yasubije abarimu bavuga ko bahawe inkunga yo kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda ariko bakaza kwirukanwa bagitangira bababwira ko program bahawe itahaba, bagasabwa kutongera gukandagira muri Kaminuza bakanabwirwa ko uzabitangaza azahura n’akaga.
Aba barimu bagejeje ikibazo cyabo ku Munyamakuru Niwemwiza Anne Marie, bavuga ko bahawe iyi nkunga (Scholarship) na REB ifatanyije na HEC ndetse ngo baraniyandikisha baza no kujya kwiga mu ishami rya Kaminuza y’u Rwanda ry’Uburezi rya Rukara.
Inyandiko igaragaza iki kibazo cy’aba barimu, igira iti “Dutangiye kwiga baraza baratwirukana ngo UR [Kaminuza y’u Rwanda] program (MCE) baduhaye ngo ntayo bagira kandi hari bakuru bacu bamaze umwaka bayiga.”
Iyi nyandiko ikomeza ivuga ko n’abo bagenzi babo bari bamaze igihe biga, na bo baje kubwirwa ko batagomba kugaruka kwiga ngo “babibeshyeho.”
Aba barimu bakomeza bagira bati “Igitangaje kurusha ni uko badutera ubwoba ko nitubwira itangazamakuru/tukabivuga kuri Twitter, bizatugiraho ingaruka.”
Bagakomeza bagira bati “Ubu twanze gutaha ariko banatubujije kwinjira mu kigo.”
Bagasoza bagira bati “Ubu twabuze aho tugana cyane ko twari twamaze gusinyanya amasezerano n’Uturere, imyanya y’abari bamaze umwaka biga yashyizwemo abandi, none ubu mu kazi ntitubarirwayo no mu ishuri ntitwemewe gukandagiramo.”
Uyu munyamakuru Niwemwiza wagaragaje ubu butumwa bw’aba barimu asa nk’ubakorera ubuvugizi, yabajije inzego zirebwa n’iki kibazo icyo ziri kugikoraho.
Yagize ati “Aba barimu banyu se murabafasha iki? HEC na BRD ibi mukora byungura nde? Minisiteri y’Uburezi ibi bintu murabizi?, Dr Uwamariya [Minisitiri w’Uburezi] mwakurikirana, ahari ikibazo kigacyemuka.”
Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine yagize icyo avuga kuri iki kibazo nubwo atagitomoye, agira ati “Aba barimu bariga kuko bujuje ibisabwa. Nibahumure.”
Waramutse Anne Marie. Aba barimu bariga kuko bujuje ibisabwa. Nibahumure. https://t.co/P3GsBrdN69
— Dr. Valentine Uwamariya (@Dr_Uwamariya) June 2, 2022
Abakora umwuga w’uburezi mu Rwanda, ni bamwe mu bakunze kugaragaza imbogamizi bahura na zo, kenshi bashingira ku mibereho yabo igoye kubera umushahara muto bahembwa.
Gusa Guverinoma y’u Rwanda yatangiye inzira yo kuzamura ubushobozi bw’abarimu aho yazamuye umushahara wabo ndetse ikaba inabafasha mu bikorwa byo kubongerera ubushobozi n’ubumenyi mu rwego rwo kuzamura uburezi bw’u Rwanda dore ko ari bwo shingiro y’iterambere ry’ubukungu bw’ahazaza.
RADIOTV10
Nukuri MINEDUC ishake uko yafasha abo bavandimwe niba kokobarasezeye mu turere twabo.