Friday, September 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Miss Muheto ahishuye ikintu kimwe mu byaba byajujwe n’umusore yaha urukundo

radiotv10by radiotv10
28/03/2023
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
Miss Muheto ahishuye ikintu kimwe mu byaba byajujwe n’umusore yaha urukundo

Miss Muheto avuga ko atazi ahaturutse aya makuru

Share on FacebookShare on Twitter

Umukobwa uhiga abandi mu bwiza, mu mico no mu bwenge, Muheto Nshuti Divine ufite ikamba rya Miss Rwanda 2022, avuga ko kimwe mu byaba byujujwe n’umusore yahitamo ngo bibanire, ari ukuba azi Imana.

Ni mu kiganiro yagiranye na Radio 10, cyagarutse ku ngingo zinyuranye, zirimo aho ageze ashyira mu bikorwa umushinga yagaragaje ubwo yahataniraga ikamba, ndetse n’ibirebana n’ubuzima bwe bwite.

Abajijwe ku ku byo gushinga urugo, Miss Muheto yavuze ko aka kanya atari yabitekerezaho kuko agifite imishinga myinshi agomba kubanza gushyira mu bikorwa mbere yo kurushinga.

Ati “Aho mpagaze kano kanya ntabwo ndi tayali kuba nabikora [gushinga urugo] kuko ndacyafite ibintu byinshi nshaka gukora, ndacyafite byinshi nshaka kugeraho mbere yuko natekereza kuri ibyo.”

Nubwo atari yatekereza kubaka urugo, ariko atekereza umusore bazarushingana, ibyo yazaba yujuje, ati “Iyo uhuye ni umuntu wa nyawe birikora, ntabwo navuga ngo conditions ni izi ariko uhuye n’umuntu wawe ibintu byose birikora.”

Abajijwe uko yakwitwara mu gihe abahungu babiri baba baje kumureshya bifuza ko babana, umwe akaba ari usenga, undi akaba adasenga.

Yongeye gusubiramo igisubizo cye kidatomoye, ati “Iyo uhuye n’umuntu ari we wawe ari we muzabana uhita ubimenya, gusa njye mpisemo, nahitamo umuntu uzi Imana.”

Nyampinga w’u Rwanda yakomeje avuga ko kumenya Imana bitandukanye no kujya gusenga, ati “Gusenga ntabwo bivuze kujya mu materaniro ntabwo bivuze guterana buri munsi, ntibivuze gutwara bibiliya ariko njye nahitamo umuntu uzi Imana.”

Miss Muheto yatuganirije

IKIGANIRO CYOSE

Kate Gustave NKURUNZIZA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × 4 =

Previous Post

Hamenyekanye andi makuru mashya y’aho Rusesabagina aherereye nyuma yo gufungurwa

Next Post

Umu-Dj ukunzwe mu Rwanda arasaba inkunga y’amasengesho

Related Posts

Mu birori birimo ibyamamare umuhanzi Niyo Bosco n’umukunzi we bateye intambwe nyuma yo kumugaragaza

Mu birori birimo ibyamamare umuhanzi Niyo Bosco n’umukunzi we bateye intambwe nyuma yo kumugaragaza

by radiotv10
18/09/2025
0

Umuhanzi Niyo Bosco uherutse kugaragaza umukunzi we, yamwambitse impeta amusaba ko bazarushingana bakazibanira nk’umugore n’umugabo, na we arabimwemerera, mu birori...

Umuhanzikazi Tonzi yaciye agahigo ku isabukuru ye y’amavuko

Umuhanzikazi Tonzi yaciye agahigo ku isabukuru ye y’amavuko

by radiotv10
18/09/2025
0

Umuhanzikazi Uwitonze Clementine wamenyekanye nka Tonzi, yashyize hanze Album ye ya 10 ibintu bitarakorwa n’undi muhanzi ku giti cye mu...

Hemejwe ifungwa ry’abahanzikazi nyarwanda babiri hanamenyekana icyatumye bafatwa

Amakuru agezweho ku bahanzikazi nyarwanda Ariel Wayz na Babo baherutse gutabwa muri yombi

by radiotv10
18/09/2025
0

Abahanzikazi Ariel Wayz na Babo banafitanye indirimbo bakoranye, baherutse gutabwa muri yombi ubwo bapimwaga bagasangwamo ibiyobyabwenge mu mubiri wabo, amakuru...

Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi Cardi B yatangaje ko atwite umwana wa kane

Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi Cardi B yatangaje ko atwite umwana wa kane

by radiotv10
17/09/2025
0

Umuraperikazi Cardi B yatangaje ko atwite umwana we wa kane, ari na we wa mbere agiye kubyarana n’umukunzi we, umukinnyi...

Uwamamaye mu kiganiro gikunzwe byamenyekanye ko yakoze ubukwe mu ibanga rikomeye n’umunyamakuru

Uwamamaye mu kiganiro gikunzwe byamenyekanye ko yakoze ubukwe mu ibanga rikomeye n’umunyamakuru

by radiotv10
17/09/2025
0

Umwongerezakazi Ruby Bhogal wamamaye mu kiganiro kizwi nka Bake Off cyo mu Bwongereza, yahishuye ko yakoranye ubukwe na James Stewart,...

IZIHERUKA

Ubutumwa umukinnyi nimero ya mbere ku Isi mu magare atanze agisesekara mu Rwanda
SIPORO

Ubutumwa umukinnyi nimero ya mbere ku Isi mu magare atanze agisesekara mu Rwanda

by radiotv10
19/09/2025
0

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho abayobozi barimo uwinjiye muri Guverinoma n’abo muri Perezidansi

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho abayobozi barimo uwinjiye muri Guverinoma n’abo muri Perezidansi

19/09/2025
AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

Uwari aho Abapolisi barasiye batatu bakekwaho ubugizi bwa nabi muri Kamonyi yavuze uko byagenze

18/09/2025
Mu birori birimo ibyamamare umuhanzi Niyo Bosco n’umukunzi we bateye intambwe nyuma yo kumugaragaza

Mu birori birimo ibyamamare umuhanzi Niyo Bosco n’umukunzi we bateye intambwe nyuma yo kumugaragaza

18/09/2025
Umuhanzikazi Tonzi yaciye agahigo ku isabukuru ye y’amavuko

Umuhanzikazi Tonzi yaciye agahigo ku isabukuru ye y’amavuko

18/09/2025
AFC/M23 yafashe icyemezo gishyira igorora abakoresha umupaka wa ‘Grande Barrière’ w’u Rwanda na Congo

AFC/M23 yafashe icyemezo gishyira igorora abakoresha umupaka wa ‘Grande Barrière’ w’u Rwanda na Congo

18/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umu-Dj ukunzwe mu Rwanda arasaba inkunga y’amasengesho

Umu-Dj ukunzwe mu Rwanda arasaba inkunga y’amasengesho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ubutumwa umukinnyi nimero ya mbere ku Isi mu magare atanze agisesekara mu Rwanda

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho abayobozi barimo uwinjiye muri Guverinoma n’abo muri Perezidansi

Uwari aho Abapolisi barasiye batatu bakekwaho ubugizi bwa nabi muri Kamonyi yavuze uko byagenze

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.