Uwungirije Minisitiri w’Intebe akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Christophe Lutundula Apala Pen’Apala, yashinje u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23.
Yabivugiye mu nama nyunguranabitekerezo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Gicurasi 2022.
Christophe Lutundula ubwo yagarukaga ku mirwano ihanganishije igisirikare cy’Igihugu cye (FARDC) n’umutwe wa M23, yavuze ko ntagushidikanya ko u Rwanda ari rwo rwagabye igitero ku birindiro by’Ingabo bya Rumangabo.
Yavuze ko uyu munsi badashobora gutekereza ahazaza heza mu giha hatagize igikorwa ngo ibi bikorwa by’intambara bihagarare.
Yagize ati “Ndabivuga mbihagazeho, M23 iraterwa inkunga n’u Rwanda, yagabye igitero ku ngabo zacu z’umuryango Mpuzamahanga za MONUSCO. Ntidushobora gukomeza kubiceceka.”
Uyu muyobozi wa dipolomasi ya DRC, yavuze ko iki Gihugu gifite ubuhamya bukomeye ku bikorwa by’iterabwoba.
Yakomeje agira ati “Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndabivuze tugiye gusohora itangazo rya Politiki ejo [uyu munsi ku wa Kane] cyangwa ejobundi [ku wa Gatanu]. Tuzatangaza itangazo mu rwego rwa politike rizamenyeshwa abakuru b’Ibihugu bose.”
Yakomeje avuga ko ibikorwa by’iterabwoba bibera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bifite impamvu za politiki zibiri inyuma.
Ati “Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ntishobora kuba iyo igomba kuba yo kandi hari Ibihugu byizerera ko byashoboka ariko hari Ibihugu bituryarya. Ntidushobora gukomeza kwihanganira ibi bikorwa bihonyora amategeko.”
Si ubwa mbere ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bushinje u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23, gusa ni kenshi Guverinoma y’u Rwanda yagiye inyomoza ibi birego by’ibinyoma.
Nyuma y’igitero cya M23 yagabye ku birindiro bibiri biri muri Teritwari ya Rutshuru mu ijoro rishyira tariki 28 Werurwe 2022, Ubuyobozi bw’Intara ya Ruguru bwashinje igisirikare cy’u Rwanda gufasha uyu mutwe ndetse butangaza ko hafashwemo abasirikare babiri b’u Rwanda.
Ubuyobozi bw’u Rwanda na bwo bwasubije ubwa DRC bikozwe na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko Francois, bwamaganye ibi birego buvuga ko budashobora gutera inkunga umutwe nk’uyu uhungabanya umutekano w’Igihugu cy’igituranyi ndetse ko n’abo basirikare bari batangajwe atigeze agaragara mu bagize igisirikare cy’u Rwanda.
Mu kwezi k’Ugushyingo 2021, ubwo Umutwe wa M23 wubaraga imirwano muri DRC ukagaba ibitero mu bice bya Tshanzu na Runyoni Teritwari ya Rutshuru, FARDC yari yatangaje ko aba barwanyi baturutse mu Rwanda, gusa RDF yahise isohora itangazo rinyomoza ibi birego.
Itangazo ryasohowe na RDF tariki 09 Ugushyingo 2021, ryavugaga ko Igisirikare cy’u Rwanda ntaho gihuriye n’igikorwa icyo ari cyo cyose cya M23.
Icyo gihe kandi Igisirikare cy’u Rwanda cyahishuye ko abarwanyi bari bagabye ibyo bitero bari baturutse muri muri Uganda, kivuga ko ibi birego bigamije kwangiza umubano mwiza uri hagati y’ubuyobozi bw’u Rwanda n’ubwa DRC.
RADIOTV10